• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni

Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni

Ubwanditsi 11 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Dr Francois Ngarambe, yagizwe visi perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku Burenganzira bwa Muntu.

Iyi mirimo mishya Ngarambe yashinzwe biteganyijwe ko azayikomatanya no kuba intumwa ihoraho y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) mu Muryango w’Abibumbye ufite icyicaro I Geneve.

Kuri uyu wa gatatu I Geneve nibwo Dr Francois Ngarambe yagizwe visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu bigizwemo uruhare n’itsinda ry’abanyafurika muri aka kanama rigizwe n’ibihugu 13 bihagarariye ibindi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter Amb. Dr Francois Ngarambe akaba yagize ati: “Afurika yagennye u Rwanda ku mwanya wa visi perezida w’Akanama ka Loni k’Uburenganzira bwa muntu. Ntewe ishema no kuba natowe muri urwo rwego. Niyemeje kwitanga mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu,”

Mu kiganiro yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru Dr Francois Ngarambe akaba yavuze ko kugenwa kuri uyu mwanya ari ikigaragaza icyizere abanyafurika bafitiye u Rwanda mu gutanga umusanzu warwo ku rwego mpuzamahanga mu guteza imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Biteganyijwe ko uyu mwanya u Rwanda ruzawubaho kugeza kuwa 31 Ukuboza 2018.

Mu matora yo kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Mutarama 2018, igihugu cya Slovenia nicyo cyatorewe kuyobora aka kanama k’uburenganzira bwa muntu, mu gihe u Budage, Phillipines na Chile ndetse n’u Rwanda bisangiye umwanya visi perezidansi mu gihe cy’umwaka umwe.

Aka Knama k’Umuryango w’Abibumbye k’Uburenganzira bwa muntu kagizwe n’ibihugu 47, bitorwa mu ibanga n’abagize igice kinini cy’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Ni mu gihe ibihugu bigize aka kanama biba bifite manda y’imyaka 3.

2018-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Urujijo k’urupfu  rwa Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda

Uganda: Urujijo k’urupfu rwa Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda

Ubwanditsi 12 Feb 2020
Reba  Udushya Twaranze Umunsi w’ Irahira rya Perezida Raila Odinga

Reba Udushya Twaranze Umunsi w’ Irahira rya Perezida Raila Odinga

Ubwanditsi 31 Jan 2018

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

RUSHYASHYA 31 May 2026
Uganda: Urukiko rwategetse ko Gen Tumukunde ushinjwa ubugambanyi afungwa by’agateganyo

Uganda: Urukiko rwategetse ko Gen Tumukunde ushinjwa ubugambanyi afungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 18 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC
Amakuru

Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC

Ubwanditsi 22 Sep 2021
Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi
POLITIKI

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 13 Dec 2016
Rwanda Day 2019 izabera mu Budage mu mujyi wa Bonn
HIRYA NO HINO

Rwanda Day 2019 izabera mu Budage mu mujyi wa Bonn

Ubwanditsi 07 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru