• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Isomo kuri bashiki bacu bakiri bato . Nabamaze gukura!

Isomo kuri bashiki bacu bakiri bato . Nabamaze gukura!

Ubwanditsi 11 May 2017 HIRYA NO HINO

Mfite imyaka 25 y’amavuko ubu ntuye mu gihugu cy’ubuholandi. Nize muri
kaminuza nkuru y’u Rwanda. Nakundanye n’umusore wigaga imbere yanjye muri kaminuza, aza kurangiza amashuri ahita abona akazi kamuhembaga umushahara mwiza.

Uwo musore yakomeje kunyitaho, muri weekend akansura kwishuri akansohokana akampa nibyo nabaga nkeneye byose nk’umunyeshuri.

Byagezaho ajya no kunyerekana mumuryango we. Amashuri naje kuyarangiza mbura akazi ariko wa musore dukomeza gukundana cyane akampa ibyangombwa byose nabaga nkeneye nk’umushomeri. Kubera yari amaze kumenyana n’abantu benshi
bakomeye bitewe n’akazi yari afite yaje kunteretera ikiraka muri ONG
yakoreraga mu nkambi z’impunzi z’abanyekongo zomu Rwanda.

Ikiraka cyampembaga umushahara mwiza cyane kuburyo
numvaga igikurikiyeho ari ugupanga ubukwe! Muri iyo ONG nahuriyeyo n’umusaza w’umuzungu ukomoka mu gihugu cy’ubuholandi yari afite imyaka 52! Atangira kunyiyegereza cyane akajya ansaba kumuba hafi ku bijyanye n’ururimi kuko nta Kinyarwanda na mba yari azi kandi agomba gukorana n’abantu bavuga i Kinyarwanda.

Buhoro buhoro ibyo gusemura ururimi mu kazi byaje gutangira guhinduka ko ngomba no kujya njya kumusemurira aho agiye hose; haba mu gutembera muri za pariki z’ibirunga n’akagera yaba mu gutembera ku mazi kibuye na Gisenyi,
hose nagombaga ku muba hafi ngasemura nyine! Kubera kumarana
nawe igihe yaba mu kazi ndetse no mu buzima busanzwe ibyari
ugusemura byaje guhindukamo urukundo, atangira kumbwira ngo
nimwemerere kumubera umugore azantwara iwabo i Burayi (Namwe
murabizi ukuntu abakobwa dukunda abazungu noneho hakwiyongeraho
kujya i Burayi bikaba ibindi!) Sinitaye ku myaka y’uwo muzungu, yemwe
sinitaye no ku bukwe niteguraga gukorana n’umukunzi wanjye; ahubwo nahise ntangira kwitekerereza i Burayi, ariko nsaba umuzungu ko tuzabanza gusezeranira inaha mu Rwanda ahita abyemera atazuyaje.

-6545.jpg
Umusore twakundanaga ubwo yari ataramenya uko byagenze yari aziko
ari ibisanzwe ndetse n’imyiteguro y’ubukwe yari ayigeze kure. Ubwo
naramuhamagaye kuri phone mubwira mu magambo macye cyane nti “ ibyo
kurushingana nawe nabishingutsemo, kandi ntumbaze byinshi!” mpita nkupa ndetse mpindura na numero. Ubwo twariyandikishije mu murengedusezerana imbere y’amategeko n’uwo muzungu.

Kuko Contract y’uwo muholandi yari irangiye muri iyo ONG, nyuma y’umwaka umwe yahise antwara iwabo i Burayi. Ngezeyo rero niho natangiye guhura n’ubuzima
mwumve ngo ubuzima!!! Namaze kuhagera nsanga wa muzungu afite
abana 2 b’abakobwa banduta kandi yari yarambwiye ngo ntiyigeze
ashaka, ndetse anafite umugore uretse ko bari barakoze divorce.

Guhera ubwo natangiye gufatwa nabi, umuzungu akazana abandi bazungukazi munzu bagasambanira imbere yanjye! Agezaho anyirukana munzu anshyira mu kazu kameze nk’aka annexe kari iruhande rwa garage y’imodoka ze! Ni birebire sinabona uko mbabwira ubuzima mbayeho. Ubu ndushwa agaciro n’imbwa ye kuko ntemerewe no kuyikoraho! Abana be bo ntibaba muri urwo rugo ariko iyo baje baba banyita inguge.

Ikintu kimbabaza kikanshengura umutima nukuntu iwacu bazi ko nakize nabaye umuzungu, iyo nsomye message baba banyandikira bansaba ubufasha ngo inzu yenda kubagwaho ningire icyo nkora, nakwibuka ukuntu ntashobora no kubona n’amafaranga yo kugura na cotex nkumva mbaye nk’umusazi. Ubu bishyizemo ko nabaye umwirasi ko ntacyo mbamariye. Ikindi cyansatuye umutima ni amafoto y’uwahoze ari umukunzi wanjye nabonye kuri facebook yakoze ubukwe, akeye, aseka, aberewe n’umugeni we mwiza.

Iyo ntekereje kandi ko ntashobora no kubona na ticket y’indege yo kungarura mu Rwanda nkongera nkatekereza ko niyo nayibona ko ikimwaro cyo kugaruka iwacu ntashobora kukihanganira, mpita numva niyanze wese. Nguwo rero umuvumo, nsigaye numva ndi ikivume ku Mana. Ntiwibagirwe gukora like kuri Page na share
Kugirango nabandi basome iyinkuru!

2017-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Ubwanditsi 22 Sep 2025
Petroli yongeye kuba ikibazo gikomeye mu Burundi

Petroli yongeye kuba ikibazo gikomeye mu Burundi

Ubwanditsi 13 Jan 2018
Byinshi Utari uzi kugishushanyo kigaragara hejuru y’ Ibere rya Miss Vanessa Uwase

Byinshi Utari uzi kugishushanyo kigaragara hejuru y’ Ibere rya Miss Vanessa Uwase

Ubwanditsi 21 Feb 2018
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Ubwanditsi 05 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.
Amakuru

I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

Ubwanditsi 02 May 2024
Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi
Amakuru

Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi

Ubwanditsi 07 Jun 2025
U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20
IMIKINO

U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20

Ubwanditsi 16 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru