• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Ethiopia

Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Ethiopia

Ubwanditsi 02 Jul 2017 POLITIKI

Perezida Kagame kuri iki Cyumweru yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, igiye kuba ku nshuro yayo ya 29.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu iteganyijwe kuba kuva kuri uyu wa 3 na 4 Nyakanga, irarebera hamwe amavugururwa yemejwe gukorwa muri uyu muryango agashingwa Perezida Kagame aho ageze, ubufatanye bukwiye kuranga ibihugu n’umuryango muri rusange ndetse igomba kuzemerezwamo ingengo y’imari y’uyu muryango.

Perezida Kagame yahawe gukora amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse muri Mutarama akaba yaramuritse raporo kuri yo yishimirwa cyane n’abakuru b’ibihugu, baniyemeza kuyishyira mu bikorwa.

-7150.jpg
Perezida Kagame ubwo yakirwaga ku kibuga cy’indege i Addis Ababa

Ayo mavugurura yibanze ku kureba uko AU yakibanda ku bintu by’ingenzi mu rwego rw’umugabane wose ariko hanongererwa ubushobozi imiryango y’uturere igamije ubukungu kugira ngo igire uruhare rukomeye aho ari ngombwa.

Yarebye ku kongera gushyira ku murongo inzego za AU hagendewe ku by’ingenzi zigomba gukorera umugabane, guhuza uyu muryango n’abaturage kugira ngo biyumvemo ibyo ukora no kubyaza umusaruro uruseho AU cyane cyane ku buryo inama zawo zikorwa n’abazitabira.

Aya mavugurura agaruka ku miterere ya AU kugira ngo amategeko igenderaho azabe ahuye na ‘Agenda 2063’ yibanda ahanini kuri Afurika izaba iha rugari urujya n’uruza rw’abantu na serivisi.

Inama ya 27 ya AU iheruka kubera i Kigali, yafashwe umwanzuro wo gutera inkunga ibikorwa by’Umuryango binyuze mu gutanga 0.2% by’ibyinjizwa mu bihugu.

Ni bumwe mu buryo bwo kwipakurura politiki yo gutungwa n’abaterankunga batangaga 76% by’ingengo y’imari. Ubu buryo buzatuma Afurika yitunga 100% mu bikorwa bya AU, aho porogaramu n’indi mishinga bigomba gukoresha 75% naho ibikorwa bijyanye n’amahoro gusa bigakoresha 25%.

Aya mafaranga azajya akusanywa n’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro muri buri gihugu, ahite yoherezwa mu muryango wa Afurika yunze ubumwe. Igihugu kitazubahiriza izi ngamba, amategeko ya AU ateganya ibihano.

2017-07-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mukabalisa  wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Mukabalisa wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Havugiyaremye Aimable Yagizwe Umushinjacyaha Mukuru

Havugiyaremye Aimable Yagizwe Umushinjacyaha Mukuru

Ubwanditsi 29 Nov 2019
Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye

Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 21 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa
Mu Rwanda

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri
HIRYA NO HINO

Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 20 Jun 2019
MICT ngo si yo yabazwa iby’urupfu rwa Eliezer Niyitegeka wari ufungiye muri Mali kubera jenoside
Mu Mahanga

MICT ngo si yo yabazwa iby’urupfu rwa Eliezer Niyitegeka wari ufungiye muri Mali kubera jenoside

Ubwanditsi 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru