• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro

Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro

Ubwanditsi 01 Oct 2018 IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na Agaciro Development Fund, itsinze mukeba wayo APR FC igitego 1-0, ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Igitego Mugisha François Master yatsinze APR FC ku munota wa 91 nicyo cyabaye ikinyuranyo, muri uyu mukino waranzwe no kwigana ku mpande zombi.

Iminota myinshi yaranzwe no gufungana cyane kuko abatoza b’amakipe yombi bahisemo gukoresha abakinnyi bo hagati bugarira batatu; Mugiraneza, Nizeyimana Mirafa, na Nshimiyimana Imran kuri APR FC na Olivier Sefu, Donkor Prosper Kuka na Mugisha Francois Master ba Rayon.

Byatumye igice cya mbere kirangira nta gitego nta n’uburyo bwinshi bwabyara ibitego bwabonetse.

Kimenyi Yves wa APRF yatabaye ikipe ye inshuro ebyiri ku mipira yatewe na Bimenyimana Bonfils Caleb na Muhire Kevin. Gusa ni umupira umwe gusa Bashunga Abouba yakuyemo wari utewe na Savio Nshuti Dominique.

Igice cya kabiri cyatangiye Ljubomir “Ljupko” Petrović utoza APR FC ahita akore impinduka. Akuramo umukinnyi wo hagati wugarira Imran Nshiyimana ashyiramo Blaise Itangishaka ukina hagati asatira.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yahise itangira kuyobora umukino kugera ku munota wa 53 ubwo kapiteni wungirije wayo Herve Rugwiro yahabwaga ikarita itukura ku ikosa yakoreye Niyonzima Olivier Sefu mu maso y’umusifuzi Ishimwe Jean Claude.

Gukina ari abakinnyi 10 byahinduye umukino bituma Rayon Sports itangira gusatira cyane. Umutoza Robertinho wa Rayon yabyuririyeho yongeramo abandi bakinnyi basatira barimo rutahizamu mushya bavanye muri Ghana Michael Sarpong bita Balloteli.

Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe irabona igitego ariko Rayon sports ikomeza gusatira cyane nubwo APR FC yari yongeyemo abakinnyi benshi bugarira nka Rusheshangoga Michel wagiye mu kibuga asimbuye Nkizingabo Fiston na Shaffy Songayingabo asimbura Savio Nshuti Dominique.

Ku munota hafi wa kabiri w’inyongera nibwo Rayon Sports yabonye igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Mugisha François Master ku mupira yahawe na Michael Sarpong.

Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Agaciro ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kuko ni nayo yari yagitwaye muri 2017.

Rayon sports yatwaye igikombe yahembwe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, APR FC ihembwa miliyoni imwe. AS Kigali yabaye iya gatatu itsinze Etincelles FC 2-1 yahembwe ibihumbi 500Frw.

Umukinnyi w’irushanwa ni Muhire Kevin watanze imipira ibiri yavuyemo ibitego muri iri rushanwa. Yahembwe itike ya RwandAir ijya aho azahitamo mu byerekezo byayo.

Abakinnyi batatu banganyije ibitego bibiri bahembwa nk’abatsinze byinshi kurusha abandi ni Bimenyimana Bonfils Caleb wa Rayon Sports, Byiringiro Lague wa APR FC na Ndarusanze Jean Claude AS Kigali. Nabo bahembwe itike ya RwandAir.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Nshimiyimana Imran, Nkizingabo Fiston, Nizeyimana Mirafa, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Byiringiro Lague, na Nshuti Dominique Savio.

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Eric Rutanga, Iradukunda Eric, Donkor Prosper Kuka, Niyonzima Olivier Sefu, Muhire Kevin, Bimenyimana Bonfils Caleb, Mugisha Francois na Manishimwe Djabel.

2018-10-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe

Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe

Ubwanditsi 26 Jul 2022
Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Ubwanditsi 01 May 2021
Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro

Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro

Ubwanditsi 27 Jan 2025
Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Ubwanditsi 01 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano
Mu Mahanga

Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano

Ubwanditsi 10 Nov 2016
Knowless n’ Umutware we Clement Bafashe Rutema Ikirere Berekeza Mu Bwongereza
IMIKINO

Knowless n’ Umutware we Clement Bafashe Rutema Ikirere Berekeza Mu Bwongereza

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano
ITOHOZA

Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano

Ubwanditsi 06 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru