• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ariana Grande yatowe nk’umuhanzi w’umwaka muri MTV Video Music Awards

Ariana Grande yatowe nk’umuhanzi w’umwaka muri MTV Video Music Awards

Ubwanditsi 27 Aug 2019 HIRYA NO HINO

Mu ijoro ryo kuri uyu 26 Kanama 2019 mu nyubako ya Prudential Center mu mujyi wa New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, habereye umuhango ukomeye wo gutanga ibihembo ku bahanzi bakoze neza, ibihembo bizwi nka MTV Video Music Awards 2019.

Hari ku nshuro ya 36 ibirori byo gutanga ibihembo bya MTV Video Music Awards bibaye aho byari biyobowe n’umunyarwenya ukomeye Sebastian Maniscalco.

Byaririmbwemo n’abahanzi basanzwe bakunzwe cyane muri Amerika no ku Isi yose nka Ariana Grande, Billie Eilish, Miley Cyrus, Lil Nas X n’abandi.

“You Need to Calm Down” ya Taylor Swift niyo yatowe nk’indirimbo ifite amashusho meza kurusha izindi aho yatsinze izirimo “A lot” ya 21 Savage na J. Cole, ” Thank u, next” ya Ariana Grande n’izindi.

Yahise aba umuntu wa kane ubushije kweguka iki gihembo inshuro ebyiri nyuma ya Eminem, Rihana na Beyonce.

Ariana Grande ni we watowe nk’umuhanzi w’umwaka ahigitse abo bari bahanganye barimo Cardi B, Billie Eilish, Halsey, Jonas Brothers, Shawn Mendes n’abandi.

Indirimbo ye yise Boy Friend niyo yegukanye igihembo cy’indirimbo yakunzwe muri iyi mpeshyi kurusha izindi.

“Old Town Road (Remix)” ya Lil Nas X afatanyine na Billy Ray Cyrus niyo yatowe nk’indirimbo nziza y’umwaka wa 2019 aho yari ihanganye n’izirimo “In My Feelings” ya Drake, “Thank u, next” ya Ariana Grande, “You Need to Calm Down” ya Taylor Swift n’izindi.

Billie Eilish w’imyaka 17 yatowe nk’umuhanzi mushya wigaragaje kurusha abandi bari bahatanye barimo H.E.R., Lil Nas X, Lizzo, ROSALÍA na Ava Max.

Ni we muhanzi ukiri muto wegukanye iki gihembo nyuma ya Justin Bieber wagihawe mu 2010 ubwo yari afite imyaka 16.

Indirimbo “Money” ya Cardi B yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza iri mu njyana ya Hip Hop. Yari ahanganye na “Rule the World” ya 2 Chainz na Ariana Grande, “A lot” ya 21 Savage ft. J. Cole, “Higher” ya DJ Khaled ft. Nipsey Hussle & John Legend n’izindi.

Mu mwaka ushize yari yatsinze mu cyiciro cy’umuhanzi mushya. Abaye umugore wa gatatu wegukanye iki gihembo nyuma ya Nick Minaj na Missy Elliott.

Normani ft. 6lack – “Waves” yatwaye igihembo cy’indirimbo iri mu njyana ya R&B itsinze “Feels Like Summer” ya Childish Gambino, “Raise A Man” ya Alicia Keys, “Trip” ya Ella Mai na “Could’ve Been” ya H.E.R. na Bryson Tiller

“Boyfriend” ya Ariana Grande yabonye igihembo cy’indirimbo yakunzwe muri iyi mpeshyi, “Call You Mine” ya The Chainsmokers na Bebe Rexha ihembwa nk’irimo imbyino nziza, mu gihe Best Sucker ya Jonas Brothers yahembwe nk’iyahize izindi zo mu njyana ya Pop.

Ariana Grande niwe watowe nk’umuhanzi w’umwaka

Cardi B yegukanye igihembo cy’indirimbo yo mu njyana Hip Hop yahize izindi

DJ Khaled yitabiriye ibi birori ariko ntiyabona igihembo

Jonas Brother baririmbye mu birori bya MTV Video Music Awards

Jonas Brothers bahawe igihembo cy’abitwaye neza mu bakora injyana ya Pop

Lil Kim yaserutse yambaye ikanzu itangaje

Lil Nas X yatwaye igihembo cy’indirimbo yahize izindi

Mbere yo guhabwa igihembo Taylor Swift yabanje kuririmba

Shawn Mendes wahataniraga igihembo cy’umuhanzi mushya yaserutse yambaye ikositimu

Tana Mongeau yari yambaye ikanzu idasanzwe afite n’igisa nk’inzoka

Taylor Swift yahawe igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza kurusha izindi

Umuraperi Rick Ross yari yambitswe na Gucci

Umuraperikazi Remy Ma

Uwayoboye ibirori Sebastian Maniscalco n’umugore we Lana Gomez
Src : IGIHE

2019-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Byinshi Utari uzi kugishushanyo kigaragara hejuru y’ Ibere rya Miss Vanessa Uwase

Byinshi Utari uzi kugishushanyo kigaragara hejuru y’ Ibere rya Miss Vanessa Uwase

Ubwanditsi 21 Feb 2018
Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa

Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Ubwanditsi 01 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoza wa Rayon Sports yizeye gusezerera ikipe ya Costa Do Sol
IMIKINO

Umutoza wa Rayon Sports yizeye gusezerera ikipe ya Costa Do Sol

Ubwanditsi 15 Apr 2018
Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari  bazibye
Mu Mahanga

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari bazibye

Ubwanditsi 20 Apr 2016
Urubyiruko ruratungwa agatoki  kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Rwanda

Urubyiruko ruratungwa agatoki kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 07 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru