• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gasabo: Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Gasabo: Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 17 May 2016 Mu Mahanga

Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bagera kuri 500 bo mu karere ka Gasabo basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha.

Ibi babisabwe ku itariki 14 Gicurasi mu nama bagiranye n’ushinzwe abakozi n’ubutegetsi mu karere ka Gasabo, Ntaganzwa Jean Marie Vianney, akaba yari afatanyije n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere , Inspector of Police (IP) Joseph Nzabonimpa.

Ababisabwe ni abashinzwe umutekano, amarondo n’amakuru mu midugudu igize aka karere, bakaba biyongeraho abakuriye urwego rwunganira uturere mu kubungabunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) muri aka karere.

Mu ijambo rye, Ntaganzwa yabwiye abo bagize izi nzego ati:”Mukwiye gufatanya kurwanya ikintu cyose kinyuranije n’amategeko muhanahana amakuru ku gihe hagati yanyu ubwanyu no hagati yanyu n’izindi nzego yatuma gikumirwa ndetse hakabaho no gufata abamaze kugikora cyangwa abafite imigambi yo kubikora.”

Yabasabye gukurikirana ko amarondo akorwa neza, no kuzuza neza amakaye y’umudugudu kugira ngo babashe gukurikirana urujya n’uruza rw’abantu.

Ntaganzwa yababwiye kujya kandi bakangurira abatuye mu midugudu yabo kwitabira umugoroba w’ababyeyi agira ati:”Ni urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo biri hagati y’abantu no kubishakira umuti urambye. Ntureba gusa abagore, abafite ubushobozi buke cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe bashobora kuba babitekereza. Ufitiye akamaro buri wese kuko ibibazo bishobora kuvuka hagati y’abantu b’ibyiciro byose.”

IP Nzabonimpa yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kurwanya ubucuruzi bwabyo, kubinywa no kubitunda.

Yababwiye kandi gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo, n’irikorerwa abana nko kubavana mu ishuri, n’ibindi.

IP Nzabonimpa yakomeje abwira abo bagize izi nzego ati:”Murasabwa kuba intangarugero mu byo mukora byose kugira ngo inama mugira abatuye mu midugudu yanyu zikurikizwe.”

Yabasabye kwirinda ruswa agira ati:”Idindiza iterambere. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’abayisaba, abayakira, n’abayitanga.”

Yababwiye kujya bakangurira abatuye mu midugudu yabo kuba ijisho ry’umuturanyi birinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko , kandi batanga amakuru y’ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

RNP

2016-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho  kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Ubwanditsi 19 Dec 2016
Zimbabwe: Mnangagwa yashyize muri Cabinet bamwe mu basirikare bahigitse Mugabe

Zimbabwe: Mnangagwa yashyize muri Cabinet bamwe mu basirikare bahigitse Mugabe

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Mu Rwanda : Ibiciro bya Essence na Mazutu byongeye kuzamuka

Mu Rwanda : Ibiciro bya Essence na Mazutu byongeye kuzamuka

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Gabiro : Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu

Gabiro : Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu

Ubwanditsi 15 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Faustin Twagiramungu ntiyashima ibyo u Rwanda rwagezeho yarazonzwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside
ITOHOZA

Faustin Twagiramungu ntiyashima ibyo u Rwanda rwagezeho yarazonzwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 28 Jan 2017
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu
Amakuru

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Ubwanditsi 03 Apr 2023
Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi
POLITIKI

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 13 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru