• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mu burundi: Abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi bashobora guhitanwa na Nkurunziza mu minsi yavuba

Mu burundi: Abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi bashobora guhitanwa na Nkurunziza mu minsi yavuba

Ubwanditsi 16 Feb 2016 Mu Rwanda

Kwivuguruza kwa hato na hato kuri Agathon Rwasa umaze igihe atizewe na bagenzibe muri opozisiyo y’u Burundi, kubera yuko yishyize mu kwaha kwa Perezida Petero Nkurunziza, bifite icyo bihatse ! Agathon Rwasa ejo yatangaje amagambo agaragaza yuko ashobora kuba atangiye kwicuza !

Nyuma y’aho CNN-FDD itangarije yuko Nkurunziza azayibera kandida Perezida, amashyaka yo muri opozisiyo harimo na FNL ya Agathon Rwasa yamaganye icyo cyemezo anavuga yuko atazitabira ayo matora kuko banavugaga yuko yategurwaga mu buryo bufifitse !

Ayo mashyaka koko, na FNL ya Rwasa irimo, ntabwo yitabiriye ayo matora ariko biza gutangaza ubutegetsi bwa Nkurunziza buhaye amwe muri ayo mashyaka imyanya mu nteko nshingamategeko kandi atarigeze ayikorera.

Ayo mashyaka yahawe intebe munteko kandi atarigeze ajya mu matora ni UPRONA igice cya Charles Nditije na FNL ya Rwasa wanahise agirwa visi perezida wa kabiri mu nteko nshingamategeko. UPRONA ya Nditije yo yanze gufata iyo myanya, opozisiyo isaba na FNL kwanga kuyifata ariko Rwasa avunira ibiti mu matwi.

Guhera icyo gihe Rwasa yararuciye ararumira ntanamagane ubwicanyi ubutegetsi bwa Nkurunziza bakoreye aba FNL be n’ubwakorerwaga abaturage, cyane abagaragazaga yuko batavuga rumwe nawe.

Ejo ariko Rwasa yavuze amagambo agomba kuba atarashimishije Nkurunziza, bivugwa yuko yamuhaye miliyari enye z’Amarundi ngo yemere kujya muri leta bigaragare yuko na opozisiyo iri mu butegetsi.

Rwasa yabwiye ijwi rya Amerika yuko leta y’u Burundi igomba kugirana imishyikirano na buri wese, harimo n’abashinjwa kuba barashatse gukora kudeta mu kwa kane umwaka ushize.

Ubutegetsi bwa Nkurunziza bwo bwakomeje kuvuga yuko budashobora gushyikirana n’abantu nk’abo. Rwasa we akavuga yuko udashyikiranye nabo uba ubahaye uburenganzira bwo ku kurwanya bakoresheje buri kintu cyose gishobotse.

Abarundi b’impunzi twaganiriye nabo hano muri Kigali bavuga yuko ayo magambo ya Rwasa ashimishije mu matwi ya opozisiyo ariko ashobora kuba yatuma Nkurunziza amuhitana.

Abandi bavuga yuko bashobora guhitanwa na Nkurunziza nk’uko yahitanye Col.Bikomagu ni abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi kubera ibyo basabye abagize akanama k’umutekano ka LONI ubwo baherutse mu Burundi.

-2070.jpg

Agathon Rwasa, Perezida Peter Nkurunziza, Domitien Ndayizeye na Jean Baptiste Bagaza

Abo ni Jean Baptiste Bagaza wategetse icyo gihugu hagati y’umwaka 1976- 1987, Domitien Ndayizeye wategetse hagati ya 2003 na 2005. Abo bagabo bombi babwiye abo bagize akanama k’umutekano ka LONI yuko nihatoherezwa ingabo mpuzamahanga zo kubungabunga umutekano, u Burundi bushobora kuzaba nk’u Rwanda mu 1994. Amagambo nk’ayo Nkurunziza ayangana n’uyavuze.

Kayumba Casmiry

2016-02-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera

EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera

Ubwanditsi 16 Mar 2016
Polisi y’u Rwanda irashimwa nabatuye i Goma nyuma yo gutabara abanyekongo ubwo amazu yabo yafatwanga n’inkogi y’umuriro

Polisi y’u Rwanda irashimwa nabatuye i Goma nyuma yo gutabara abanyekongo ubwo amazu yabo yafatwanga n’inkogi y’umuriro

Ubwanditsi 17 Aug 2017
Kamonyi: Perezida wa Njyanama n’Umwungirije beguye

Kamonyi: Perezida wa Njyanama n’Umwungirije beguye

Ubwanditsi 12 Sep 2018
# YouthConnect Africa : Akon yabwiye Urubyiruko ko u Rwanda rumutera ishema ryo kwitwa Umunyafurika

# YouthConnect Africa : Akon yabwiye Urubyiruko ko u Rwanda rumutera ishema ryo kwitwa Umunyafurika

Ubwanditsi 21 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Abagenda bafata abantu bakabita aba –scouts, bakabanyuza mu karere babita aba-scouts kandi ari interahamwe -Kagame
ITOHOZA

“Abagenda bafata abantu bakabita aba –scouts, bakabanyuza mu karere babita aba-scouts kandi ari interahamwe -Kagame

Ubwanditsi 22 Dec 2018
PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi
POLITIKI

PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda
Amakuru

Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

RUSHYASHYA 24 Apr 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru