• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Ubwanditsi 29 May 2018 UBUKERARUGENDO

Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu Kirere, RwandAir, yatangije ku mugaragaro, izigana i Abuja mu Murwa mukuru wa Nigeria, icyerekezo cya kabiri igize muri icyo gihugu nyuma ya Lagos ifatwa nk’umujyi w’ubucuruzi.

Urugendo rwa mbere ruva i Kigali rwerecyeza i Abuja rwakozwe nyuma y’uburenganzira RwandAir yahawe bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria no kuhafata abagenzi ikabajyana ahandi muri Afurika.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 26 Werurwe 2018 hagati y’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Jean de Dieu Uwihanganye n’Ushinzwe Ubwikorezi bw’Indege muri Nigeria, Sen. Hadi Abubakar Sirika.

Ibirori byo gutangiza ingendo za RwandAir i Abuja byabereye muri “Hilton Hotel Abuja” muri Nigeria, ku wa 25 Gicurasi 2018, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye biganjemo abahagarariye inzego zigenzura ibijyanye n’ingendo zo mu kirere muri iki gihugu.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibikorwa muri RwandAir, Lt.Col. Silver Munyaneza, yashimiye Nigeria yemereye u Rwanda gutangizayo ingendo, avuga ko bizarufasha nk’igihugu kidakora ku nyanja.

Yagize ati “Mu nzira yo kwaguka no kugaba amashami, RwandAir yafunguye izindi ngendo i Cotonou, mu rwego rwo gufasha abajya muri Afurika yo Hagati n’Uburengerazuba nka Abidjan, Dakar, Libreville, Brazzaville na Douala. Nishimiye kubamenyesha ko turi mu nzira zo kongeraho i Bamako na Conakry, ku rutonde rw’aho abavuye i Cotonou bashobora kwerekeza, mu mpera za 2018.”

Yakomeje ati “Gufungura icyerecyezo cya Abuja bizazamura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, kandi binahuze Abuja n’ahandi hasigaye ku Mugabane wa Afurika, Aziya, Uburengerazuba bwo Hagati n’u Burayi.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo gufasha abagenzi bajya mu byerekezo bitandukanye, RwandAir iri gutegura gutangiza ingendo zigana mu byerekezo bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi, yavuze ko gutangiza izo ngendo bizongera urujya n’uruza rw’abagenzi mu bihugu byombi ndetse no ku Isi muri rusange kandi ko byuzuza intego z’abakuru b’ibihugu bashyizeho mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane no gukorana bya hafi.

Ati “Mwese murabyibuka ko imwe mu mpinduka zigamijwe muri uku guhuza ibyerekezo, kwari ugushyiraho isoko rimwe ry’ubwikorezi rikorwa n’ibigo by’ubwikorezi mu kirere cya Afurika, hagamijwe gushyiraho uburyo bwo gukuraho icyuho mu bwikorezi bwo mu kirere ku mugabane, nk’imwe mu mbogamizi ku buhahirane n’ubucuruzi.”

Kuri ubu, RwandAir izajya yerekeza i Abuja inshuro enye mu cyumweru (ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru) ariko hari intego yo kuzongera bitarenze uyu mwaka.

Mu 2010 ibihugu byombi byari byasinyanye amasezerano y’ubufatanye yo kwemerera RwandAir gukorera ingendo i Lagos ihagurutse i Kigali, izitangira mu 2012.

Abuja ni icyerecyezo cya 25 RwandAir ikoreramo ingendo, mu kwezi gutaha hakazafungurwa ingendo zigana Cape Town muri Afurika y’Epfo. RwandAir inagera mu Burayi aho ikorera ingendo i Bruxelles mu Bubiligi na London mu Bwongereza, ikerekeza mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde ndetse irateganya ingendo zigana New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Guangzhou mu Bushinwa.

Aya masezerano ari muri gahunda y’icyerekezo cya Afurika 2063, mu bijyanye no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse no gushyiraho isoko rihuriweho mu bwikorezi bw’indege.

RwandAir yatangije ku mugaragaro ingendo zerecyeza i Abuja

Ibirori byo gutangiza ingendo za RwandAir i Abuja byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi (uwa kane uturutse iburyo) mu bitabiriye ibirori byo gutangiza ingendo za RwandAir mu Mujyi wa Abuja

2018-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Arsenal yahaye abafana bayo amahirwe adasanzwe yo gusura u Rwanda

Arsenal yahaye abafana bayo amahirwe adasanzwe yo gusura u Rwanda

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugiye kwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugiye kwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba

Ubwanditsi 06 Oct 2018
Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo

Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo

Ubwanditsi 27 Nov 2017
AMAFOTO – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena

AMAFOTO – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena

Ubwanditsi 22 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Amerika mu nzira yo gukura abasirikare bayo muri Afghanistani
HIRYA NO HINO

Amerika mu nzira yo gukura abasirikare bayo muri Afghanistani

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Kwanga gufungurirana ikirere muri Afurika ni ukureba hafi -Perezida Kagame
UBUKERARUGENDO

Kwanga gufungurirana ikirere muri Afurika ni ukureba hafi -Perezida Kagame

Ubwanditsi 27 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru