• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Ubwanditsi 29 May 2018 UBUKERARUGENDO

Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu Kirere, RwandAir, yatangije ku mugaragaro, izigana i Abuja mu Murwa mukuru wa Nigeria, icyerekezo cya kabiri igize muri icyo gihugu nyuma ya Lagos ifatwa nk’umujyi w’ubucuruzi.

Urugendo rwa mbere ruva i Kigali rwerecyeza i Abuja rwakozwe nyuma y’uburenganzira RwandAir yahawe bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria no kuhafata abagenzi ikabajyana ahandi muri Afurika.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 26 Werurwe 2018 hagati y’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Jean de Dieu Uwihanganye n’Ushinzwe Ubwikorezi bw’Indege muri Nigeria, Sen. Hadi Abubakar Sirika.

Ibirori byo gutangiza ingendo za RwandAir i Abuja byabereye muri “Hilton Hotel Abuja” muri Nigeria, ku wa 25 Gicurasi 2018, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye biganjemo abahagarariye inzego zigenzura ibijyanye n’ingendo zo mu kirere muri iki gihugu.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibikorwa muri RwandAir, Lt.Col. Silver Munyaneza, yashimiye Nigeria yemereye u Rwanda gutangizayo ingendo, avuga ko bizarufasha nk’igihugu kidakora ku nyanja.

Yagize ati “Mu nzira yo kwaguka no kugaba amashami, RwandAir yafunguye izindi ngendo i Cotonou, mu rwego rwo gufasha abajya muri Afurika yo Hagati n’Uburengerazuba nka Abidjan, Dakar, Libreville, Brazzaville na Douala. Nishimiye kubamenyesha ko turi mu nzira zo kongeraho i Bamako na Conakry, ku rutonde rw’aho abavuye i Cotonou bashobora kwerekeza, mu mpera za 2018.”

Yakomeje ati “Gufungura icyerecyezo cya Abuja bizazamura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, kandi binahuze Abuja n’ahandi hasigaye ku Mugabane wa Afurika, Aziya, Uburengerazuba bwo Hagati n’u Burayi.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo gufasha abagenzi bajya mu byerekezo bitandukanye, RwandAir iri gutegura gutangiza ingendo zigana mu byerekezo bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi, yavuze ko gutangiza izo ngendo bizongera urujya n’uruza rw’abagenzi mu bihugu byombi ndetse no ku Isi muri rusange kandi ko byuzuza intego z’abakuru b’ibihugu bashyizeho mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane no gukorana bya hafi.

Ati “Mwese murabyibuka ko imwe mu mpinduka zigamijwe muri uku guhuza ibyerekezo, kwari ugushyiraho isoko rimwe ry’ubwikorezi rikorwa n’ibigo by’ubwikorezi mu kirere cya Afurika, hagamijwe gushyiraho uburyo bwo gukuraho icyuho mu bwikorezi bwo mu kirere ku mugabane, nk’imwe mu mbogamizi ku buhahirane n’ubucuruzi.”

Kuri ubu, RwandAir izajya yerekeza i Abuja inshuro enye mu cyumweru (ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru) ariko hari intego yo kuzongera bitarenze uyu mwaka.

Mu 2010 ibihugu byombi byari byasinyanye amasezerano y’ubufatanye yo kwemerera RwandAir gukorera ingendo i Lagos ihagurutse i Kigali, izitangira mu 2012.

Abuja ni icyerecyezo cya 25 RwandAir ikoreramo ingendo, mu kwezi gutaha hakazafungurwa ingendo zigana Cape Town muri Afurika y’Epfo. RwandAir inagera mu Burayi aho ikorera ingendo i Bruxelles mu Bubiligi na London mu Bwongereza, ikerekeza mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde ndetse irateganya ingendo zigana New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Guangzhou mu Bushinwa.

Aya masezerano ari muri gahunda y’icyerekezo cya Afurika 2063, mu bijyanye no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse no gushyiraho isoko rihuriweho mu bwikorezi bw’indege.

RwandAir yatangije ku mugaragaro ingendo zerecyeza i Abuja

Ibirori byo gutangiza ingendo za RwandAir i Abuja byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi (uwa kane uturutse iburyo) mu bitabiriye ibirori byo gutangiza ingendo za RwandAir mu Mujyi wa Abuja

2018-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

Ubwanditsi 28 Sep 2018
RwandAir yatangiye ingendo zigana i Kinshasa ziziyongera mu kwezi gutaha

RwandAir yatangiye ingendo zigana i Kinshasa ziziyongera mu kwezi gutaha

Ubwanditsi 17 Apr 2019
Abakerarugendo bahawe imyaka ibiri yo guhindura amatariki yo gusura pariki kubera Coronavirus

Abakerarugendo bahawe imyaka ibiri yo guhindura amatariki yo gusura pariki kubera Coronavirus

Ubwanditsi 10 Mar 2020
U Rwanda rwahawe indi myaka itanu yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL)

U Rwanda rwahawe indi myaka itanu yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL)

Ubwanditsi 19 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi
Amakuru

Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Ubwanditsi 14 Feb 2025
Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa
POLITIKI

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

Ubwanditsi 06 Sep 2017
Nadege wagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Ikiragi” ya Kitoko yitabye Imana
HIRYA NO HINO

Nadege wagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Ikiragi” ya Kitoko yitabye Imana

Ubwanditsi 14 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru