• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir igeze i Tel Aviv gatatu mu cyumweru

RwandAir igeze i Tel Aviv gatatu mu cyumweru

Ubwanditsi 29 May 2019 UBUKERARUGENDO

Ikigo cy’igihugu cy’indege, RwandAir, cyatangaje ko guhera ku wa 25 Kamena kizatangira ingendo zihuza Kigali n’umujyi wa Tel Aviv nta handi indege ihagaze, uyu ukaba ari umujyi w’ubukungu n’ikoranabuhanga wa Israël.

Mu itangazo RwandAir yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, yatangaje ko izatangirana ingendo eshatu mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu, zizajya zikorwa na Boeing 737-800NG ifite imyanya 16 yiyubashye na 138 iringaniye. Izajya igwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Ben Gurion.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yagize ati “Kongera Tel Aviv ku ngendo zacu biri mu ntego dufite z’igihe kirekire zo guhuza u Rwanda n’Isi muri rusange. Tel Aviv ni hamwe mu hantu hakomeye ku Isi mu ikoranabuhanga kandi twifuza gutwara abakora ingendo z’ubucuruzi cyangwa nyobokamana ku butaka butagatifu,”

Yakomeje avuga ko ari n’amahirwe akomeye yo kurushaho koroshya ingendo ku bagenzi baturuka cyangwa bajya hirya no hino aho RwandAir ikorera ingendo no gushimangira umubano mwiza hagati hagati y’u Rwanda na Israël.

Amatike yatangiye gucuruzwa unyuze ku rubuga rwa RwandAir, ibiro biyacuruza cyangwa ibindi bifasha mu by’ingendo.

Izi ngendo zitangijwe mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na Israel uhagaze neza, nyuma yuko ku wa 1 Mata uyu mwaka Leta ya Israël yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, ihagira Ambasaderi wa mbere utuye i Kigali kuva mu myaka 50 ishize.

Tel Aviv izaba ari icyerekezo cya 29 cya RwandAir n’icya kabiri igize mu Burasirazuba bwo hagati nyuma ya Dubai.

Ku wa 17 Mata nibwo RwandAir yatangije ingendo zigana i Kinshasa. Biteganywa ko uyu mwaka uzarangira RwandAir yerekeje i Addis Ababa muri Ethiopia na Luanda muri Angola, ingendo ziziyongera ku rwa Guangzhou ruzatangira ku wa 18 Kamena 2019.

RwandAir kandi iteganya ku mugabane wa Amerika ihereye mu mujyi wa New York.

2019-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

Ubwanditsi 22 May 2018
Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Ubwanditsi 13 Dec 2024
Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Ubwanditsi 21 Mar 2019
U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Ubwanditsi 07 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yatahuye ibikoresho byibwe, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa
Mu Rwanda

Polisi yatahuye ibikoresho byibwe, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa

Ubwanditsi 03 Mar 2017
Iminsi irabarirwa ku ntoki  ngo Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside agezwe mu Rwanda
ITOHOZA

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside agezwe mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Minisitiri Kaboneka arasaba abagize Dasso kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta
Mu Mahanga

Minisitiri Kaboneka arasaba abagize Dasso kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta

Ubwanditsi 23 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru