• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Opozisiyo mu Burundi yanze kwitabira imishyikirano irimo  gukorerwa Arusha

Opozisiyo mu Burundi yanze kwitabira imishyikirano irimo  gukorerwa Arusha

Ubwanditsi 28 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Opozisiyo ikomereye cyane ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza itangaza yuko itazitabira igice cya kane cy’imishyikirano y’Abarundi irimo ibera Arusha muri Tanzania ngo kuko babona umuhuza atumira abo kuyijyamo mu buryo butari bwiza!

 Mu gihe byari biteganyijwe yuko abari batumiwe muri iyo nama y’imishyikirano ejo hashize  bakomeza kugera Arusha muri Tanzania abo muri iyo opozisiyo ikomereye cyane Nkurunziza, CNARED, bari bakiri mu nama yabo isanzwe mu gihugu cy’u Bubiligi. Biteganyijwe yuko iyo nama irangiza imirimo yayo uyu munsi inatoye umuyobozi mushya, cyangwa ikagumishaho Charles Nditije wa UPRONA itari muri guverinoma. Umuyobozi wa CNARED atorerwa manda y’amezi icyenda ariko akaba yakongera gutorwa bagenzibe bamugumishijeho icyizere.

 Ku munsi w’ejo nibwo iryo huriro ry’imitwe ya politike irwanya ubutegetsi bwa Nk’urunziza bwafashe icyemezo cy’uko abarigize batazitabira iyo mishyikirano ya Arusha iteganya kuzarangiza imirimo yayo tariki 8/12/2017.

 Umuvugizi wa CNARED, Pancrace Cimpaye, ejo nimugoroba yasohoye itangazo rivuga yuko abagize CNARED badashobora kwitabira iyo mishyikirano  ngo kuko batanyurwa n’uburyo umuhuza atumiramo abagomba kuyitabira.

 Cimpaye avuga yuko basabye Mkapa kuzajya abatumira nk’ikintu kimwe, CNARED,ariko muri iyi mishyikirano ikomeje yitumiriye abantu ku giti cyabo nubwo baba bakomoka muri CNARED. Ngo ubundi yagatumiye CNARED, yo ubwayo ikihitiramo abagomba kuyiserukira.

 Mu mishyikirano y’ubushize nayo yabereye aho Arusha muri Tanzania,  Kamena uyu mwaka, umuhuza yatumiye CNARED ariko abari ku ruhande rwa Nkurunziza banga guhurira nabo mu cyumba kimwe cy’imishyikirano ngo kuko abari bayiserukiye harimo n’abo Bujumbura ishinja kuba baragize uruhare muri ya kudeta yapfubye 2015 !

 Muri ibyo biganiro bikomeje gukorerwa Arusha ntabwo abo bo muri CNARED bashinjwa kuba baragize uruhare muri kudeta babitumiwemo. Abo barimo Jean Minani wa FRODEB Nyakuri, Bernard Busokoza wigeze kuba Visi Perezida wa Nkurunziza, Onesmo Nduwimana wigeze kuba umuvugizi wa CNDD-FDD, Leonidas Hatungimana wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Nkurunziza na Alexis Sinduhije uyoboye umutwe ukomeye cyane muri opozisiyo y’u Burundi, MSD.

Muri CNARED babona yuko Mkapa  kudatumira abo bantu bigaragaza ko nk’umuhuza abogamiye ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Nkurunziza, bushaka gucamo ibice opozisiyo  Kuvuga imishyikirano y’Abarundi itarimo CNARED (Conseil National pour le respect de l’Accord d’Arusha pour la Paix et la Réconciliation au Burundi et de l’Etat de droit)   ntabwo bitandukanye no kuvuga yuko ubutegetsi bwa Nkurunziza burimo kwishyikiranira ubwabwo !  Nta kintu gifatika wategereza kuzava mu mishyikirano nk’iyo !

Casmiry Kayumba

2017-11-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Ubwanditsi 28 Nov 2017
Thomas Nahimana aravuga intambara ngo yibonere amaronko kuko azi neza icyo yabyariye Rusesabagina

Thomas Nahimana aravuga intambara ngo yibonere amaronko kuko azi neza icyo yabyariye Rusesabagina

Ubwanditsi 04 Nov 2021
Bwa mbere mu myaka 26, Kabuga Felesiyani yagaragaye muruhame

Bwa mbere mu myaka 26, Kabuga Felesiyani yagaragaye muruhame

Ubwanditsi 21 May 2020
Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika

Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika

Ubwanditsi 08 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amagana y’Abanye- Congo yakiriye i Kigali Moïse Katumbi udacana uwaka na Perezida Kabila
Mu Rwanda

Amagana y’Abanye- Congo yakiriye i Kigali Moïse Katumbi udacana uwaka na Perezida Kabila

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye
INKURU NYAMUKURU

Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye

Ubwanditsi 05 Nov 2019
Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko
Mu Rwanda

Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Ubwanditsi 14 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru