• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Opozisiyo mu Burundi yanze kwitabira imishyikirano irimo  gukorerwa Arusha

Opozisiyo mu Burundi yanze kwitabira imishyikirano irimo  gukorerwa Arusha

Ubwanditsi 28 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Opozisiyo ikomereye cyane ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza itangaza yuko itazitabira igice cya kane cy’imishyikirano y’Abarundi irimo ibera Arusha muri Tanzania ngo kuko babona umuhuza atumira abo kuyijyamo mu buryo butari bwiza!

 Mu gihe byari biteganyijwe yuko abari batumiwe muri iyo nama y’imishyikirano ejo hashize  bakomeza kugera Arusha muri Tanzania abo muri iyo opozisiyo ikomereye cyane Nkurunziza, CNARED, bari bakiri mu nama yabo isanzwe mu gihugu cy’u Bubiligi. Biteganyijwe yuko iyo nama irangiza imirimo yayo uyu munsi inatoye umuyobozi mushya, cyangwa ikagumishaho Charles Nditije wa UPRONA itari muri guverinoma. Umuyobozi wa CNARED atorerwa manda y’amezi icyenda ariko akaba yakongera gutorwa bagenzibe bamugumishijeho icyizere.

 Ku munsi w’ejo nibwo iryo huriro ry’imitwe ya politike irwanya ubutegetsi bwa Nk’urunziza bwafashe icyemezo cy’uko abarigize batazitabira iyo mishyikirano ya Arusha iteganya kuzarangiza imirimo yayo tariki 8/12/2017.

 Umuvugizi wa CNARED, Pancrace Cimpaye, ejo nimugoroba yasohoye itangazo rivuga yuko abagize CNARED badashobora kwitabira iyo mishyikirano  ngo kuko batanyurwa n’uburyo umuhuza atumiramo abagomba kuyitabira.

 Cimpaye avuga yuko basabye Mkapa kuzajya abatumira nk’ikintu kimwe, CNARED,ariko muri iyi mishyikirano ikomeje yitumiriye abantu ku giti cyabo nubwo baba bakomoka muri CNARED. Ngo ubundi yagatumiye CNARED, yo ubwayo ikihitiramo abagomba kuyiserukira.

 Mu mishyikirano y’ubushize nayo yabereye aho Arusha muri Tanzania,  Kamena uyu mwaka, umuhuza yatumiye CNARED ariko abari ku ruhande rwa Nkurunziza banga guhurira nabo mu cyumba kimwe cy’imishyikirano ngo kuko abari bayiserukiye harimo n’abo Bujumbura ishinja kuba baragize uruhare muri ya kudeta yapfubye 2015 !

 Muri ibyo biganiro bikomeje gukorerwa Arusha ntabwo abo bo muri CNARED bashinjwa kuba baragize uruhare muri kudeta babitumiwemo. Abo barimo Jean Minani wa FRODEB Nyakuri, Bernard Busokoza wigeze kuba Visi Perezida wa Nkurunziza, Onesmo Nduwimana wigeze kuba umuvugizi wa CNDD-FDD, Leonidas Hatungimana wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Nkurunziza na Alexis Sinduhije uyoboye umutwe ukomeye cyane muri opozisiyo y’u Burundi, MSD.

Muri CNARED babona yuko Mkapa  kudatumira abo bantu bigaragaza ko nk’umuhuza abogamiye ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Nkurunziza, bushaka gucamo ibice opozisiyo  Kuvuga imishyikirano y’Abarundi itarimo CNARED (Conseil National pour le respect de l’Accord d’Arusha pour la Paix et la Réconciliation au Burundi et de l’Etat de droit)   ntabwo bitandukanye no kuvuga yuko ubutegetsi bwa Nkurunziza burimo kwishyikiranira ubwabwo !  Nta kintu gifatika wategereza kuzava mu mishyikirano nk’iyo !

Casmiry Kayumba

2017-11-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Ubwanditsi 12 Jun 2019
Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakomeje gupfa nk’ibimonyo, mu bitero ingabo za Kongo zikomeje kuwugabaho kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru

Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakomeje gupfa nk’ibimonyo, mu bitero ingabo za Kongo zikomeje kuwugabaho kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru

Ubwanditsi 16 Jan 2022
“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

Ubwanditsi 31 Oct 2022
Bamwe mu bapolisi ba Uganda mu myigaragambyo yo kwinubira umushahara muto kandi utazira igihe.

Bamwe mu bapolisi ba Uganda mu myigaragambyo yo kwinubira umushahara muto kandi utazira igihe.

Ubwanditsi 26 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Frank Habineza ariruhutsa ko inzu ye itagitejwe cyamunara!
POLITIKI

Frank Habineza ariruhutsa ko inzu ye itagitejwe cyamunara!

Ubwanditsi 26 Mar 2018
Afurika y’Epfo mu mugambi wo kwitambika amavugururwa muri AU arangajwe imbere na Kagame
INKURU NYAMUKURU

Afurika y’Epfo mu mugambi wo kwitambika amavugururwa muri AU arangajwe imbere na Kagame

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 18 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru