• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Bamwe mu bapolisi ba Uganda mu myigaragambyo yo kwinubira umushahara muto kandi utazira igihe.

Bamwe mu bapolisi ba Uganda mu myigaragambyo yo kwinubira umushahara muto kandi utazira igihe.

Ubwanditsi 26 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru ava mu gihugu cya Uganda aravuga ko muri iyi minsi hari umubare munini w’ abapolisi barebana ay’ingwe n’ubutegetsi, bakaba babushinja kubafata nabi cyane, kugera n’aho ubukene bubugariza bikomeye.

Intandaro y’iki kibazo nk’uko abo aapolisi babitangarije ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, nka Monitor na Bukedde, ngo ni imishahara y’intica ntikize, hakiyongeraho ko iyo”serumu” itanazira igihe, dore ko ngo bashobora kumara amezi 4 batarahembwa. Ibi byatumye mu mpera z’icyumweru gishize  abapolisi bo mu duce tunyuranye biroha mu mihanda, bamagana icyo bise akarengane gakabije. Nko muri District ya Hoima, byabaye ngombwa ko inzego z’umutekano zirasa ibyuka bihumanya kugirango batatanye amagana y’abigaragambyaga.

Mu burakari bwinshi abo bapolisi bagize bati:”Nimurebe uko imyambaro yacu isa kandi ntidufite ubushobozi bwo kuyimesa, dore inkweto zaducikiyeho, barangiza ngo nitujye kubarindira umutekano!”. Ibinyamakuru byo muri Uganda biravuga ko ibyabereye Hoima bishobora gukwira mu gihugu hose, kuko abapolisi ba Uganda, cyane cyane abo mu rwego rwo hasi, basangiye ikibazo cyo gufatwa nabi.

Icyegeranyo giherutse gushyirwa ahagaragara n’ impuguke zashinzwe gusesengura uko igipolisi cya Uganda cyavugururwa, cyerekanye ko uru rwego ruri ku isonga mu zamunzwe na ruswa. Ibi ndetse byanashimangiwe n’Umuryango wa Commonwealth, itsinda ryawo riharanira uburenganzira bwa muntu, nawo wagaragaje ko polisi ya Uganda irya ruswa bikabije, utayitanze agakorerwa iyicarubozo cyangwa akamburwa ibyo afitiye uburenganzira.

Magingo aya Leta ya Uganda ntacyo iratangaza ku bijyanye n’imyigaragambyo y’abapolisi basaba kongererwa imishahara no guhemberwa igihe. Mu myaka ishize Perezida Museveni yateye urwenya, avuga ko nava ku buperezida azibera umupolisi, ngo kuko babaho “neza cyane”, kandi bavuga ko bahembwa nabi, akaba yarabacyuriraga ko batunzwe na ruswa.

Muri iki gihe Uganda ifite abapolisi hafi 45.000, bivuze umupolisi umwe ku baturage 1800. Amahame mpuzamahanga  yerekana ko  uyu mubare ari muto cyane, hakaba hagikenewe abandi nibura 25.000 , kugirango bashobore kubungabuga umutekano uko bikwiye. Abasesenguzi rero baribaza uko imibereho y’abapolisi ibihumbi 70 izarushaho kuba myiza mu gihe n’abasanzwe bicira isazi ku jisho.

2021-01-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar

APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar

Ubwanditsi 04 Jan 2024
U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽

U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽

RUSHYASHYA 10 Mar 2026
Ntamuhanga Cassien  watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda

Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda

Ubwanditsi 13 Dec 2017
Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Ubwanditsi 20 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika
Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Ubwanditsi 24 Sep 2025
Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali
Mu Mahanga

Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Jun 2016
Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza
IMIKINO

Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza

Ubwanditsi 20 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru