• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Yatawe muri yombi atwaye imodoka iriho ibirango by’imodoka za perezida Museveni

Uganda: Yatawe muri yombi atwaye imodoka iriho ibirango by’imodoka za perezida Museveni

Ubwanditsi 25 May 2018 Mu Mahanga

Igipolisi cyo ku muhanda wa Kira muri Kampala mu gihugu cya Uganda cyataye muri yombi uwitwa Jeff Kalanzi atwaye imodoka ifite ibirango by’ibihimbano bisanzwe byambikwa imodoka za perezida Museveni.

Uyu mugabo w’imyaka 37 akaba anakurikiranweho icyaha cyo kwiyita uwo atari we, ubwambuzi no gutunga ibya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Kalanzi yagaragaye atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Mark II ifite pulake yanditseho M7 2040, ndetse akaba yaragaragaye yambaye umwambaro wa gisirikare afite n’icyombo cya cyabakanga (fake).

Mu byumweru bibiri bishize, uyu Kalanzi yavuzweho no gutekera umutwe uwitwa Ambrose Mworozi, amukuramo miliyoni 2 z’amashilingi, amubeshya ko azamworohereza kubonana n’umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, Justine Lumumba.

Kalanzi ngo akaba yari asanzwe aniyita umukozi mu bunyamabanga bwa NRM ndetse akaba ari umwunganizi wihariye w’umunyamabanga mukuru w’iri shyaka.

Nk’uko Mworozi yabitangaje, ngo kubera kudakeka uwo mugabo yishyuye amafaranga ariko ntiyabasha kubonana n’umunyamabanga mukuru wa NRM nk’uko bari babisezeranye, nyuma aza kubona ko yatekewe umutwe.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, kuri ubu Jeff Kalanzi afungiye muri station ya polisi ya Kira aho ategerereje kugezwa imbere y’urukiko.

2018-05-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, João Lourenço.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, João Lourenço.

Ubwanditsi 11 Mar 2024
Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bugamije guca ikoreshwa nabi ry’imirongo y’ubutabazi

Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bugamije guca ikoreshwa nabi ry’imirongo y’ubutabazi

Ubwanditsi 25 Nov 2016
Urugaga rw’Abavoka rurasaba Polisi gutanga amakuru afatika ku iyicwa rya Me Toy

Urugaga rw’Abavoka rurasaba Polisi gutanga amakuru afatika ku iyicwa rya Me Toy

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baratabaza

Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baratabaza

Ubwanditsi 22 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umuvugizi Wungirije w’Igipolisi nawe yarusimbutse
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Umuvugizi Wungirije w’Igipolisi nawe yarusimbutse

Ubwanditsi 28 Sep 2018
Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka
IMIKINO

Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka

Ubwanditsi 09 May 2018
Lubumbashi: Hari  Imyigaragambyo Ikomeye Y’abaturage Basaba Igaruka Rya Moise Katumbi
POLITIKI

Lubumbashi: Hari Imyigaragambyo Ikomeye Y’abaturage Basaba Igaruka Rya Moise Katumbi

Ubwanditsi 07 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru