• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi   |   29 Sep 2023

  • Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere   |   28 Sep 2023

  • Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB   |   28 Sep 2023

  • Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”   |   27 Sep 2023

  • Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana   |   27 Sep 2023

  • APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League   |   26 Sep 2023

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»General Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

General Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Editorial 05 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu gisirikare.

Maj Gen Jean Bosco Kazura yahawe ipeti rya General agirwa Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

General Kazura yasimbuye kuri uwo mwanya General Patrick Nyamvumba wahawe kuyobora Minisiteri y’Umutekano.

General Kazura yayoboraga ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College).

Brigadier General Didas Ndahiro yahawe inshingano zo kuyobora ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) asimbura General Kazura.

Mu zindi mpinduka zabaye ni uko General Fred Ibingira yagizwe Umugaba mukuru w’Inkeragutabara.

Major General Innocent Kabandana yagizwe Umugaba mukuru wungirije w’Inkeragutabara.

Leutenant General Jacques Musemakweli yagizwe Umugenzuzi mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, naho Brigadier General Ephrem Rurangwa agirwa Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako.

Colonel James Ruzibiza yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General anashingwa ibyerekeranye n’ubwubatsi mu ngabo z’u Rwanda (Commander of Engineering Brigade).

Colonel Karusisi Ruki yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General anagirwa umuyobozi w’umutwe w’ingabo udasanzwe (Special Operations force).

Lieutenant Colonel Emmanuel Kanobayire yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anagirwa umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo udasanzwe.

Colonel Joseph Karegire yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu ngabo z’u Rwanda (Chief J3).

Colonel Faustin Kalisa yagizwe ushinzwe abakozi mu ngabo z’u Rwanda (Chief J1) .

Colonel Adolphe Simbizi yagizwe ushinzwe ibikoresho (Chief J4).

Colonel Jean Paul Karangwa yahawe inshingano zo kuyobora Military Police.

Lieutenant Colonel Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera agirwa Colonel.

Lieutenant Colonel Jules Rwirangira yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anagirwa umuyobozi w’umutwe ukoresha intwaro ziremereye (Commander of Artillery Division).

Lieutenant Colonel Lausanne Ingabire yagizwe umuyobozi ushinzwe imibanire hagati y’abasirikare n’abasivili (Chief J9).

Major Regis Rwagasana Sankara yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonel.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ryo ku wa mbere tariki 04 Ugushyingo 2019 rivuga ko izi mpinduka zihita zitangira gukurikizwa.

2019-11-05
Editorial

IZINDI NKURU

Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Editorial 16 Apr 2018
Uwayoboye igitero kishe abantu kinatwika imodoka muri Nyaruguru yamenyekanye [ VIDEO ]

Uwayoboye igitero kishe abantu kinatwika imodoka muri Nyaruguru yamenyekanye [ VIDEO ]

Editorial 20 Apr 2019
Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Editorial 09 Mar 2023
FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

Editorial 22 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

30 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

29 Aug 2023
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

26 Aug 2023
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

22 Aug 2023
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

22 Aug 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru