• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Buruseli: Urubanza rw’ubujurire ku ruhare rw’u Bubiligi mu bwicanyi bwabereye kuri ETO Kicukiro rwatangiye

Buruseli: Urubanza rw’ubujurire ku ruhare rw’u Bubiligi mu bwicanyi bwabereye kuri ETO Kicukiro rwatangiye

Ubwanditsi 02 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Ikibazo cy’ubwicanyi bwabereye muri Eto Kicukiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu, itariki 02 Werurwe 2018, cyagarutse imbere y’ubutabera bw’u Bubiligi nyuma y’imyaka 24 bubaye, aho imiryango itatu y’Abanyarwanda barokotse ubu bwicanyi biyemeje kugaragaza uruhare rw’u Bubiligi n’abasirikare babwo batatu bakuru bashinjwa ibyaha by’intambara byo kuba barirengagije kugira icyo bakora ngo batabare.

Kuwa 11 Mata 1994, ku Kicukiro nibwo  ubwicanyi bwakwirakwiriye mu Karere nyuma y’urupfu rwa perezida Juvenal Habyarimana kuwa 06 Mata 1994. Abatutsi bari bazi ko bari guhigwa n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi, kuwa 07 Mata 1994 bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro bazi ko nta kizabakoraho barinzwe n’ingabo z’Ababiligi zari MINUAR zari zihakambitse.

Kuwa 11 Mata mu masaha ya saa saba zari zirenzeho iminota mikeya, ingabo z’u Bubiligi zahawe amabwiriza yo kuva muri ETO no gutwara abanyamahanga bari bahari. Aya mabwiriza ngo akaba yaravuye kuri Col Luc Marchal wari wungirije umuyobozi wa MINUAR nyuma yo kumvikana na Col Joseph Dewez, wari ukuriye abasirikare b’Ababiligi muri Kigali, maze amabwiriza asobanurwa na Luc Lemaire, wayoboraga ingabo z’u Bubiligi zari muri ETO.

Izi ngabo z’u Bubiligi zatangiye kurira amamodoka ziva muri Eto zizengurutswe n’abicanyi bari bitwaje imihoro bari baje guhiga abari bahungiye muri iri shuri.

Nyuma yo kubasiga bonyine, abantu bagera mu 2,000 kuri uwo munsi barishwe, aho bamwe biciwe mu kigo abandi bicirwa mu muhanda wa Nyanza bagerageza guhunga.

Iki cyemezo ngo ni icy’u Bubiligi ntabwo cyari icya Loni

Mu bantu bari bahungiye muri ETO, harimo umunyapolitiki, Boniface Ngurinzira n’umuryango we. Uyu akaba yarabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda kuva muri Mata 1992 kugeza muri Nyakanga 1993, ndetse akaba ari umwe mu bagize uruhare runini mu masezerano y’amahoro ya Arusha.

Uruhare rwe rwatumye ajya ku rutonde rw’abagombaga kwicwa, maze kuwa 11 Mata 1994 yicwa nabi, bamwe mu bari bahungiye muri ETO bararokoka.

Mu barokotse, harimo Florida Mukeshimana Ngurinzira ( Uri ku ifoto wambaye lunette), umufasha wa Boniface Ngurinzira. Mu 2004, nibwo yatangiye igikorwa cyo gushaka ubutabera ashaka ko u Bubiligi n’abo ba ofisiye batatu b’u Bubiligi bemera uruhare rwabo. Iki gikorwa cyatangijwe n’umuryango wa Boniface  Ngurinzira cyaje gukurikirwa n’ikindi mu 2007 cya Marie-Agnes Umwali, umwe mu bandi bantu bakeya barokokeye muri ETO.

Kuwa 08 Ukuboza 2010, urukiko rw’ibanze rwa Buruseli rwatanze umwanzuro warwo maze ibyavugwaga n’abunganira leta y’u Bubiligi by’uko iki cyemezo cyo kuva muri ETO cyafashwe na Loni, urukiko rwemeza ko ari icyemezo cy’’u Bubiligi  kitari icya Loni.

Ngo ubwo izi ngabo z’Ababiligi zavaga muri ETO, zerekeje ku kibuga cy’indege gufasha mu gikorwa cyiswe Silver Back cyari cyaratangiye guhera ku itariki 10 Mata, cyo gucyura abanyamahanga biganjemo Ababiligi n’Abafaransa bari mu Rwanda.

Mu isomwa ry’urubanza mu rukiko rw’ibanze, ubutabera bw’u Bubiligi bwari bwagaragaje ko abunganira leta ntacyo bari kuvuga ku kuba batari bazi ibyari gukurikiraho kuri izo mpunzi nyuma y’uko ingabo z’Ababiligi zibasize. Ubwo hahise hagaragazwa uruhare kuva muri ETO kw’Abasirikare b’u Bubiligi byagize nk’uko iyi nkuru dukesha Le Soir ikomeza ivuga.

“Twari dufite ibihamya bikomeye byaduhaga uburenganzira bwo kuvuga ko amabwiriza yari avuye mu Bubiligi”, uwo ni Me Philippe Lardinois, umwe mu bunganira Marie-Agnes Umwali.

Urubanza mu bujurire rwagombaga kuba mu 2014, rwagiye rusubikwa inshuro nyinshi . hagati aho urubanza rusa nk’uru ku cyahoze ari Yougoslavia rushobora kugereranywa n’uru rwo mu Bubiligi.

Kuwa 27 kamena 2017, Leta y’u Buholandi yahamijwe uruhare mu rupfu rw’Abayisilamu 350 bishwe nyuma yo kwirukanwa ahari ibirindiro by’Abaholandi barinzwe na LONi mu gihe mu nkengero zaho hari higaruriwe n’ingabo z’Abaserbe mu 1995 ahitwa Srebrenica.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu imbere y’Urukiko rw’Ubujurire rwa Buruseli, za sosiyete sivile ari zo zibanza gutanga ibisobanuro mbere y’uko uruhande rwunganira leta ruzisobanura mu cyumweru gitaha. Kuva urubanza rwa mbere rwatangira, Luc Lemaire umwe mu baregwa we yamaze gupfa.

2018-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Ubwanditsi 13 May 2020
Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Ubwanditsi 24 Aug 2020
Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Ubwanditsi 16 Jun 2021
“Fight Impunity”, ikiguri cy’Umubiligikazi Maria Arena, Umunyekongo Denis Mukwege, n’abandi baryi ba ruswa biyemeje guharabika u Rwanda.

“Fight Impunity”, ikiguri cy’Umubiligikazi Maria Arena, Umunyekongo Denis Mukwege, n’abandi baryi ba ruswa biyemeje guharabika u Rwanda.

Ubwanditsi 16 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Banki yo mu Buhinde igiye gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro
Mu Rwanda

Banki yo mu Buhinde igiye gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro

Ubwanditsi 25 May 2017
Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera
ITOHOZA

Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda
ITOHOZA

Abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Ubwanditsi 27 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru