• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero ‘ZION TEMPLE’

Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero ‘ZION TEMPLE’

Ubwanditsi 07 Feb 2017 Mu Mahanga

Itorero Zion Temple ni Itorero ryabyawe na Ministere y’Ijambo ry’ukuri (Authentic Word Ministries) iyerekwa ryahawe umukozi w’Imana Apotre Dr. Paul Gitwaza ubwo yari afite imyaka 16 mbere y’uko yinjira muri Kaminuza ubwo Imana yamubwiraga ko umusore w’umu Authentique azahindura isi, ikaba yarabimubwiye mu rurimi rw’igifaransa ( un jeune Authentique transformera le Monde).

Apotre Dr. Paul Gitwaza kuri iki cyumweru yavuze ko nyuma yo guhabwa iryo yerekwa yakomeje gusenga, ageze muri kaminuza atangira gushaka abo bazafatanya mu murimo, bamwe bahurira muri Congo abandi bahura ageze mu Rwanda. Abo rero kuva umurimo utangiye nibo bakomeje gusimburana ku myanya y’ubuyobozi itandukanye. Ariko aho Itorero rimaze gukurira byabaye ngombwa ko status y’itorero (Itegeko Ngenga) ihindurwa nkuko byasabwe n’abandi bashumba baje mu murimo nyuma kugira ngo buri muntu wese ayibonemo kugeza no ku mukristo wo muri buri rusengero kuko n’ubundi Itorero ni iry’abakristo.

Ngo ibyo rero nibyo byatumye ubuyobozi bw’itorero bwifuza ko status ihinduka kugira ngo n’abandi bibone mu buyobozi mu buryo bwemewe n’amategeko kandi banashobore gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwagura uwo murimo bawiyumvamo. Byatumye rero habaho ubusabe ko Status y’Itorero Zion Temple yongera guhindurwa, biza kwemezwa nuko iravugururwa hashyirwamo ingingo nshya ndetse haba n’izivugururwa. Ibyo kandi byanahuriranye nuko Manda y’ubuyobozi bwari buriho yari yararangiye maze hashyirwaho ubuyobozi bushya.

-5654.jpg

Apotre Dr. Paul Gitwaza Umuyobozi Mukuru w’ Itorero Zion Temple

Apotre Dr. Paul Gitwaza yavuze ko mu nama yabaye taliki ya 28/12/2016 yemeje status nshya ishyirwaho umukono n’aba Bishops Bose, abashumba bose ba Zion mu Rwanda, ndetse banabisinyira imbere ya Noteri mu rwego rwo kugaragaza ko nta gahato ahubwo ko bibavuyemo kandi bayishyigikiye. Nyuma rero y’ihinduka rya Status kuri icyi cyumweru taliki ya 05/01/2017 hatangajwe ubuyobozi bushya bwasimbuye ubucyuye igihe. Ubuyobozi bwashyizweho ni ubugiye kuyobora Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center Rwanda

-5650.jpg

Abayobozi bashya ba Authentic Word Ministries uhereye iburyo hari Bishop Charles Mudakikwa, Rev Dr.David Bulambo, Pasteur Robert Runazi, Pasteur Hubert Kagabo, Pasteur Vincent Hakizimana, Pasteur Kamanzi Symphorien, Pasteur Karengera Ildephonse na Pasteur Uwera Egidia.

Ku mwanya wa Visionnaire ( uyu ntajya ahinduka) ni nawe Muyobozi mukuru w’umurimo yakomeje kuba Apotre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza.

Umuyobozi mukuru wungirije mushya yabaye Bishop Charles Mudakikwa.
Umunyamabanga mukuru yabaye Dr Reverend David Bulambo.

Apostle Dr Paul Gitwaza yerekanye Komite nshya anatangaza ko nta bayobozi ba Zion Temple bazongera kumara imyaka ibiri Ku buyobozi bw’itorero.

Muri iyi Komite nshya Bishop Dieudonné Vuningoma , Bishop Muya, Bishop Claude Djessa n’abandi bari bafatanije kuyobora na Gitwaza nta n’ umwe wagarutse muri Komite nshya.

-5651.jpg

Bishop Claude Djessa na Madame we ntibagarutse mu buyobozi

-5652.jpg

Bishop Dieudonné Vuningoma na Madame we bivugwa ko birukanwe muri Zion Temple

-5653.jpg

Bishop Muya nawe ntakiri mu buyobozi bwa Zion

Ubwo hatangazwaga ubuyobozi bushya bwa Zion Apostle Gitwaza yatangaje ko abatagaruwe mu buyobozi, ngo ntibivuze ko bavuye mu itorero yongeraho ko ukeneye gushinga itorero rye yarishinga nta kibazo.

Bishop Vuningoma n’abandi bahagaritswe bamaze amezi arenga 4 batagaragara muri Zion Temple.

Dr. Paul Gitwaza yavuze ko abashoje manda ku nshingano bari bafite bakaba bakomeza gukora umurimo w’Imana nk’aba Bishop kugeza igihe bayoborerwa gukora ikindi cyangwa igihe bazaherwa izindi nshingano nshya mu murimo.

Ariko mu rwego rwo gukuraho ibihuha bimaze iminsi bivugwa nta mushumba n’umwe wirukanywe keretse uzitwara nabi cyangwa se uzivumbura ubwe agasezera ariko kugeza ubu nta wirukanywe dukurikije ibyatangajwe na Apotre Dr. Paul Gitwaza, Ahubwo habayeho gusoza manda kandi biranashoboka ko mu basoje manda bashobora kuzongera gutorerwa kuyobora imwe mu myanya bari barimo mu nyuma y’uko manda y’abagiyeho irangiye.

Cyiza D.

2017-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 May 2016
Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2021
Ikipe ya Chelsea yaraye yegukanye igikombe cy’Isi cy’amakipe naho Al Ahly yari ihagarariye umugabane wa Afurika yegukana umwanya wa 3

Ikipe ya Chelsea yaraye yegukanye igikombe cy’Isi cy’amakipe naho Al Ahly yari ihagarariye umugabane wa Afurika yegukana umwanya wa 3

Ubwanditsi 14 Feb 2022
Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 01 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I Dakar : Perezida Kagame yitabiriye inama izwi nka Next Einstein Forum
Mu Rwanda

I Dakar : Perezida Kagame yitabiriye inama izwi nka Next Einstein Forum

Ubwanditsi 10 Mar 2016
Uganda: Haribazwa ikihishe inyuma y’itotezwa ry’ Abanyarwanda Babaye Mu Gisirikare Cyangwa Mu Gipolisi cy’u Rwanda
ITOHOZA

Uganda: Haribazwa ikihishe inyuma y’itotezwa ry’ Abanyarwanda Babaye Mu Gisirikare Cyangwa Mu Gipolisi cy’u Rwanda

Ubwanditsi 01 Aug 2018
Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabanye mu cyo bise ‘Rwanda Night’
IMIKINO

Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabanye mu cyo bise ‘Rwanda Night’

Ubwanditsi 17 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru