• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abandi basirikare 140 ba RDF boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Abandi basirikare 140 ba RDF boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Ubwanditsi 28 Sep 2017 Mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeli 2017 nibwo igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyohereje abandi basirikare 140 barwanira ku butaka mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique mu kongera imbaraga z’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Centrafrique (MINUSCA).

Abasirikare bagiye bayobowe na Major Steven Semwaga. Bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nkuko bitangazwa na Minisiteri y’ingabo.

Ibikoresho bizakoreshwa n’aba basirikare byatangiye kujyanwa muri Centrafrique kuva ku itariki 16 Nzeli 2017. Mu gihe cy’amezi ane, aba basirikare b’inyongera bazakorera by’agateganyo muri Batayo y’u Rwanda iri mu murwa mukuru wa Bangui mu gihe bazaba bategereje ahandi bahabwa ubutumwa.

Brig Gen Wilson Gumisiriza ukuriye ibikorwa by’abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro yasabye abagiye kuba abambasadeli beza b’u Rwanda ndetse bakazirikana ubutumwa bubajyanye bwo kurinda abasivili.

Yagize ati “ Iteka mujye mugendera ku ndagagaciro za RDF ndetse n’ikinyabupfura mwatojwe. Muzakurikize amabwiriza y’umuryango w’abibumbye, murinde isura nziza y’u Rwanda, mukora ubutumwa bubajyanye ku rwego rwo hejuru rushoboka.”

U Rwanda rwongereye ingabo zibungabunga ubutumwa bw’amahoro muri Centrafrique nyuma yo kubisabwa n’umuryango w’abibumbye.

Ku isi, u Rwanda ruri mu bihugu bifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa bw’amahoro mu bihugu binyuranye. Abasirikare ba RDF ba mbere boherejwe kubungabunga amahoro muri Centrafrique muri 2014.

Abasirikare bahagurutse muri iki gitondo

2017-09-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Ubwanditsi 15 Feb 2022
Ntabwo dukeneye abatugirira impuhwe, dukeneye uburenganzira- Jeanne d’Arc Ntigurirwa

Ntabwo dukeneye abatugirira impuhwe, dukeneye uburenganzira- Jeanne d’Arc Ntigurirwa

Ubwanditsi 14 Aug 2017
Ruhango: Nkurunziza yagizwe Meya w’agateganyo nyuma y’iyeguzwa rya nyobozi yose

Ruhango: Nkurunziza yagizwe Meya w’agateganyo nyuma y’iyeguzwa rya nyobozi yose

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Nyampinga wa Zambia Louisa Chingangu Yambuwe Ikamba n’abategura iryo rushanwa

Nyampinga wa Zambia Louisa Chingangu Yambuwe Ikamba n’abategura iryo rushanwa

Ubwanditsi 16 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga
Mu Rwanda

Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga

Ubwanditsi 06 Dec 2017
Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi
INKURU NYAMUKURU

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Londres: Inzu bikekwako ari iya Kayumba Nyamwasa ifite agaciro ka £ 375,000, ni ukuvuga hafi 410,578,273 Frw. igiye gukorwaho iperereza
ITOHOZA

Londres: Inzu bikekwako ari iya Kayumba Nyamwasa ifite agaciro ka £ 375,000, ni ukuvuga hafi 410,578,273 Frw. igiye gukorwaho iperereza

Ubwanditsi 28 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru