• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kigali yabaye ihuriro ry’ibitaramo mpuzamahanga bitewe n’ibikorwaremezo ndetse n’abakunzi ba Muzika bahari

Kigali yabaye ihuriro ry’ibitaramo mpuzamahanga bitewe n’ibikorwaremezo ndetse n’abakunzi ba Muzika bahari

Ubwanditsi 05 Nov 2021 Amakuru, Mu Rwanda, SHOWBIZ

Umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali umaze kuba ihururiro ry’ibikorwa ndetse n’inama zitandukanye bitewe n’ibikorwaremezo bimaze kuba ubukombe, usibye inama ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bihuruza abanyamahanga, kuri ubu hagezweho kwakira ibitaramo birimo abahanzi baturutse hanze y’igihugu.

Hari hashize igihe kitari gito mu Rwanda hatabera ibitaramo bitandukanye kubera ikibazo cy’icyorezo cya Koronavirusi, ariko kuko kugeza ubu gisa n’ikirimo gucogora ibitaramo byasubukuwe, ku isonga harabanza igitaramo cy’umunya-Nigeria Adekunle Gold.

Kuri uyu wa gatanu, mu gitaramo cyateguwe na Mutzig batumiye umuhanzi Adekunle Gold uzwi nka AG Baby kuri ubu wamaze no kugera mu Rwanda aho ari buze gutaramira abakunzi b’umuziki mu gitaramo kiri bubere ku i Rebero ahazwi nka Canal Olympia.

Uyu muhanzi araba ari kumwe n’umuhanzi Kenny Sol wamenyekanye ndetse anakundwa cyane mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yise Umurego, araba kandi aherekejwe na Gabiro Guittar nawe ufite indirimbo ikunzwe yitwa Igikwe.

Ni igitaramo kiri bwitabirwe n’abantu bipimishije Koronavirusi bakagaragaza ko ntabwandu bafite, ndetse bakingiwe iki cyorezo. Kwinjira muri iki gitaramo kiri butangire ku isaha ya saa kumi n’imwe ni amafaranga ibihumbi 30, 20 ndetse n’ibihumbi 10.

Usibye iki gitaramo kandi, kuri uyu wa gatandatu guhera ku isaha ya saa kumi zuzuye muri Kigali Arena umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie arahakorera igitaramo yise icyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu ruhando rwa Muzika.

Ni igitaramo uyu muhanzi yahurijemo abahanzi batandukanye b’abanyarwanda bayobowe na Gatsinzi Emery Rider Man, Niyo Bosco, Bul Dogg, Mike Kayihura, Christopher, Inganzo Ngari, Papa Cyangwe ndetse n’abandi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 10, 20, 30 ndetse na 150 mu myanya y’icyubahiro.

Impera z’icyumweru gitaha kandi nibwo umuhanzi Stanley Omah Didia uzwi nka Omah Lay ukomoka mu gihugu cya Nigeria nawe biteganyijwe ko afatanyije n’abandi bahanzi Nyarwanda bazakora igitaramo.

Impera z’ukwezi k’Ugushyingo kandi kuzasiga mu Rwanda umuhanzi Divine Ikubor uzwi nka Rema nawe wo muri Nigera azakorera igitaramo mu rw’Imisozi igihumbi.

2021-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

Ubwanditsi 03 Sep 2024
APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC

APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC

Ubwanditsi 17 Sep 2024
Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

RUSHYASHYA 02 Jun 2026
“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

Ubwanditsi 22 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT
Mu Mahanga

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

Ubwanditsi 19 Jan 2016
Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona
Mu Mahanga

Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona

Ubwanditsi 02 May 2016
Burundi : Uwari wafashwe n’Imbonerakure yoze Rweru akira ageze ku butaka bw’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Burundi : Uwari wafashwe n’Imbonerakure yoze Rweru akira ageze ku butaka bw’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru