• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Ubwanditsi 25 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Umunyarwanda ukina umupira w’amaguru hagati mu kibuga, wakiniraga Wasland Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yamaze gutandukana n’iyi kipe yari amazemo imyaka itatu.

Ku mugoroba wo kuri uyu Mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, Djihad Bizimana yatangaje ko atandukanye na Wasland Beveren yari amazemo imyaka itatu.

Yagize ati ”Mu myaka itatu ishize twitwaye neza ariko hari n’aho byanze, turi kumwe nk’ikipe ndetse n’umuntu ku giti cye. Nirengagije umusozo utabaye mwiza, nshimishijwe n’abantu b’ingenzi nahuye nabo, igihe cyose ndisanga uko byaba bimeze kose, ibyo ni ibintu nzazirikana, ntazigera nibagirwa na rimwe”.

Djihad Bizimana yari yageze muri iyi kipe mu 2018, yakoreshejwe mu myaka ibiri ya mbere aho wasangaga ari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, ariko nyuma y’uko abatoza bagiye bahinduranywa muri iyi kipe byatumye urwego rwe rusubira hasi, abura amahirwe yo kubanza mu kibuga yewe ntiyagaragara no muri 18 bemewe kuri buri mukino.

Umwaka wa nyuma muri Beveren ntabwo woroheye Djihad kuko atigeze akina umukino n’umwe ndetse urwego rwe rusubira hasi bigaragarira buri wese, kugeza n’ubwo yitabajwe mu Amavubi ku mukino u Rwanda rwakinnye na Cap-Vert, atanga umusaruro uri hasi bituma ku yindi nshuro Mashami Vincent atamwitabaza mu ikipe y’igihugu.

Djihad wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC, ntiharamenyekana ikipe agiye kwerekezamo,gusa haravugwa ayo mu Budage, u Bufaransa n’u Bubiligi.

2021-05-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikiganiro “Isango na Muzika” cya Radiyo Isango Star kigiye gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri

Ikiganiro “Isango na Muzika” cya Radiyo Isango Star kigiye gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri

Ubwanditsi 02 Nov 2021
Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Ubwanditsi 10 Jun 2021
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Ubwanditsi 12 Feb 2024
Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bushukana mu Mujyi wa Kigali, Miliyoni 27  zari zigiye gutikira

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bushukana mu Mujyi wa Kigali, Miliyoni 27 zari zigiye gutikira

Ubwanditsi 23 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)
IMIKINO

Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)

Ubwanditsi 13 Feb 2019
U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge
Amakuru

U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge

RUSHYASHYA 21 Apr 2026
Kicukiro: Inka iherutse gutemwa n’abagizi ba nabi yapfuye
ITOHOZA

Kicukiro: Inka iherutse gutemwa n’abagizi ba nabi yapfuye

Ubwanditsi 06 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru