• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urwandiko: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame – intore izirusha Intambwe

Urwandiko: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame – intore izirusha Intambwe

Ubwanditsi 24 Jul 2017 Mu Rwanda

Muri iki gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida baharanira kuyobora u Rwanda, abasomyi ba Rushyashya bagenda bagaragaza ibitekerezo byabo uko babona abo bakandida. Iyi nkuru yakozwe mu rwego rwo gutangaza bimwe mu bitekerezo bya bamwe mubadukurikira hirya no hino kw’isi. Mwisomere ibikurikira:

Uru rwandiko ndwanditse ngirango nshime kandi mvuge ibigwi intore izirusha INTAMBWE, uwo nta wundi, ni Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu ri iyi myaka Kagame amaze ayobora u Rwanda ibikorwa byiza kandi by’indashyikirwa amaze kugeza k’u Rwanda n’abanyarwanda, isura nziza amaze guhesha u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, ntawabirondora ngo abirangize. Hasingizwe Imana yamuduhaye. Iyo nitegereje ibikorwa bye nkatega amatwi inyigisho akunda guha abanyarwanda baba abo mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, baba n’abanyarwanda muri rusange mbona u Rwanda kugira umuyobozi nka Kagame ari Umugisha utagererwanywa.

Dore nawe, Ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda yabigize ishingiro rya politiki ye ndetse n’ishyaka RPF-Inkotani abereye chairman, ibyo turabimushimira twivuye inyuma kuko ntawe uyobewe ko amarorerwa ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yasize abana b’u Rwanda mu bibazo by’inzitane rutashoboraga kwikuramo, ariko we yashoboye kubibonera umuti, ariwo wiswe Gacaca, yaje ifasha abanyarwanda kwicara hamwe maze bagasuzumira hamwe ibibazo bahuye nabyo ari nako babishakira ibisubizo by’igihe kirambye, ikaba umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ibyayivuyemo byatumye u Rwanda n’abarutuye bashobora kuba icyo baricyo ubu ngubu. Ibyo byatangaje amahanga, biranayahuruza ngo bajye kwirebera uko ubumwe n’ubwiyunge byashoboye kwiyubaka mu gihe gito kandi ari ntawundi muntu wo hanze ubyivanzemo. Ku bw’iyo mpamvu, ubu abanyarwanda babanye neza nta kibazo bafitanye, ubu buri munyarwanda wese afite ijambo n’uburenganzira mu gihugu cye.

Kubijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu, ubu amahanga yose asigaye aza kwigira ku Rwanda, byose bishingiye ku miyoborere myiza irangwa mu gihugu cyacu. Abanyarwanda Nyakubahwa Kagame yabatoje umuco mwiza wo kwibungabungira umutekano, buri wese akumva ko ari ijisho rya mugenzi we. Ibyo byatumye abanyarwanda basigaye bitabazwa n’amahanga kuza kubacungira umutekano, byose nta wundi bikeshwa utari , Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Intore izirusha intambwe, kuko buri gihe imvugo yabaye ingiro.

Mu rwego rw’imiyoborere myiza Kagame yatoje abanyarwanda, ituma buri munyarwanda ndetse n’abanyamahanga bagenda mu gihugu cy’u Rwanda bahabwa servisi nziza kandi mu gihe gikwiye, ibi byahesheje Kagame ibikombe haba ku rwego rw’afrika ndetse no ku rwego rw’isi.

Ugereranije uko u Rwanda rwari ruhagaze mbere ya 1994 ukanareba aho ruhagaze ubu mu rwego rw’Iterambere, haba mu bukungu, Imibereho myiza, ikoranabuhanga ndetse n’ubuzima usanga u Rwanda Perezida Kagame amaze kuruteza imbere mu nzego zose ku buryo bwishimirwa n’abanyarwanda ubwabo, bigatangaza abanyamahanga basura u Rwanda. Ibyo byose bikaba bitanga icyizere cy’uko, mu gihe cyose Perezida Kagame azaba ayoboye uru Rwanda rutazigera rusubira inyuma mu iterambere. Mu nzego zose, ubu u Rwanda rwabaye indashyikirwa muri Afrika haba mu miyoborere, ubukungu, iterambere, ikoranabuhanga, ubuzima n’izinde nzego zose ari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, rubikesha. Ubu umunyarwanda ajya aho ashaka hose haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, u Rwanda rwagaruriwe icyizere mu ruhando rw’amahanga, abasuye u Rwanda bose ndetse n’abarubwirwa bose bifuza ko ibihugu byabo byagira abayobozi nka Nyakubahwa Paul Kagame.

Nsoze nsaba Nyagasani kudukomereza Intore izirusha Intambwe maze akomeze ayobore u Rwanda kuko ari umugisha u Rwanda ndetse n’amahanga byahawe na Rurema.

Umusomyi : Ir Majyambere Silas

2017-07-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju

Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju

Ubwanditsi 01 Apr 2022
ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Ubwanditsi 30 Oct 2017
Abandi basirikare 140 ba RDF boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Abandi basirikare 140 ba RDF boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Ubwanditsi 28 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubucuruzi bwa Tribert Rujugiro Ayabatwa butubahirije amategeko ndetse bukoreshwa no mubikorwa by’iterabwoba bwashyizwe ku karubanda
Amakuru

Ubucuruzi bwa Tribert Rujugiro Ayabatwa butubahirije amategeko ndetse bukoreshwa no mubikorwa by’iterabwoba bwashyizwe ku karubanda

Ubwanditsi 17 Apr 2021
Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria

Ubwanditsi 10 Feb 2016
“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame
Amakuru

“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru