• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

Ubwanditsi 24 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Mata 2021 ku cyicaro cy’ikipe ya Rayon Sports hasinyishirijwe abakinnyi babiri mu rwego kwitegura isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda itegerejwe tariki ya 01 Gicurasi kugeza kuya 29 Kamena 2021.

Iyi kipe izwi nka Gikundiro ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko yasinyishije umukinnyi wo hagati ufasha ba rutahizamu Muhire Kevin uzwi nka Rooney, uyu mukinnyi akaba agarutse muri iyi kipe yambara umweru n’ubururu ku nshuro ye ya kabiri.

Undi mukinnyi Rayon Sports yatangaje ni umunyekongo Héritier Nzinga Luvumbu, ni rutahizamu ukina anyuze ku ruhande wahoze akinira ikipe ya Club Athletic Youssoufia Berrechid yo mu gihugu cya Morocco.

Amakuru RUSHYASHYA NEWS yamenye ni uko aba bakinnyi bombi bagiye gufasha Murera mu gihe cy’amezi abiri gusa shampiyona y’u Rwanda izamara.

Andi makuru kandi ni uko umunyekongo
Héritier Nzinga Luvumbu we muri iki gihe ari muri Rayon Sports azatangwaho akayabo k’ibihumbi cumi na bibiri by’amadorali ni ukuvuga asaga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Luvumbu kandi yari kumwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.

Muri 2013 yakiniye AS Lojolu yo muri Congo, ayivamo ajya muri AS Vita Club, Muri 2017- 2019 yakinnye muri Royale Union Saint Gilloise yo mu Bubiligi ayivamo ajya muri AS FAR yo muri Morocco.

Biteganyijwe ko Luvumbu ahita akomereza mu mwiherero wa Rayon Sports urimo kubera mu Nzove, naho Muhire Kevin we akazayigeramo mu cyumweru gitaha nyuma yo gupimwa Koronavirusi.

Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa Gatatu mu gihe ishobora gukina na Police FC undi mukino wa gicuti ku wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021.

2021-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukino wa Mukura na Rayon Sports usize urunturuntu :  Rayon Sports yatumije inama y’igitaraganya

Umukino wa Mukura na Rayon Sports usize urunturuntu : Rayon Sports yatumije inama y’igitaraganya

Ubwanditsi 10 May 2018
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Ubwanditsi 13 Oct 2022
Antoine Hey yakoze impinduka ebyiri ku mukino akina na Algeria

Antoine Hey yakoze impinduka ebyiri ku mukino akina na Algeria

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Ubwanditsi 28 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo
Amakuru

Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo

Ubwanditsi 26 Jan 2021
Myugariro Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia yerekeje muri FAR Rabat yo muri Morocco ku masezerano y’imyaka itatu
Amakuru

Myugariro Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia yerekeje muri FAR Rabat yo muri Morocco ku masezerano y’imyaka itatu

Ubwanditsi 01 Feb 2022
Rwanda- Uganda : Ukwikuza kwa Perezida Museveni  [ Igice 2]
POLITIKI

Rwanda- Uganda : Ukwikuza kwa Perezida Museveni [ Igice 2]

Ubwanditsi 23 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru