• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kigali: Umugabo washatse kwambura umupolisi imbunda yarashwe arapfa

Kigali: Umugabo washatse kwambura umupolisi imbunda yarashwe arapfa

Ubwanditsi 06 Apr 2017 ITOHOZA

Polisi yarashe ndetse yica umugabo witwa Bizumukiza Ildephonse wari wazanye imodoka yapakirwagamo ibicuruzwa byibwaga mu iduka riri ku Kinamba, ubwo yashakaga kuyirwanya mu gihe yari itabaye ngo iburizemo ubwo bujura.

Ibi byabaye mu gicuku cyo ku wa 4 Mata mu Mudugudu wa Iriba, mu Kagari ka Kibaza, Umurenge wa Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko igihe iri duka ryasahurwaga, abapolisi bari mu kazi babonye amakuru ko hari ahantu hari kwibwa maze bahita batabara baburizamo ubwo bujura butaraba.

SP Hitayezu yagize ati “Twabonye amakuru duhawe n’umuturage wagize amakenga aciye kuri ririya duka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi n’iby’amazi ry’uwitwa Bizimana riri ku Kinamba , nyuma yo kubona barimo gupakira ibicuruzwa mu gicuku, abapolisi bihutiye kuhagera basanga hari abantu bahagaritse imodoka imbere yaryo bari gutundiramo bimwe mu biricururizwamo.”

SP Hitayezu yakomeje avuga ko umwe mu bari muri ubwo bujura witwa Bizumukiza Ildephonse utuye ahitwa Gasanze, mu Murenge wa Nduba, wari wazanye imodoka barimo bapakiramo ibyibano, yabonye ko abapolisi bagiye kumufata maze asatira umwe mu bari batabaye ashaka kumwambura imbunda maze abandi baramurasa ahita agwa aho; mugenzi we ariruka ku buryo n’ubu agishakishwa.

Asobanura iby’ubu bujura, SP Hitayezu yagize ati “Twasanze aba bagabo baracurishije imfunguzo ebyiri, urw’urugi n’urw’imwe mu ngufuri zari ziri ku rugi rw’iduka maze indi bayicisha umutarimba twahasanze; Bizumukiza yari umuntu uhamenyereye kuko ngo yakundaga kuhaza nyuma y’uko afungiye akabari ke kari hafi y’ahantu yashakaga kwiba.”

Yavuze kandi ko baciye mu mwenge w’igisenge, aho bafashwe bamaze no kugeza imifuka mu iduka rikurikiye iryo bibagamo kugira ngo batwareyo ibindi bicuruzwa, ariko babagwa gitumo nta kintu barakurayo.

SP Hitayezu yashimye imyitwarire y’abaturage batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi biburizwemo kuko ubwabyo ari umutekano muke.

Yavuze ko kugeza ubu, ibyari byapakiwe muri iriya modoka byashyikirijwe nyirabyo mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane abari inyuma y’iki gikorwa bose harimo no gushakisha uwatorotse.

Yahamagariye abaturage kwitabaza inzego zishinzwe umutekano igihe cyose babonye imyitwarire n’ibikorwa bidasanzwe; bakihutira kubimenyesha Polisi ibegereye nk’uko uriya muturage yabigenje, cyangwa bagahamagara ku murongo utishyurwa wa 112 nawo wa Polisi y’u Rwanda bagahabwa ubutabazi.

2017-04-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi

Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi

Ubwanditsi 08 Mar 2019
Uganda: Christine Mbabazi Wari Ihabara Rya Kaweesi Arasaba Uburenganzira Bwo Kwidegembya

Uganda: Christine Mbabazi Wari Ihabara Rya Kaweesi Arasaba Uburenganzira Bwo Kwidegembya

Ubwanditsi 11 Sep 2018
Burundi: Agatsiko k’abitwaje imbunda kagabye igitero ku isoko gasahura iduka ry’Imbonerakure

Burundi: Agatsiko k’abitwaje imbunda kagabye igitero ku isoko gasahura iduka ry’Imbonerakure

Ubwanditsi 11 Dec 2018
Bill Gates asanga amahanga akwiye kwigira ku buvuzi bw’u Rwanda

Bill Gates asanga amahanga akwiye kwigira ku buvuzi bw’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR

Ubwanditsi 01 Oct 2018
Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”
Amakuru

Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Ubwanditsi 09 Jun 2022
Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana
Mu Mahanga

Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana

Ubwanditsi 01 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru