• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana

Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana

Ubwanditsi 01 Mar 2016 Mu Mahanga

​Mu mpera z’icyumweru gishize, abanyeshuri bagera ku 1691 biga mu rwunge rw’amashuri rwa Hindiro ruherereye mu kagari ka Gatare, mu murenge wa Hindiro, mu karere ka Ngororero, basobanuriwe uburenganzira bwabo nk’abana.

Ubwo bumenyi ku burenganzira bwabo babuherewe mu kiganiro bagiranye na Inspector of Police (IP) Alexandre Minani, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego, hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.

Icyo kiganiro cyitabiriwe kandi n’abarezi babo bagera kuri 49.
IP Minani yabwiye abakitabiriye ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, no kwandikishwa igihe avutse.

Yababwiye ko ubundi burenganzira bwe harimo ubwo kurindwa ivangurwa, kurindwa gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, n’uburenganzira bwo kuruhuka, ndetse n’ubwo kwidagadura.

Yabwiye abari aho ati:”Nihagira umuntu umenya amakuru y’uwabubangamiye; azabimenyeshe Polisi y’u Rwanda mu maguru mashya.”

IP Minani yasobanuriye kandi abo banyeshuri ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, kandi abasaba kubyirinda.

Yababwiye ko urumogi ndetse n’ibindi biyobyabwenge bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi kandi ko ingaruka zabwo harimo gutwara inda zitateganyijwe, no kuva mu ishuri.

Yabagiriye inama yo kwima amatwi umuntu waza abizeza ko azabaha akazi cyangwa akabashakira amashuri meza mu mahanga, aha akaba yarabasobanuriye ko bene uwo muntu aba agamije kujya kubakoresha imirimo ivunanye muri ibyo bihugu kandi nta gihembo.

Abo banyeshuri babwiwe banasobanuriwe amategeko y’umuhanda. Babwiwe kujya banyura ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bari kujyamo, kandi bakanyura buri gihe mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru mu gihe ihari.

Babwiwe kujya kandi bambukira mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kuyambukiramo; bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka iri hafi; ku buryo baramutse bambutse; batahurira nayo mu muhanda; ikaba yabagonga.

Na none babwiwe kujya bategereza ikimenyetso cy’umuntu utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi, maze; bakabona kwambukira muri iyo mirongo iri mu muhanda itambitse; ifite ibara ry’umweru.

Nyuma yo kubigisha amategeko yo kugenda mu muhanda, abo banyeshuri bakoze umwitozo wo kwambuka umuhanda.

Umuyobozi w’iri shuri, Bakundabate Berchmas yagize ati:” Ndahamya ntashidikanya ko basobanukiwe amategeko yo kugenda mu muhanda. Kuyamenya bizatuma badakora impanuka cyangwa ngo baziteze.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumyenyi yahaye abo banyeshuri, kandi abasaba gukurikiza ibyo bigishijwe.

RNP

2016-03-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane

Burundi: Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane

Ubwanditsi 03 Nov 2017
Abagande batangiye kwinubira imikorere ya Zari mu kazi yahawe na Leta ya Uganda[AMAFOTO]

Abagande batangiye kwinubira imikorere ya Zari mu kazi yahawe na Leta ya Uganda[AMAFOTO]

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Ubwanditsi 25 Jan 2024
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Ubwanditsi 05 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukinnyi Wa Filimi Z’ubusambanyi Uherutse Gutangaza Ko Yaryamanye Na Perezida Trump Yatawe Muri Yombi
Mu Mahanga

Umukinnyi Wa Filimi Z’ubusambanyi Uherutse Gutangaza Ko Yaryamanye Na Perezida Trump Yatawe Muri Yombi

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza

Ubwanditsi 02 Jan 2019
Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina
INKURU NYAMUKURU

Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Ubwanditsi 28 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru