• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1

Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1

Ubwanditsi 21 Apr 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga imikino yo kwishyura ya 1/8 cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro amakipe atandukanye yakomeje mu kindi kiciro nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo kwishyura, aha twavuga nka Rayon Sports, AS Kigali ndetse na Bugesera nizo ziyongereye kuyandi makipe yageze muri 1/4.

Ku mukino wabanjirije iyindi yabaye kuri uyu wa gatatu, ikipe ya AS Kigali yaraye isezereye ikipe ya Etincelles FC ku giteranyo cy’ibitego bibiri kuri bibiri, ni nyuma yaho amakipe yombi yari yarangije ari 0-0, ikipe y’Abanyamujyi ikaba yakomeje ku bitego 2 yatsindiye hanze mu mukino ubanza.

Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, hakurikiyeho umukino w’ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Musanze FC ibitego 3-1, ni nyuma yaho mu mukino ubanza wari wabereye i Musanze amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro yaraye itsindiwe na Nishimwe Blaise watsinze igitego ku munota wa 24, yongera gutsinda ikindi gitego ku munota wa 56 cyatsinzwe na Niyigena Clement icyanyuma gitsindwa na Musa Esenu ku munota wa 70, ku ruhande rwa Musanze FC igitego kimwe cyatsinzwe na Samson Ikecukwu kuri penaliti.

Mu karere ka Bugesera, habereye undi mukino wa 1/8 cy’irangiza wasize ikipe ya Bugesera FC ibonye intsinzi y’igitego kimwe ku busa bwa Gicumbi FC, ni igitego cyatsinzwe na Muniru Abdoul ubwo hari ku munota wa 13 w’umukino.

Rayon Sports, As Kigali ndetse na Bugesera FC yiyongereye kuri Police FC, Marines FC, Etoile de l’Est na Gasogi United zo zamaze kugera muri 1/4 cy’iri rushanwa.

Ikipe imwe isigaye iraboneka kuri uyu wa kane, aho hari umukino uri buhuze ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC iri bwakire Amagaju FC ku mukino uri bubere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya Saa cyenda, mu mukino ubanza wari wabereye i Nyamagabe APR FC yari yatsinze igitego kimwe ku busa.

2022-04-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Ubwanditsi 01 Mar 2025
Areruya Joseph yegukanye ‘Tour de l’Espoir’ abona amahirwe yo kuzakina Tour de France U23

Areruya Joseph yegukanye ‘Tour de l’Espoir’ abona amahirwe yo kuzakina Tour de France U23

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Christiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi w’umwaka i Burayi

Christiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi w’umwaka i Burayi

Ubwanditsi 25 Aug 2016
CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

Ubwanditsi 18 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Sengabo Jodas yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bukwiriye umwana w’Umunyarwanda ndetse inahwitura ababyeyi
Amakuru

Umuhanzi Sengabo Jodas yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bukwiriye umwana w’Umunyarwanda ndetse inahwitura ababyeyi

Ubwanditsi 12 Mar 2021
Amafoto – Mu mukino wa gicuti ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 4-1, harimo ibitego bitatu bya Hussein Shabalala
Amakuru

Amafoto – Mu mukino wa gicuti ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 4-1, harimo ibitego bitatu bya Hussein Shabalala

Ubwanditsi 29 Sep 2021
Bidasubirwaho, u Rwanda rwabonye tike ya CHAN 2018
IMIKINO

Bidasubirwaho, u Rwanda rwabonye tike ya CHAN 2018

Ubwanditsi 13 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru