• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Ubwanditsi 21 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, amakuru ava mu gihugu cya Kenya by’umwihariko mu ikipe ya Bandari FC aravuga ko umutoza w’umunyarwanda Cassa Mbungo Andre yamaze gutandukana n’iyi kipe kubera umusaruro mubi

Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru cyo muri Kenya mozzartsportke.com, mu nkuru yacyo yasohotse muri iki gitondo iravuga ko nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi bafashe umwanzuro wo gutandukana bitewe n’umusaruro muke uyu mutoza agejeje kuri iyi kipe.

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yavuze ko kumugoroba wo kuri uyu wa gatandatu aribwo uyu mutoza yari kumwe n’ubuyobozi bemeza ko bagomga gutandukana bitewe n’uko ikipe ikomeje kubura intsinzi.

Yagize ati “Nibyo koko umutoza yirukanwe. Yari yarahawe imikino myinshi kugirango ahindure ibintu ariko ikibabaje nuko ntacyahindutse, bityo ubuyobozi bufata umwanzuro wo kumwirukana. Kugeza ubu iyi kipe iraba itozwa na Anthony Kimani wari umutoza wungurije.”

Uyu mutoza Cassa, atandukanye na Bandari FC nyuma yaho yayigezemo muri Mutarama 2021 asimbuye Ken Odhiambo wari werekeje mu ikipe ya Sofapaka FC, muri uwo mwaka w’imikino wa 2020-2021 yafashije iyi kipe gusoza ku mwanya wa 3 muri shampiyona ya Kenya.

Ubwo uwo mwaka wari urangiye uyu mutoza kandi yatowe mu batoza babiri bitwaye neza muri Shampiyona ya Kenya ya 2020-2021 mu bihembo bitangwa nyuma ya buri mwaka wa shampiyona.

Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2021-2022, Cassa Mbungo Andre yari yahawe intego zo gutwara igikombe cya shampiyona ndetse yongeramo abandi bakinnyi barimo Andrew Juma, Chris Ochieng, Faraj Ominde na Boniface Mwangemi kugirango yitware neza ariko birangiye batandukanye.

Umutoza Cassa atandukanye na Bandari FC mu gihe iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n’amanota 26, mu mikino 18 bakinnye batsinze imikino 6 banganya 8 batsindwa indi mikino 4, akaba yarinjije ibitego 17 bo batsindwa 13.

2022-02-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ubwanditsi 13 Apr 2021
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Ubwanditsi 18 Feb 2017
Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

RUSHYASHYA 10 Dec 2025
Rwanda : Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside

Rwanda : Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside

Ubwanditsi 20 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yaguye miswi na RDC mu mukino yarushijwemo bikomeye
IMIKINO

Amavubi yaguye miswi na RDC mu mukino yarushijwemo bikomeye

Ubwanditsi 15 Nov 2018
Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations
IMIKINO

Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Ubwanditsi 06 Dec 2018
Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi
ITOHOZA

Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ubwanditsi 03 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru