• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Ubwanditsi 21 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, amakuru ava mu gihugu cya Kenya by’umwihariko mu ikipe ya Bandari FC aravuga ko umutoza w’umunyarwanda Cassa Mbungo Andre yamaze gutandukana n’iyi kipe kubera umusaruro mubi

Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru cyo muri Kenya mozzartsportke.com, mu nkuru yacyo yasohotse muri iki gitondo iravuga ko nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi bafashe umwanzuro wo gutandukana bitewe n’umusaruro muke uyu mutoza agejeje kuri iyi kipe.

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yavuze ko kumugoroba wo kuri uyu wa gatandatu aribwo uyu mutoza yari kumwe n’ubuyobozi bemeza ko bagomga gutandukana bitewe n’uko ikipe ikomeje kubura intsinzi.

Yagize ati “Nibyo koko umutoza yirukanwe. Yari yarahawe imikino myinshi kugirango ahindure ibintu ariko ikibabaje nuko ntacyahindutse, bityo ubuyobozi bufata umwanzuro wo kumwirukana. Kugeza ubu iyi kipe iraba itozwa na Anthony Kimani wari umutoza wungurije.”

Uyu mutoza Cassa, atandukanye na Bandari FC nyuma yaho yayigezemo muri Mutarama 2021 asimbuye Ken Odhiambo wari werekeje mu ikipe ya Sofapaka FC, muri uwo mwaka w’imikino wa 2020-2021 yafashije iyi kipe gusoza ku mwanya wa 3 muri shampiyona ya Kenya.

Ubwo uwo mwaka wari urangiye uyu mutoza kandi yatowe mu batoza babiri bitwaye neza muri Shampiyona ya Kenya ya 2020-2021 mu bihembo bitangwa nyuma ya buri mwaka wa shampiyona.

Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2021-2022, Cassa Mbungo Andre yari yahawe intego zo gutwara igikombe cya shampiyona ndetse yongeramo abandi bakinnyi barimo Andrew Juma, Chris Ochieng, Faraj Ominde na Boniface Mwangemi kugirango yitware neza ariko birangiye batandukanye.

Umutoza Cassa atandukanye na Bandari FC mu gihe iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n’amanota 26, mu mikino 18 bakinnye batsinze imikino 6 banganya 8 batsindwa indi mikino 4, akaba yarinjije ibitego 17 bo batsindwa 13.

2022-02-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itorero Solution Center Celebration Church rikorera umurimo w’ivugabutumwa bwiza mu Rwanda, rikomeje imirimo yaryo.

Itorero Solution Center Celebration Church rikorera umurimo w’ivugabutumwa bwiza mu Rwanda, rikomeje imirimo yaryo.

Ubwanditsi 06 Aug 2016
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Ubwanditsi 03 Oct 2022
Tanzania : Ni iki cyatumye Ise w’umuhanzi Diamond  adatumurwa mu birori by’umwuzukuru we

Tanzania : Ni iki cyatumye Ise w’umuhanzi Diamond adatumurwa mu birori by’umwuzukuru we

Ubwanditsi 16 Feb 2016
Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose

Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose

Ubwanditsi 23 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bobi Wine akomeje kwiyegereza urubyiruko mu rugamba rwo kurwanya Perezida Museveni
INKURU NYAMUKURU

Bobi Wine akomeje kwiyegereza urubyiruko mu rugamba rwo kurwanya Perezida Museveni

Ubwanditsi 15 Oct 2018
Opening Remarks by President Kagame at the Broadband Commission Meeting New York
POLITIKI

Opening Remarks by President Kagame at the Broadband Commission Meeting New York

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye
ITOHOZA

Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye

Ubwanditsi 14 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru