• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kubera kunuma k’ubukene, Rudasingwa akomeje kwibasira ubuyobozi bw’uRwanda abuharabika

Kubera kunuma k’ubukene, Rudasingwa akomeje kwibasira ubuyobozi bw’uRwanda abuharabika

Ubwanditsi 27 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga, POLITIKI

Iyo “Redcom” azamuye umutwe akava mu mwobo,  aba ari ukugirango akomeze kuza amateshwa ye ya propaganda yibasira Perezida w’uRwanda.

“Redcom”nta wundi utari Theogene Rudasingwa, wihaye akabyiniriro mu ntangiriro zo mu myaka ya za 80. Ubwo nibwo nk’umunyeshuri muri kaminuza ya Makerere yashyizeho uburyo bw’uburiganya bwari bugamije kumufasha kujya arigisa amafaranga y’Abanyeshuri bagenzi be b’Abanyarwanda.

Yajyaga ahamagara umwe muri bo, yiyita Redcom, bityo akabwira uwabaga agiye gufata telephone ye  wabaga wanatashywe n’icyoba ko ubutasi bwa Uganda burimo kumushakisha, ariko kandi ko uwabaga arimo gushakishwa aramutse afite amafaranga, angana atya, ko Redcom yashoboraga kuba yacubya izo maneko, mu buryo bwo kumufasha!

Nkuko abazi Rudasingwa babivuga, ngo ayo manyanga ya Rudasingwa ntiyamufashije igihe  kirekire, kuko bamwe mu bahungu b’Abanyarwanda baje kumutahura, bityo bakabimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza, noneho bakabimenyesha ba maneko  nyakuri. Amaze kumenya ko yari mu kaga, Rudasingwa yaje kuyabangira ingata ajya Nairobi, avuga ko asaba ubuhungiro.

Bwana Redcom yahoze ari umunyamanyanga , kandi uko akura, ni nako birushaho guhumira ku mirari. Umukino we nyuma yo kuva mu Rwanda yigize impunzi, ubwo inshingano yari yahawe zamunaniraga, mu kwibeshya ko yari yabaye ubukombe, yatekereje ko yakoresha ubwo bucabiranya mu guharabika isura y’ubuyobozi bw’uRwanda.

Umunsi umwe azaba arimo guharabika Perezida Kagame, kandi biragaragarira buri wese ko Rudasingwa arimo kubikorera Museveni. Azaba arimo gushimagiza umutegetsi wa Uganda hejuru “nk’uwabohoye uRwanda nyakuri “ – nkuko bisanzwe, ntaho azigera arihingutsa k’uruhare rw’Abanyarwanda bari mu buhungiro bigeze bagira uruhare mu gutuma Museveni ajya ku butegetsi, cyangwa se nkuko bimaze kugaragara, ko Museveni Atari  ashyigikiye urugamba rwa FPR.

Ubundi usanga Rudasingwa yasimbukiye mu kigare cya RNC, arimo guhembera imvururu mu Rwanda, no kubeshya abwira ibigambo uwariwe wese w’umunyaburayi ukorana na Perezida Kagame. Ubwo bizaba byagenze bityo, uzamenye ko azaba arimo gushakira Tribert Rujugiro Ayabatwa [ amadolari ] ari nawe muterankunga mukuru mu rwego rw’amafaranga muri aka gatsiko k’umutwe w’iterabwoba.

Ubundi uzasanga Rudasingwa agerageza gushakira amafaranga mu dutsiko cyangwa se abantu ku giti cyabo bashishikajwe no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. “ Yahindutse nk’indaya, yifashisha ikaramu“, azicisha bugufi uko bishoboka, kugirango abone amafaranga.

Ubu Rudasingwa afite inyandiko kuri Facebook, ku rupapuro rwitwa Robert Patrick FatiGakwerere, arirwo rwa Kayumba Nyamwasa kandi ariwe yatukaga mu byumweru bicyeya bishize. Imana yonyine niyo izi icyo aba bagabo babanyamanyanga barimo gukina.

Inyandiko ndende ziri kuri Facebook ziba zuzuyemo ibitutsi, kwitana amazina, aribyo biranga Rudasingwa, n’abandi bahuje umugambi bakunze gutuka Perezida Kagame.  Hakaba hari n’ikindi kinyoma cyuko ngo Perezida Kagame afite umugambi wo kwikiza abamurwanya baba muri Amerika, Kanada, ngo no mu bindi bice by’isi.

“ Iyo usomye aya mateshwa, ngo umuyobozi w’uRwanda yahitanye ubuzima bw’amamiliyoni y’abantu utangira kwibaza niba aba bantu bakomeye mu mitwe!” nkuko bivugwa n’umuturage wo muri Kigali. “

Umusesenguzi umwe uzi imibereho ya Rudasingwa kuri ubu, ati, “ ubwo Rudasingwa yongeye kwandika ibintu nk’ibi, iwe rurakinga babiri”!

“Amaze kwiheba! Ntabwo ibwotamasimbi araho kwisukira, cyane cyane iyo nta mwuga wibitseho. Nta shiti, Rudasingwa nta bwishyu bw’icumbi afite, amafaranga ya minerevari, interineti, amazi, gaze, bityo akaba agerageza gucomora amafaranga muri Rujugiro!

Uyu musesenguzi akaba yongeyeho ko Rudasingwa arimo gutegura uburyo yasaba inzego z’ubutasi za Uganda amafaranga, cyangwa na Judi Revers, Ann Garrisons n’izindi nkozi z’ibibi zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

“Iyo wigeze kuba Redcom, uhora uri Redcom, nkuko bivugwa n’umuntu umuzi mu myaka yabo yo muri kaminuza.

2019-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burusiya bwirukanye Abadipolomate 23 b’u Bwongereza

Burusiya bwirukanye Abadipolomate 23 b’u Bwongereza

Ubwanditsi 17 Mar 2018
Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Ubwanditsi 28 Nov 2018
‘Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame

‘Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame

Ubwanditsi 08 Feb 2017
Ikipe ya Chelsea yaraye yegukanye igikombe cy’Isi cy’amakipe naho Al Ahly yari ihagarariye umugabane wa Afurika yegukana umwanya wa 3

Ikipe ya Chelsea yaraye yegukanye igikombe cy’Isi cy’amakipe naho Al Ahly yari ihagarariye umugabane wa Afurika yegukana umwanya wa 3

Ubwanditsi 14 Feb 2022

Igitekerezo kimwe

  1. Kanakuze Jeanne
    August 29, 20194:51 pm -

    Redcom yakaga imisanzu!!!! Birasekeje kwumva uwahoze ari Secretary General wa FPR yarakaga imisanzu mu mayeli! Bulya rero buri kintu kigira imvano?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.
Amakuru

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Ubwanditsi 19 Aug 2024
Madame Jeannette Kagame yagizwe umudamu w’indashyikirwa muri Afurika
INKURU NYAMUKURU

Madame Jeannette Kagame yagizwe umudamu w’indashyikirwa muri Afurika

Ubwanditsi 30 Sep 2018
Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.
Amakuru

Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Ubwanditsi 01 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru