• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Urukiko rwategetse ko Gen Tumukunde ushinjwa ubugambanyi afungwa by’agateganyo

Uganda: Urukiko rwategetse ko Gen Tumukunde ushinjwa ubugambanyi afungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 18 Mar 2020 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Urukiko rwategetse ko Lt Gen Henry Tumukunde wahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, afungwa by’agateganyo nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo ubugambanyi no gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Gen Tumukunde wajyanywe mu bitaro kuva ku Cyumweru nyuma yo kwitura hasi aho yari afungiwe muri kasho ya polisi, kuri uyu wa Gatatu yagejejwe mu rukiko rwa Kampala, yiyegamije abantu babiri kuko atabashaga kugenda neza.

Mu rukiko, Tumukunde uherutse gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora ya 2021, yahakanye ibyaha aregwa byo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Tumukunde ubwo yafatwaga yasanganywe imbunda yo mu bwoko bwa Pistol n’iya AK 47 n’amasasu yazo.

Bwavuze kandi ko atari afite uruhushya rumwemerera gutunga imbunda nk’uko amategeko abiteganya. Tumukunde kandi yanashinjwe ubugambanyi.

Gusa Tumukunde ntiyemerewe kwiregura kuko urukiko yajyanywemo nta bubasha rufite bwo kuburanisha ibyaha by’ubugambanyi.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko ubwo yari kuri Televiziyo ya NBS, Gen Tumukunde yaravuze ko ‘iyo aza kuba u Rwanda, yari gufasha abantu bashaka impinduka muri Uganda’.

Ibi ngo byari bigamije guhamagarira u Rwanda gutera Uganda kugira ngo hakurweho ubutegetsi mu nzira zitemewe n’amategeko.

Gen Tumukunde akaba yajyanywe muri gereza ya Luzira gufungwa by’agateganyo kugeza kuwa 30 Werurwe ubwo azasubizwa mu rukiko. Ubucamanza ariko bukaba bwavuze ko afite uburenganzira bwo kubonana n’abaganga be.

Ku rundi ruhande hari abandi bantu 11 bafatiwe mu biro bya Tumukunde, bakaba bashinjwa kubangamira ubutabera.

2020-03-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abatwandikiye : ” Je suis UMUHIRIMBIRI “!!!!!!!!

Abatwandikiye : ” Je suis UMUHIRIMBIRI “!!!!!!!!

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara  gufungwa imyaka 22

Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara gufungwa imyaka 22

Ubwanditsi 04 Mar 2016
Uganda: Umudepite yareze mu rukiko umunyeshuri wamwandikiye ubutumwa bw’urukundo

Uganda: Umudepite yareze mu rukiko umunyeshuri wamwandikiye ubutumwa bw’urukundo

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Ibiteye amatsiko mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside

Ibiteye amatsiko mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside

Ubwanditsi 07 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda
Amakuru

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Ubwanditsi 06 Feb 2024
“Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! – Perezida Kagame
Mu Mahanga

“Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! – Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Jul 2016
I&M Bank na BRD zagurijwe miliyoni 24 z’amayero zo gushyigikira ishoramari ry’abikorera
UBUKUNGU

I&M Bank na BRD zagurijwe miliyoni 24 z’amayero zo gushyigikira ishoramari ry’abikorera

Ubwanditsi 20 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru