• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kamonyi: Urubyiruko rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

Kamonyi: Urubyiruko rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 03 Feb 2016 Mu Mahanga

Ku wa 31 Mutarama, umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi, Inspector of Police (IP) Augustin Mbonyumugenzi yagiranye inama n’urubyiruko rugera kuri 500 rwa Paruwasi gaturika za Kabgayi mu karere ka Muhanga na Kayenzi mu karere ka Kamonyi, rwari rwahuriye i Kayenzi, aruha ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu , n’uko bakwirinda kugwa mu mutego w’abarikora.

Iyo nama yagiranye na rwo yabereye mu kagari ka Bugarama, ikaba yaritabiriwe kandi na Padiri wa Paruwasi ya Kayenzi, Munyangaju Ronald.

IP Mbonyumugenzi yabwiye urwo rubyiruko ko icuruzwa ry’abantu ritarafata intera ndende mu Rwanda, ariko yongeraho ko, n’ubwo bimeze bityo, hari abantu bamwe na bamwe bafashwe ndetse bashyikirizwa inkiko kubera kubugiramo uruhare.

Yababwiye ati:”Abakora ubwo bucuruzi bigaragaza nk’abanyampuhwe bagamije gufasha abo baba bashaka kujya gucuruza, ariko mu by’ukuri, ibigaragara nko kugira neza biba byihishe inyuma iyo migambi mibisha.”

Yakomeje abasobanurira ko bene abo bantu bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha cyangwa bakabashakira imirimo n’amashuri byiza mu mahanga.

IP Mbonyumugenzi yababwiye kandi ati:”Iyo babagejejeyo, babambura ibyangombwa byose, hanyuma bakabakoresha imirimo y’agahato ndetse y’ingufu kandi nta gihembo, cyangwa bakabacuruza mu bikorwa binyuranye by’ubusambanyi.”

Yagize ati:”Ni gute umuntu mutaziranye, mutanafitanye isano, aza akakwizeza ibitangaza nka biriya ukabyemera ! Uba ukwiriye guhita utahura ko izo mpuhwe ari iza bihehe, ko zihishe inyuma umugambi mubisha, bityo ukamwamaganira kure, kandi ugahita ubimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze kugira ngo ahite afatwa atararenga umutaru.”

IP Mbonyumugenzi yabahaye kandi ubumenyi ku bwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka mbi zabyo, kandi abasaba kubyirinda no kubirwanya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.

Yabwiye urwo rubyiruko ko ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana bikorwa akenshi n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi ndetse n’ibindi.

Yarusobanuriye ko bishobora kandi kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe n’ingaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,cyangwa gutwara inda zitateganyijwe.

Padiri Munyangaju yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye urwo rubyiruko, maze arusaba gukurikiza inama zose rwagiriwe no kuzabusangiza urundi rubyiruko rugenzi rwarwo.

Umwe muri rwo witwa Niyonsenga Papias yagize ati:”Sinari nsobanukiwe ukuntu umuntu yacuruza undi, ariko nyuma y’iyi nama nabimenye bihagije ku buryo nta wagira aho ampera ngo abinkorere, ndetse n’uwahirahira abihingutsa, nahita mbimenyesha Polisi y’u Rwanda kuko nomero za terefone zayo ndazizi.”

Yongeyeho ko yamenyeye muri iyo nama ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo , n’uruhare rwe mu kubirwanya.

RNP

2016-02-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano

Ubwanditsi 03 May 2016
CAF yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n’amakipe ane mu marushanwa yayo.

CAF yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n’amakipe ane mu marushanwa yayo.

Ubwanditsi 22 Jun 2021
Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa?

Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa?

Ubwanditsi 24 Mar 2023
Perezida Tshisekedi mu mayira abiri, amaze kubona ko ibinyoma byo kubeshyera u Rwanda bitazamumaza kabiri

Perezida Tshisekedi mu mayira abiri, amaze kubona ko ibinyoma byo kubeshyera u Rwanda bitazamumaza kabiri

Ubwanditsi 29 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwizeyimana Bonaventure abaye umukinnyi wa mbere ukina mu Rwanda wegukanye agace muri Tour du Rwanda, ubwo yashoboraga kugera i Rwamagana ari ku isonga
IMIKINO

Uwizeyimana Bonaventure abaye umukinnyi wa mbere ukina mu Rwanda wegukanye agace muri Tour du Rwanda, ubwo yashoboraga kugera i Rwamagana ari ku isonga

Ubwanditsi 17 Nov 2017
CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho
Mu Rwanda

CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho

Ubwanditsi 21 Mar 2017
Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo
Mu Mahanga

Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo

Ubwanditsi 22 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru