• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Ubwanditsi 13 Oct 2022 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo uhagarariye igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Muryango w’Abibumbye Ambassador Georges Nzongola Ntalaja, yatunguye abantu ubwo yavugaga ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zo muri icyo gihugu zikarushyira muri pariki zarwo zigasurwa na ba mukerarugendo. Usibye kuba byatunguye abantu, yabivuze mu gihe kidakwiye kuko yari inama yigaga ku kibazo cy’intambara muri Ukraine.

Muri iyi minsi, igihugu cya Kongo aho cyitabiriye inama hose kiba gishaka kwegeka ibibazo byose bafite ku Rwanda. Yaba inama yiga ku butaka, ibikorwa remezo, icyorezo cya Covid19 nizindi, uhagarariye Kongo ahita aterura akavuga ko ibibazo byose igihugu cyabo gifite babiterwa n’u Rwanda.

Mu nama ya LONI, iyo igihugu kivuzwe cyangwa kikaregwa gifite uburenganzira bw’igihe kingana n’iminota icumi kikavuga icyo gitekereza ku birego cyarezwe. Uwungirije uhagariye u Rwanda muri LONI ariwe Robert Kayinamura ntiyatinze yahise yaka ijambo agira icyo asubiza mugenzi we Ambassador Georges Nzongola.

Robert Kayinamura yagize ati “Kwikuraho inshingano zo gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu cya Kongo byabaye iturufu y’abayobozi biki gihugu. Icyo mugenzi wanjye atabwiye abateraniye hano ni uko Kongo Kinshasa ifite imitwe yitwaje intwaro irenga 140. Abayobozi ba Kongo bakwiye kwicara hamwe bagakemura ibibazo bafite aho guhora bahunga inshingano zabo”

Ubwo Georges Nzogola yavugaga ko u Rwanda rwiba ibikoko byiki gihugu, yavuzeko byavuye muri raporo ya LONI nawe atibuka izina kuko yarebye mu kirere ashaka kuyivuga ariko ntibyaza ati “ndayibagiwe”.

Kayinamura yibukije Leta ya Kongo ko ihunga ibibazo by’ingenzi aho abayobozi muri iki gihugu bakoresha amagambo y’urwango mu guheza abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri iki gihugu.

Si Ambasaderi Nzogola gusa kuko urugero barukura kuri Perezida Tshisekedi wavugiye imbere yInteko Rusange ya Loni ya 77 mu mezi ashize ko ibibazo byose igihugu cye gifite babiterwa n’u Rwanda. Ubu aho umuyobozi wese wa Kongo agiye mu nama hirya no hino ku isi kuvuga u Rwanda nibyo bagize intego.

Perezida Kagame yasubije mugenzi we ko gushinja abandi ku bibazo bya Kongo bitazaba igizubizo cyo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Perezida Tshisekedi wivugiye ko agiye guhindura Kongo, Ubudage bwo muri Afurika ubu afite ikibazo gikomeye cyo kugaragaza ibyo yagezeho mu matora azaba umwaka utaha. Yari yiyemeje ko azagarura mahoro mu burasirazuba bwa kongo ahubwo imitwa yitwaje intwaro irimo na FDLR yariyongereye ikaba igeze ku mitwe 140.

2022-10-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC/Beni: Abantu12 bishwe n’inyeshyamba za ADF

RDC/Beni: Abantu12 bishwe n’inyeshyamba za ADF

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

RUSHYASHYA 29 Oct 2025
Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga

Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga

Ubwanditsi 14 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tour du Rwanda: Merhawi Kudus wa ASTANA yegukanye agace Kigali-Huye
IMIKINO

Tour du Rwanda: Merhawi Kudus wa ASTANA yegukanye agace Kigali-Huye

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Hagiye koherezwa mu kirere icyogajuru kizakwirakwiza Internet mu mashuri yo mu Rwanda
IKORANABUHANGA

Hagiye koherezwa mu kirere icyogajuru kizakwirakwiza Internet mu mashuri yo mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Feb 2019
Ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika arasura ibihugu bya Afurika
POLITIKI

Ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika arasura ibihugu bya Afurika

Ubwanditsi 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru