• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Rwanda Day 2019 izabera mu Budage mu mujyi wa Bonn

Rwanda Day 2019 izabera mu Budage mu mujyi wa Bonn

Ubwanditsi 07 Aug 2019 HIRYA NO HINO

Nyuma y’igihe abantu batandukanye bategereje umunsi udasanzwe uhuriza hamwe Abanyarwanda mu mahanga, byemejwe ko umunsi umaze kumenyerwa nka Rwanda Day muri uyu mwaka uzabera mu Mujyi wa Bonn, uherereye mu Burengerazuba bw’u Budage.

Kuva mu 2010 Abanyarwanda baba mu gihugu, mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagira umunsi bahurira hamwe bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu, abamaze igihe kitari gito batakigeramo bakamarwa amatsiko babwirwa aho kigeze, bagasuzumira hamwe uruhare rwa buri wese mu iterambere ryacyo.

Rwanda Day iheruka yabaye ku wa 10 Kamena 2017 ibera muri Flanders Expo, inzu mberabyombi yo mu Mujyi wa wa Ghent mu Bubiligi.

Rwanda Day ni umwanya mwiza wo kwagura ishoramari ryaba iry’abanyamahanga baza mu gihugu cyangwa Abanyarwanda bajya kuyishora hanze, kuko kuri gahunda igenga uyu munsi abacuruzi bahura bakanaganira.

Abitabiriye uwo munsi bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo Umukuru w’Igihugu, gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo. Bituma benshi batarya indimi bakavuga uko babona iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’ibyakomeza gukorwa ngo risugire.

Mu butumwa bwa Ambasade y’u Rwanda mu Budage, yavuze ku bufatanye na Komite ya Diaspora y’u Rwanda, “ishimishijwe no kumenyesha Abanyarwanda bose, Diaspora y’Abanyarwanda mu Budage n’inshuti z’u Rwanda, ko Rwanda Day 2019 izaba ku wa 24 Kanama 2019 i Bonn.”

Abayobozi batandukanye barimo abadipolomate b’u Rwanda, bakomeje gushishikariza Abanyarwanda hirya no hino ku Isi kwitegura kuzahurira n’abandi muri Rwanda Day mu Budage.

Nubwo itariki ya Rwanda Day y’uyu mwaka yamaze kwemezwa, inama ziyitegura zizakomeza mu cyumweru gitaha hagamijwe kurushaho kunoza imigendekere myiza y’uyu munsi.

Mu 2016 habaye Rwanda Cultural Day i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 24 Nzeri

Rwanda Day ni umwanya mwiza Abanyarwanda bishimira ibyagezweho, bakidagadura, bagafata n’umwanya wo kuganira ku byubaka u Rwanda

Mu 2017 Rwanda Day yabereye mu Bubiligi yitabirwa n’abasaga ibihumbi bitatu

2019-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasore n’ Abakobwa basigaye banywera shisha mu byumba bihishe nabo akabo kashobotse

Abasore n’ Abakobwa basigaye banywera shisha mu byumba bihishe nabo akabo kashobotse

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Abanyeshuli ba Kenyatta University bavugirije induru Museveni banatwika ibendera rya Uganda ubwo yasuraga kaminuza yabo

Abanyeshuli ba Kenyatta University bavugirije induru Museveni banatwika ibendera rya Uganda ubwo yasuraga kaminuza yabo

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Afurika yepfo: Minisitiri  Lindiwe Sisulu  yahinduriwe imirimo

Afurika yepfo: Minisitiri Lindiwe Sisulu yahinduriwe imirimo

Ubwanditsi 30 May 2019
Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Ubwanditsi 16 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Habonetse andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi
ITOHOZA

Habonetse andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi

Ubwanditsi 01 Oct 2017
AMAFOTO – Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na Skol afite agaciro ka miliyari 1 Frw ku mwaka
Amakuru

AMAFOTO – Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na Skol afite agaciro ka miliyari 1 Frw ku mwaka

RUSHYASHYA 01 Jul 2026
Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza
Amakuru

Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Ubwanditsi 12 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru