Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri gukina igikombe cya CHAN, Jacques Tuyisenge yatangaje ko kwitwara neza muri iri rushanwa kugeza ubwo babonye tike ya ¼ babikesha perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Amvubi ku mukino wejo Amavubi yaraye abonye tike ya ¼ cya CHAN nyuma yo gutsinda Gabon ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere wabereye kuri stade Amahoro i Remera. “Twariteguye neza mu by’ukuri ariko akarusho kariho ni uko abayobozi bose bakuru b’igihugu baradushyigikiye harimo na Nyakubahwa perezida w’igihugu Paul Kagame ni we muntu udushyigikiye cyane muri iyi CHAN kuko buri gihe ubutumwa bwe butugeraho budusanze muri locale. Ni we muntu wa mbere, navuga, nanashimira kuko aradushyigikira tuzi ko ari inyuma yacu, mbese n’icyo kintu navuga, ndamushimira cyane. Yatubwiye [Perezida Kagame] ko tumaze kuzamura urwego rwacu, aho tugeze urwego rwacu ni rwiza ariko hari ibintu byinshi byo guhindura, yagiye atubwira ko dushaka ibyo duhindura, aratubwira ati ni byo koko turigukina neza urwego rwacu rwarazamutse ariko tugomba kugira utuntu tumwe na tumwe duhindura kugira ngo tubashe kugera ku rwego rwiza.Ndumva aribwo butumwa yaduhaye, yatugejejeho kandi twarabwakiriye. Amavubi azagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2016 akina na Maroc mu mukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere, aho inota rimwe rizaba rihagije kugira ngo Amavubi yizere kuzamuka ayoboye itsinda, atitaye ku bizava mu mukino uzahuza Gabon na Cote d’Ivoire. M.Fils

Inkuru zigezweho
-
Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana | 07 Oct 2026
-
Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye | 07 Oct 2026
-
CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball | 06 Oct 2026
-
Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye | 05 Oct 2026
-
Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa | 05 Oct 2026
-
U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu | 01 Oct 2026




