• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika

Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika

Ubwanditsi 08 Nov 2019 UBUKUNGU

Banki ya Kigali PLC yabaye Banki ya mbere yo mu zikorera ku butaka bw’u Rwanda, yagaragaye ku rutonde rwa banki 100 zihagaze neza muri Afurika.

Urutonde rwa Banki 100 za mbere rukorwa harebwa imari shingiro yazo, ubwizigame zifite, urwunguko zibona n’imigabane ifitwemo n’abandi bantu.

Ubushakashatsi bukorwa hahujwe amakuru arimo ava mu gitabo kibikwamo amakuru y’amabanki n’ibindi bikorwa by’ishoramari, Banker’s Almanac cyashyizweho mu 1845.

Mu gukora urwo rutonde imari y’amabanki yabazwe ihinduwe mu madolari ya Amerika hagendewe ku buryo idolari ryavunjaga ku wa 31 Ukuboza 2018.

Muri rusange Banki zo muri Afurika y’Epfo ziracyayoboye kuri urwo rutonde kuko eshatu za mbere ari izo muri icyo gihugu.

Banki ya mbere yitwa Standard Bank Group ifite imari shingiro ya miliyoni $11,865 ikurikirwa na Absa Bank na FirstRand.

Izo muri Afurika y’Amajyaruguru zirimo Attijariwafa Bank yo muri Maroc ifite imari shingiro ya $ 3,688 na Banki y’Igihugu ya Misiri ifite $ 3,408 nizo zikurikiraho.

Banki ya Kigali yageze kuri uru rutonde ku nshuro ya mbere, inakora amateka yo kuba iya mbere irugezeho mu zikorera mu Rwanda. Iri ku mwanya w’ijana n’imari shingiro ya miliyoni $ 189.

Ikurikira Barclays Bank of Ghana ya 99 nayo ijemo bwa mbere ifite imari shingiro ya miliyoni $ 194, na Standard Bank Mozambique ya 98 yo muri Mozambique yari iya 92 mu 2018.

Ikinyamakuru African Business cyanditse ko “Muri uyu mwaka u Rwanda rutera imbere rwabashije kugaragara ku rutonde rw’ijana nyuma y’imari shingiro ya miliyoni $ 189. Mu mwaka ushize banki yari ifite make muri izo 100 za mbere yari ifite imari shingiro ya miliyoni $ 175 naho mu 2017 yari miliyoni $ 130.”

Icyo kinyamakuru cyagaragaje ko habayeho kugereranya uko ifaranga ryihagazeho imbere y’idolari rya Amerika, iryo muri Afurika y’Epfo bita ‘rand’ ryihagazeho, ipawundi ryo mu Misiri, naira ryo muri Nigeria, idenari ryo muri Maroc n’ishilingi rya Kenya.

Amabanki yateye imbere ngo yagiye agerageza gukoresha ikoranabuhanga no kwegera abashoramari bato n’abaciriritse.

Banki ya Kigali imaze imyaka 53 itanga serivisi zihindura ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze muri serivisi z’imari. Niyo banki ya kabiri yageze ku isoko ry’u Rwanda ku wa 22 Ukuboza 1966, itangira imirimo yayo muri Gashyantare 1967.

Mu 2018, Banki ya Kigali yakiriye abakiliya bato barenga 290,000 n’ibigo 24,000; yaguye abayihagarariye (agents) ho abagera kuri 1,427. Ihererekanya ryabaye ringana na miliyoni ebyiri rifite agaciro ka miliyoni 103.6 Frw.

Muri uwo mwaka yungutse miliyoni $30.7, ni ukuvuga agera kuri miliyari 27.4 Frw bingana n’inyongera ya 17.2% ugereranyije n’uwa 2017.

Iyi banki ifite amashami 79, ibyuma bitanga amafaranga bizwi nka ‘ATM’ 95 n’utwuma 1,611 twishyurirwaho twa POS dushobora kwakira amakarita mpuzamahanga ya VISA na MasterCard.

Umutungo mbumbe wa BK Group Plc, ikigo kibumbiye hamwe Banki ya Kigali, BK General Insurance, BK Capital na BK TecHouse ungana na miliyari zisaga 893.2 Frw.

Src: IGIHE

2019-11-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rugeze he rwishyura miliyoni 400$ zirimo izubatse Kigali Convention Centre?

U Rwanda rugeze he rwishyura miliyoni 400$ zirimo izubatse Kigali Convention Centre?

Ubwanditsi 04 Apr 2019
Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Ubwanditsi 05 Mar 2019
Ibintu bitatu nibyo shingiro ry’ibyo tumaze kugeraho- Perezida Kagame

Ibintu bitatu nibyo shingiro ry’ibyo tumaze kugeraho- Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 Jan 2020
I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

Ubwanditsi 16 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyo Kagame na Museveni bemeranyije ku kibazo cy’ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ibyo Kagame na Museveni bemeranyije ku kibazo cy’ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Ubwanditsi 26 Mar 2018
Yozefu Matata yamaganwe n’abakomoka ku Banyapolitiki bishwe na Habyarimana ubwo yafataga ubutegetsi muri 1973
INKURU NYAMUKURU

Yozefu Matata yamaganwe n’abakomoka ku Banyapolitiki bishwe na Habyarimana ubwo yafataga ubutegetsi muri 1973

Ubwanditsi 10 Jul 2020
Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Ubwanditsi 06 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru