• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Ubwanditsi 21 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Kuri uyu wa Kane ushize, taliki 18 Mata, ikinyamakuru cyo muri Uganda cyasohoye inkuru igira iti: “EXCLUSIVE: Tension Flares as Rwandan Soldiers Cross into Uganda” ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze: “umwuka mubi ukomeje kuzamuka nyuma yaho ingabo z’u Rwanda zambukiye muri Uganda”aho umunyamakuru ashingira ku bantu baringa bitwa ko bamuhaye amakuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zinjiye muri Uganda gushaka ibyo kunywa, kurya ndetse n’itabi.

Muri iyo nkuru, igihuha gikomeza kivuga kiti: “….nyuma yo gufata icyo kunywa, ingabo z’u Rwanda zongeye gusubira mu Rwanda” ariko se umuntu yakwibaza ukuntu ingabo za RDF zambaye impuzankano ndetse zinafite ibindi bikoresho bya gisirikare bakwinjira imbere muri Uganda kugera ahitwa Kisoro!

Ikindi gitangaje kandi gisekeje ni ukuntu izo baringa zitatanze amakuru ku nzego z’umutekano za Uganda ngo zifate ingamba z’umutekano, ahubwo ayo makuru agahabwa ikinyamakuru mbere!

Ibi bifatwa nk’icengezamatwara riciriritse ndetse binagaragaza ubunyamwuga buke k’uruhande rw’ikinyamakuru cyasohoye iyi nkuru.

Ikindi cyo kwibaza ni icyaba kiri hakurya kitari mu Rwanda ku buryo ingabo z’u Rwanda zizwiho ubunyamwuga ku rwego rw’isi zambuka zikajya muri Uganda!

Umwanditsi w’ikinyamakuru nkiki akwiye kwibanda ku bibazo by’ingabo za Uganda (UPDF), zimaze igihe zifite ikibazo cy’ibiribwa ndetse n’ibikoresho, akareka ingabo z’u Rwanda!

Inkuru nk’iyi kandi iteye inkeke n’urujijo kuko bishoboka kuba ari amayeri yo gushakira icyuho ingabo za Uganda ngo zisahure abenegihugu (ibisanzwe bibamenyereweho!) bikitirirwa ingabo z’u Rwanda.

Muri Nzeli 2018, itsinda ry’ingabo za Uganda zarindaga parike ya Queen Elizabeth zashimuse inyama zari zigenewe intare muri parike, nkuko byatangajwe n’uwabyihereye amaso ubwo izo ngabo zasahuraga inyama zikazijyana mu birindiro byazo, nyuma yo kwirukana izo ntare aho zari burire.

Soma inkuru bifitanye isano:  

Uganda : Chimpreports Yahawe Inkwenene Nyuma Yo Gutangaza Ko Ingabo Z’u Rwanda Zambuka Muri Uganda Gushaka Ibiryo

Inkuru kandi ikomeza ivuga kuva umwaka ushize, u Rwanda rwakomeje kongera ingabo k’umupaka wayo na Uganda nyuma yaho umwuka hagati y’ibihugu byombi ukomereje kuba mubi. Inavuga kandi ko Museveni ari kwitegura nawe gushyira ingabo k’umupaka n’u Rwanda ngo akumire

Umwanditsi w’iyi nkuru hibazwa niba yarirengagije nkana cyangwa Atari abizi ko ingabo za UPDF zongereye umubare w’abasirikare hafi n’u Rwanda, bayobowe na Brig Kayanja Muhanga ufite icyicare muri Mbarara.

Ni ibizwi ko division ya kabiri ya UPDF ifite brigade ebyiri (309 na 401) zongerewe imbaraga zikegera umupaka n’u Rwanda.

Brigade ya 401, ifite icyicaro muri Kabale iyobowe na Lt Col Ibrahim Mutabazi ifite batayo eshatu (19, 35 na 33) zose ziri hafi k’umupaka w’ibihugu byombi.

Urugero, batayo ya 19 ifite icyicaro muri Kabale iyobowe na Lt Col Emmanuel Mukasa ikorera mu bice bya Cyonyo, Rushaki, Kamuganguzi, Gafunzo na Butobere.

Naho batayo ya 35, iyobowe na Lt Col Johnson Muhanguzi, ikorera mu bice bya Nyakabande, Nyarusiza, umusozi wa Kanombe, umusozi wa Ntamutindi na Bunagana; hanyuma batayo ya 33 iyobowe na Lt Col Tumwine ikaba ifite icyicaro muri Kisoro ikorera mu bice bya Kisoro, Rwindi, Kanungu, Ishasha, na Rugano.

K’urundi ruhande, brigade ya 309, iyobowe na Col Keith Katungyi ikaba ifite icyicaro muri Kisoro, ifite batayo ebyiri; iya 7 iyobowe na Maj. Geoffrey Nabimanya n’iya 47 Battalion iyobowe na Maj. Jotham Kature.

Izi batayo ebyiri zikorera mu bice bya Bunagana, Rukungiri, Kabingo and Kikagati.

Byumvikane nkuko bigaragaye hejuru ko izi ngabo za UPDF zashyizwe k’umupaka w’u Rwanda na Uganda, ndetse ntibikiri n’ibanga ko guhera Ugushyingo 2018, UPDF yatangiye gushyira ingabo n’ibikoresho bikomeye mu bice byegereye u Rwanda aribyo agasozi ka Kihumuro na Kabale.

Nk’umusozi wa Kihumuro ukoreshwa nk’ibirindo by’ingabo zirwanira k’ubutaka zimaze kugera ku 1000. Izi ngabo ziyoborwa na Maj. Joshua Annuarachi, hakaba hanarimo n’abandi bashinzwe kurwanya iterabwoba ndetse n’abasirikare b’urwego rw’ubutasi CMI ruzwiho guhohotera cyane abanyarwanda; bose bakaba birirwa baneka mu nkengero z’umupaka.

Amakuru kandi agaragaza ko itsinda (platoon) y’ingabo zirwanisha imbunda nini, ziyobowe na Lt Judith zibarizwa ku misozi ya Kacwekano na Karujanga yitegeye u Rwanda bafite zimwe mu mbunda nini zirimo Katyusha, 11mm, 14.7mm and 12.7mm).

Andi makuru ava Kisoro avuga ko ingabo za UPDF zikomeje kwiyongera cyane cyane muri batayo ya 35; hiyongereyeho n’ingabo zigera kuri 200 za special forces ziri ahitwa Butobera mu gace ka Nyabitabo.

Bitandukanye nibyo umwanditsi yavugaga, hari gihamya ko ingabo za Uganda zongereye umubare w’ingabo zayo k’umupaka n’u Rwanda ariko umuntu yakwibaza impamvu yabyo!

Niba iki kinyamakuru cyari kigambiriye ukuri, aya makuru twavuze haruguru ntabwo yari bwirengazizwe, aho gushaka guharabika isura y’u Rwanda n’ingabo zarwo ngo zambuka Uganda!

Src: The New Times

2019-04-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agathon Rwasa mu mazi abira

Agathon Rwasa mu mazi abira

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Ubwanditsi 19 Aug 2018
Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

RUSHYASHYA 08 Nov 2025
Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 12 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire
Amakuru

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Sep 2025
Ruhango: Uwarokotse Jenoside yasanze grenade ku muryango iwe nyuma y’iminsi ahasanze umusaraba
ITOHOZA

Ruhango: Uwarokotse Jenoside yasanze grenade ku muryango iwe nyuma y’iminsi ahasanze umusaraba

Ubwanditsi 10 Apr 2018
Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo agaragaramo abakobwa bambaye amakariso n’amasutiye gusa [AMAFOTO na VIDEO ]
SHOWBIZ

Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo agaragaramo abakobwa bambaye amakariso n’amasutiye gusa [AMAFOTO na VIDEO ]

Ubwanditsi 04 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru