• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Musabyimana na Mukarugomwa bahuriye mu ngengabitekerezo imwe ya CDR, ubu bari murukundo kandi bashaje   |   27 Jan 2021

  • Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo   |   26 Jan 2021

  • Bamwe mu bapolisi ba Uganda mu myigaragambyo yo kwinubira umushahara muto kandi utazira igihe.   |   26 Jan 2021

  • Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw’Umunyarwanda Baziga Louis   |   25 Jan 2021

  • Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.   |   25 Jan 2021

  • Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.   |   25 Jan 2021

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»UGANDA: Besigye yanenze bikomeye Museveni kumwanzuro yafashe wo kugurira ibifaru abadepite mugukaza umutekano wabo.

UGANDA: Besigye yanenze bikomeye Museveni kumwanzuro yafashe wo kugurira ibifaru abadepite mugukaza umutekano wabo.

Editorial 15 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Dr Kiiza Besigye wahoze ayobora ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda baharanira impinduka za Demokarasi (FDC) yasetse bikomeye perezida wa Uganda Yoweri Museveni kubera icyemezo cyo guha uburinzi abadepite bose b’iki gihugu aherutse gufata.

Dr Besigye avuga y’uko Leta ya Uganda nta bushobozi bw’amafaranga ifite bwo kuba yakwigondera iyi gahunda. Yinubira y’uko Perezida Museveni yashizeho iyi gahunda mu rwego rwo kunezeza abadepite gusa ntiyirengagize y’uko ari ugupfusha ubusa imisoro y’abanyagihugu.

Ati” Nta mafaranga afite[Museveni] yo kugura ibifaru. Ibyo arabizi, gusa ari kubagaragariza y’uko ari hafi yabo mu gihe bari mu bibazo byo guterwa ubwoba. Magingo aya arizera y’uko azabishingira kugeza birukanwe mu nteko ishinga amategeko akazanishingira abashya bazayizamo.”

Besigye yatangaje ibi nyuma y’uko Perezida Museveni ategetse Minisitiri w’imari wa Uganda Matia Kasaija kugura vuba na bwangu imodoka zo gucungira umutekano abadepite ba Uganda 456, mu gihe igisirikare cyo kigomba gutanga ingabo zatojwe zo kubarinda icyo yise “Ibyihebe.”

Byitezwe y’uko guverinoma igomba gutakaza amafaranga ari hagati ya miliyari 866 na 287 z’amashiringi yo kugura amasasu n’ibifaru byo kurinda aba badepite, ugendeye ku giciro cy’izi modoka n’ubwo hatatanzwe igiciro cya nyacyo cy’uko izi modoka zigura.

Abadepite ba Uganda batangiye kugaragaza impungenge y’umutekano wabo kuva mu Ukuboza kwa 2017, ubwo bemezaga ingingo ikuraho ikumirwa ry’imyaka y’umukuru w’igihugu, ingingo iha perezida Museveni gukomeza kwiyamamariza kuyobora Uganda uko abyifuza.

Ibintu byaje kongera kuba bibi muri Kamena uyu mwaka, ubwo umudepite witwa Ibrahim Abiriga yicirwaga hafi y’urugo rwe ndetse n’ubwicanyi bukabije bwari bumaze iminsi mu gihugu.

2018-07-15
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura

Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura

Editorial 27 Dec 2018
Perezida Nkurunziza  ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya  [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo

Perezida Nkurunziza ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo

Editorial 29 Jan 2018
Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Editorial 01 Aug 2019
1986 : Museveni kuzamura mu ntera abari impunzi muri Uganda Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame si urukundo ni amaburakindi [ VIDEO ]

1986 : Museveni kuzamura mu ntera abari impunzi muri Uganda Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame si urukundo ni amaburakindi [ VIDEO ]

Editorial 24 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

12 Jan 2021
Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

07 Jan 2021
U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

16 Oct 2020
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

07 Oct 2020
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

02 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

10 Jan 2021
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

06 Jan 2021
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

05 Jan 2021
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

22 Jul 2020
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

02 Jul 2020
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

25 Jun 2020
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

16 Jun 2020

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru