• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Burya umusazi ngo arasara akagwa ku ijambo, Serge Ndayizeye, umuzindaro w’ibigarasha, ati:”Uwaturoze ntiyakarabye’’.

Burya umusazi ngo arasara akagwa ku ijambo, Serge Ndayizeye, umuzindaro w’ibigarasha, ati:”Uwaturoze ntiyakarabye’’.

Ubwanditsi 28 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ubwo yomonganiraga kuri radiyo Itahuka, umumotsi w’ibigarasha bya RNC, Serge Ndayizeye yeruye ati iyo”: Iyo nsubije amaso inyuma, nsanga uwaturoze atarakarabye”.

Ibi ngo Ndayizeye yabihereye ku bo babana mu buyobobe badasiba kumuhamagara, bamugaragarariza ko imigambi bagiye kumaramo 12 ntaho izabageza. Yavuze ko nawe yasesenguye ngo asanga koko we na bagenzi be ari inkorabusa zujuje ibyangombwa.

Aya magambo y’umumotsi mukuru aje ashimangira ibyo abasesenguzi mu bya politiki bakomeje kuvuga, berekana ko Kayumba Nyamwasa n’abagaragu be nta cyerekezo bagira, ko ahubwo ibyo barimo ari ukwishakira ikibatunga mu bihugu babundabundamo.

Ubusanzwe Serge Ndayizeye ni imandwa ikomeye ya Kayumba Nyamwasa. Gutinyuka rero akavuga ko ”uwabaroze atakarabye”, ubanza amazi yarenze inkombe. Ndayizeye ashyize ahabona umwuka mubi cyane umaze iminsi uvugwa muri uwo mutwe w’iterabwoba wa RNC, dore ko ibigarasha biwugize byirirwa ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga biterana amagambo y’urukozasoni. Uwaherukaga kumvikana yibasiye Kayumba Nyamwasa ni uwitwa Noble Marara wita Nyamwasa umujura, umuswa, umugambanyi n’ izindi nyito zimutesha agaciro.

Abakurikiye aya magambo ya Serge Ndayizeye, barahamya ko RNC iri mu marembera, niba noneho na ba nyirayo biyemerera ko batayanjwa.

Kuva RNC yashingwa mu mwaka wa 2010, nta gihe hatabayemo ubushyamirane, bwanaviriyemo kwicwa benshi mu bagaragaje imikorere mibi ya Nyamwasa n’abambari be, abarokotse bakajya gushinga ibindi biryabarezi. Icyakora ibintu byarushijeho kudogera ubwo Uganda yamenyeshaga RNC ko itazongera guhabwa ubufasha yagenerwaga n’icyo gihugu.

Haje no kuvugwa inkuru y’intumwa za Uganda zagiye muri Afrika y’Epfo gushishikariza Kayumba Nyamwasa kuva mu manjwe amaze igihe yivurugutamo, ahubwo agataha mu Rwanda. Iyi nama Nyamwasa ngo yaba yaranayakiriye neza, maze birakaza bikomeye ibigarasha, kuko byumva abitaye mu bibazo yabiroshyemo.

Imyitwarire ya Kayumba Nyamwasa n’ibigarasha bye iributsa za senene zimaranira mu icupa bazishyiramo mbere yo kuzikaranga. Bigarasha rero, niba mwumvise ibyo umuzindaro wanyu Serge Ndayizeye yababwiye, agatima gake musigaranye kagombye kubavana mu bikorwa bibi mwishoyemo, naho ubundi aho mugana ni habi cyane, birenze uko mubitekereza.

2022-03-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni tayewe icyuma

Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni tayewe icyuma

Ubwanditsi 05 May 2018
Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Ubwanditsi 03 Mar 2025
Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

Ubwanditsi 11 Jul 2021
Indimi ebyiri za  Perezida Museveni  mugihe cy’urugamba rwa RPF  rwo kubohora igihugu [ VIDEO ]

Indimi ebyiri za Perezida Museveni mugihe cy’urugamba rwa RPF rwo kubohora igihugu [ VIDEO ]

Ubwanditsi 11 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda
Amakuru

General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda

Ubwanditsi 25 Nov 2024
Minisitiri Biruta yatanze icyizere ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC itazongera gusubikwa
POLITIKI

Minisitiri Biruta yatanze icyizere ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC itazongera gusubikwa

Ubwanditsi 10 Jan 2020
#TdRwanda: Areruya yambaye umuhondo, Umunya Canada abatanze i Kibungo
IMIKINO

#TdRwanda: Areruya yambaye umuhondo, Umunya Canada abatanze i Kibungo

Ubwanditsi 15 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru