• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»CAN 2019: Cameroun ifite igikombe giheruka na Misiri yakiriye irushanwa byasezerewe muri 1/8

CAN 2019: Cameroun ifite igikombe giheruka na Misiri yakiriye irushanwa byasezerewe muri 1/8

Ubwanditsi 07 Jul 2019 IMIKINO

Igikombe cya Afurika cy’uyu mwaka kiri kubera mu Misiri gikomeje kugaragaramo ugutungurwa ku makipe akomeye, aho nyuma ya Maroc yakuwemo na Bénin, Cameroun ifite irushanwa riheruka yasezerewe na Nigeria mu gihe Misiri iri mu rugo yakuwemo na Afurika y’Epfo mu mikino ya 1/8 yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Afurika y’Epfo yazamutse mu matsinda idahabwa amahirwe menshi dore ko yatsinzwe na Côte d’Ivoire na Maroc, gusa yaraye ibabaje ibihumbi 70 by’Abanyamisiri bari kuri Stade Mpuzamahanga ya Cairo, ubwo yatsindaga Les Pharaohs igitego 1-0.

Percy Tau ni we wagerageje uburyo bwa mbere bugana ku izamu ku munota wa kabiri, umupira awutera hejuru kure mu gihe Mohamed Salah yaje kugerageza gutera umupira adahagarite, ugaca ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 21, Afurika y’Epfo yabonye umupira w’umuterekano inyuma gato y’urubuga rw’amahina, uterwa na Percy Tau ku bw’amahirwe ya Misiri, umunyezamu El Shenawi arirambura awushyira muri koruneri. Nyuma y’iminota ibiri, Misiri yakoze contre-attaque, Mohamed Salah atanze umupira kuri Trezeguet, awutera mu izamu n’ishoti ridakomeye ryafashwe n’umunyezamu Ronwen Williams.

Misiri yatangiye igice cya kabiri iri hejuru, irema uburyo bubiri bwashoboraga kuyihesha igitego, igorwa n’umunyezamu Williams mu gihe na El Shenawi yafashe umupira watewe na Thembinkosi Lorch ku munota wa 71.

Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Afurika y’Epfo yaciye mu rihumye Misiri yari yazamutse ijya gushaka igitego, ikora contre-attaque maze Lebo Mothiba acomekera umupira Thembinkosi Lorch warobye umunyezamu Mohamed El Shenawi wari wasohotse, atsinda igitego cyahesheje igihugu cye kugera muri ¼.

Undi mukino wa 1/8 wari wabanje, Nigeria yasezereye Cameroun ifite igikombe cya Afurika giheruka, iyitsinze ibitego 3-2.

Odion Ighalo yafunguye amazamu ku ruhande rwa Nigeria ku munota wa 19, ubwo yari aherejwe na myugariro Kennth Omeruo mu gihe Cameroun yishyuye ku wa 40, Stephane Bahoken aherejwe na Christian Bassogog.

Nyuma y’iminota itatu, Clinton N’jie yatsindiye Cameroun igitego cya kabiri, ariko Odion Ighalo na Alex Iwobi batsindira Nigeria ibindi bitego ku munota wa 63 n’uwa 66, Cameroun yaherukaga kwegukana iri rushanwa mu 2017 irasezererwa.

Imikino ya 1/8 irakomeza kuri iki Cyumweru aho Madagascar yitabiriye iri rushanwa bwa mbere ikanazamuka iyoboye itsinda ryarimo Nigeria, yisobanura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo saa 18:00, mu gihe Algérie iri mu makipe ahabwa amahirwe, ihura na Guinée yazamutse iri mu makipe ane ya gatatu yitwaye neza. Uyu mukino uratangira saa 21:00.

Tarek Hamed agerageza kwambura umupira Lebo Mothiba wa Afurika y’Epfo

Dean Furman akura umupira kuri Mohamed Salah

Misiri yakiriye irushanwa, yasezerewe itarenze 1/8

Mohamed Salah na bagenzi be bari mu gahinda mu gihe Afurika y’Epfo yari mu byishimo

Abanyamisiri ntibiyumvishaga ibibaye ku ikipe yabo
Inkuru ya IGIHE

2019-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Guterana ubuse, guhangana no guhiga ubutwari…bimwe mu biranga umwiherero w’abitegura Tour du Rwanda

Guterana ubuse, guhangana no guhiga ubutwari…bimwe mu biranga umwiherero w’abitegura Tour du Rwanda

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania

Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Sep 2021
Nyuma yo kuyobora itsinda mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, Amavubi yakiranywe ibyishimo

Nyuma yo kuyobora itsinda mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, Amavubi yakiranywe ibyishimo

Ubwanditsi 13 Jun 2024

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Ruhango Mbuye Rugarama
    July 8, 20197:08 am -

    African Yepfo Niyo Izegukana Igikombe

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Senateri Tito yavuze ku budasa bwagaruriye u Rwanda umucyo nyuma ya Jenoside
POLITIKI

Senateri Tito yavuze ku budasa bwagaruriye u Rwanda umucyo nyuma ya Jenoside

Ubwanditsi 17 Apr 2018
U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu
UBUKUNGU

U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu

Ubwanditsi 30 Apr 2019
Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye
Amakuru

Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Ubwanditsi 24 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru