• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Ubwanditsi 12 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Abakurikiranira hafi abantu bashinzwe gusenya isura y’u Rwanda bazi cyane uwitwa Jean Paul Turayishimiye kuri Radiyo rutwitsi ya RNC yitwa Itahuka. Ariko Jean Paul Turayishimye ntabwo aharabika isura y’u Rwanda gusa kuko n’umwicanyi ruharwa ufite ibyaha bitandukanye yakoreye ku butaka bw’u Rwanda yaba akiri mu gihugu cyangwa ari hanze yacyo

Jean Paul Turayishimiye niwe ukuriye iperereza muri RNC ariko bakabyita ko ashinzwe ubushakashatsi no gutangaza amakuru. Akaba ari umwizerwa cyane wa Kayumba Nyamwasa igihe yari mu mirimo itandukanye mu gihugu kugeza ubu.

Igihe Kayumba Nyamwasa yashyingiraga umucuruzi witwa EL-HADJI Ibrahim Murwanashyaka mushiki we ariko atamukunze ahubwo ari ukugirango amwiyegereze amurye amafaranga, yamusabye kumufasha nawe akagira imigabane muri BACAR, ariko muramu we yamusubije ko umuntu agira imigabane iyo yayitanze (yatanze cash). Kuva icyo gihe aho Kayumba Nyamwasa aburiye imigabane yanze urunuka muramu we anamwaka mushiki we kuko nicyo yari yamumuhereye.

Kuva icyo gihe Murwanashayaka yaburiwe ko Kayumba azamwica nuko ahungira muri Canada. Kayumba yaje kumushakisha nuko yohereza Jean Paul Turayishimye  murugo kwa nyina wa Murwanashyaka basangayo umukecuru ufite imyaka 70, bamubajije aho umuhungu we ari nawe avuga ko atamuheruka. Icyo gihe Turayishimiye yahise amwica amwicishije umukandara anamushyira mu modoka ye ngo aze yereke shebuja umurambo.

Hashize icyumweru, umuntu wakoranye na Jean Paul Turayishimye utuye muri Amerika amwandikiye ati ko numva hari abantu wita abicanyi hari umwicanyi ukuruta? Ese uribuka umukecuru wishe afite 70 nta cyaha aregwa? Jean Paul Turayishimiye yaramusubije ngo “Nari nabitumwe: I had an order” go and report me……Turayishimiye yamwishingoyeho ngo najye kurega.

EL-Hadj Ibrahim Murwanashyaka yumvise ko nyina bamwishe yarahahamutse cyane ku buryo n’aho amenyeye ko Kayumba yamwiciye nyina,yahise abwira murumuna we ngo ave mu Rwanda bwangu. Ubu El-Hadj yahinduye idini,asigaye ari umurokore ndetse na Pasteur muri Canada. Mushiki wa Kayumba wari umugore wa Murwanashyaka aba muri Norvege aho abana na Kayumba Rugema. Ubukwe bwabo abantu benshi barabwibuka cyane ko Kayumba yari yahuruje abacuruzi yiyegerezaga mu nyungu za politiki.

Turayishimiye kuva akiri kumwe na Kayumba mu kazi, niwe yatumaga. Nyuma yo guhunga, ba Kayumba n’abandi bashinze ishyaka RNC rikora ibikorwa by’iterabwoba. Kuva mu mwaka wa 2010 na 2014, RNC yagabye ibitero by’iterabwoba bitandukanye mu Rwanda aho abagera kuri 17 bitabye Imana abandi 400 bagakomereka. Ibi bikorwa byose by’iterabwoba byakozwe na Jean Paul Turayishimye agaha raporo sebuja Kayumba Nyamwasa.

Leta y’u Rwanda yabashije guhagarika ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu aho ababigizemo uruhare bafashwe bose bakagaragaza uburyo ibikorwa by’iterabwoba byahuzwaga na JP Turayishimiye. Akaba ari nawe woherezaga amafaranga no gutegura aho imyitozo yo gukora ibikorwa by’iterabwoba izabera. Mu rubanza rwagaragayemo Joseph Nshimiyimana uzwi nka Camarade, rwaburanishaga ibikorwa by’iterabwoba byabereye ku isoko rya Kicukiro tariki ya 13 Nzeli 2013 byahitanye babiri abandi batandatu bagakomereka, Camarade yemeye ibyaha akagaragaza ko ari Jean Paul Turayishimiye wari ubiri inyuma. Muri urwo rubanza abakomerekeye muru ibyo bitero by’iterabowba nabo bari barwitabiriye.

Mu rubanza rwa Joel Mutabazi, urukiko rwumvise ko Jean Paul Turayishimiye yagombaga guhabwa amafaranga angana n’amadorali ibihumbi 50 kugirango agabe ibitero by’iterabwoba ku mukuru w’igihugu mu mwaka wa 2017 mu gihe cyo kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu.

Nubwo Jean Paul Turayishimiye yidegembya, agomba kumenya ko ibyaha by’iterabwoba nta mupaka bigira, igihe kizagera aryozwe ibyo yakoze aho gukomeza ajijisha abantu ko ari umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta kandi ari umwicanyi ruharwa ushakishwa n’inkiko zo mu Rwanda.

2019-07-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kunshuro ya kabiri ACP Theos Badege yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

Kunshuro ya kabiri ACP Theos Badege yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

Ubwanditsi 24 Oct 2016
Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Ubwanditsi 30 Sep 2018
Itangazamakuru mu marembera : Abasimbuye Murama mu nama nkuru y’itangazamakuru urwishe yanka ruracyayirimo

Itangazamakuru mu marembera : Abasimbuye Murama mu nama nkuru y’itangazamakuru urwishe yanka ruracyayirimo

Ubwanditsi 20 Mar 2016
Museveni  na Rujugiro baraca hirya no hino ngo Kandidature ya Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa francophonie iburizwemo

Museveni  na Rujugiro baraca hirya no hino ngo Kandidature ya Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa francophonie iburizwemo

Ubwanditsi 03 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency
Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency

Ubwanditsi 23 Mar 2016
Uko byagenze kugira ngo umujura yibe televiziyo mu rugo rwa Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda
Mu Rwanda

Uko byagenze kugira ngo umujura yibe televiziyo mu rugo rwa Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Apr 2017
Ngoma: Ababyeyi barerera muri GS Nyamugari basabwe kwita ku bana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko
Mu Mahanga

Ngoma: Ababyeyi barerera muri GS Nyamugari basabwe kwita ku bana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko

Ubwanditsi 30 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru