• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Iperereza rya Polisi k’urupfu rwa Mugabo Theoneste wishwe aciwe ijosi

Iperereza rya Polisi k’urupfu rwa Mugabo Theoneste wishwe aciwe ijosi

Ubwanditsi 22 Jun 2016 Mu Mahanga

Iperereza rya Polisi, k’urupfu rwa Mugabo Theoneste, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba yari atuye mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Bukure, akagari ka Karenge , umudugudu wa Nyarutovu, wasanzwe mu nzu ye yishwe aciwe ijosi, mu gitondo cyo kuwa 17 Kamena 2016, kugeza ubu ngo ntakigaragaza ko yazize ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi umuyobozi wa CID, ACP Theos Badege yabitangarije abanyamakuru mu nama nyungurana bitekerezo yahuje urwego rw’abanyamakuru bigenzu RMC, abanyamakuru batandukakanye n’urwego rwa Pariki ya Repubulika.

ACP Theos Badege yavuze ko Polisi yagiye gukora iperereza ahabereye icyaha, ariko kugeza ubu ibimenyetso bikaba bigaragaza ko Mugabo Theoneste, yaba yarazize akagambane gashingiye ku isambu yari amaze kugurisha, ACP Badege, yavuze ko mbere y’uko Mugabo Theoneste yicwa yari yagurishije isambu ye ibihumbi ijana na mirongo itanu ( 150.000), ariko akaba yari yishyuwe ibihumbi cumi gusa ( 10.000).

Polisi y’urwanda itangaza ko yataye muri yombi abakekwaho icyo cyaha bari biriranywe nawe kugeza yicwa, iperereza ngo rikaba rigikomeza.

Kukibazo cy’umuhoro wakoreshejwe muri ubwo bwicanyi, wasizwe hejuru y’umurambo, abanyamakuru bifuje kumenya niba hatakoreshwa ikoranabuhanga ryo gupima ibyaha no gukurikirana banyirabyo, uwo muhoro byanze bikunze uriho intoki zabanyirawo kuki nta ADN yapimwa.

ACP Badege yavuze ko bigoye gupima AND, kuko umuhoro wakoreshejwe ikirindi cyawo gifunitseho uruhu rw’umurizo w’inka, bityo ubwoya bwawo butatuma ibiganza by’abakekwaho icyaha bigaragara mu mashini zabugenewe.

-3020.jpg

Umurambo wa nyakwigendera

Amakuru y’urupfu rwa Mugabo Theoneste yamenywe bwa mbere na Nyirasenge witwa Mukaminega Dansilla.

Uyu Mukaminega yategereje nyakwigendera ngo amufashe akazi yari asanzwe amufasha ko gukora muri resitora abona atinze kuza, agerageje kumuhamagara inshuro nyinshi ngo akumva terefone ye itari ku murongo, nibwo yagiye kureba uko umwisengeneza we yaramutse asanga yishwe aciwe ijosi.

Ahagana saa 7h10 za mugitondo ngo ni bwo Mukaminega yageze mu rugo rwa nyakwigendera atungurwa no gusanga inzu ye irangaye, maze mu kwinjira ngo asanga Mugabo yishwe akaswe ijosi ndetse n’umuhoro bamwicishije ukirambitse hejuru y’umurambo we wari uri ku buriri bwe.

Mugabo w’imyaka 48, ngo yari akiri ingaragu kuko nta mugore yigeze ashaka akaba yibanaga wenyine mu nzu yubakiwe mu rwego rw’abantu barokotse Jenoside yakorewe abatusti batishoboye.

-3019.jpg

ACP Theos Badege, Umuyobozi Mukuru wa CID

Umwanditsi wacu

2016-06-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubukungu butajegajega

U Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubukungu butajegajega

Ubwanditsi 29 Sep 2016
Umuherwe Howard Buffet yashimangiye ko manda ya gatatu kuri Kagame ari nta makemwa

Umuherwe Howard Buffet yashimangiye ko manda ya gatatu kuri Kagame ari nta makemwa

Ubwanditsi 13 May 2016
Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Ubwanditsi 15 Sep 2023
Burundi: Abantu bitwaje intwaro bateye ibirindiro bya polisi

Burundi: Abantu bitwaje intwaro bateye ibirindiro bya polisi

Ubwanditsi 08 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Monaco cafe na Monaco Cosmetics bagabanyirije ibiciro 10% kubakundana kubera Saint Valentin
HIRYA NO HINO

Monaco cafe na Monaco Cosmetics bagabanyirije ibiciro 10% kubakundana kubera Saint Valentin

Ubwanditsi 12 Feb 2018
Iradukunda Bertrand ukinira Township Rollers yo muri Botswana azamara ukwezi adakina kubera imvune
Amakuru

Iradukunda Bertrand ukinira Township Rollers yo muri Botswana azamara ukwezi adakina kubera imvune

Ubwanditsi 10 Dec 2021
Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 01 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru