• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umunyarwanda Gad Ntambara  yihanangirije Carolyn Maloney Umunyamerikakazi akaba n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, amubuza gushinyagurira abo Rusesabagina yagize impfubyi n’abapfakazi.

Umunyarwanda Gad Ntambara  yihanangirije Carolyn Maloney Umunyamerikakazi akaba n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, amubuza gushinyagurira abo Rusesabagina yagize impfubyi n’abapfakazi.

Ubwanditsi 22 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Mu ibaruwa ndende twashoboye kubonera kopi, uyu Munyarwanda  Gad Ntambara  yabwiye Carolyn Maloney ko inyandiko aherutse herereza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amutegeka gufungura Paul Rusesabagina, agahita asubira muri Amerika, yayibonyemo agasuzuguro, kurengera no kuvogera ubusugire bw’uRwanda.

By’umwihariko Bwana Ntambara yabwiye Madamu Maloney ko ibaruwa ye itagatifuza Rusesabagina  yakomerekeje bikomeye Abanyarwanda, cyane cyane abaturage ba Nyabimata, bagizwe imfubyi n’abapfakazi n’ibitro by’abicanyi ba FLN, Rusesabagina abereye umuyobozi. Gad Ntambara ati:’’ wirengagije nkana ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa Rusesabagina mwita igitangaza, haba mu kurema, gutera inkunga no kuyobora  umutwe w’iterabwoba wa MRCD, ufite  icyitwaFLN, ari nayo yamennye amaraso y’inzirakarengane 9, yangiza ibyabo, mu bitero 3 binyuranye uwo mutwe w’iterabwoba wagabye muri Nyaruguru na Nyamagabe. Ibi biragaragaza ko udaha agaciro ubuzima bw’abahohotewe, kuko iyo uza kuba ubwubaha wari kuzirikana ibyo Rusesabagina yivugiye ubwe kuri Youtube, ndetse no mu biganiro yakoreye kuri Radio Ijwi ry’Amerika, yivugira ko ashyigikiye agatsiko k’abagome ka FLN.”

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko kwita Rusesabagina intwari ari igitutsi ku Banyarwanda, no gukina ku mubyimba abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse bari barahungiye muri Hotel des 1000 Colinnes.Aha Gad Ntambara yibukije  abatangabuhamya benshi bavuze ko guhungira muri iyo hoteli Rusesabagina yari yarabohoje, byasabaga kwishyura ikiguzi kiremereye, utabishobora ukajugunywa mu mikaka y’Interahamwe zabaga zirekereje hafi aho.  Kuba rero Carolyn Maloney atarabyitayeho, nabyo ngo bikagaragaza kubogama no gutwarwa n’amarangamutima gusa. Yongeyeho ko intwari nyazo zitabigize iturufu yo kwirarika, nyamara harimo n’izahasize ubuzima batabara ubw’abandi, nk’Umunyasenegali Captain Mbaye Diagne n’abasirikari ba RPA-Inkotanyi, batanze ubuzima barokora abahigwaga. Gad Ntambara kandi yanenze cyane Carolyn Maloney uvuga ko Rusesabagina yashimuswe, maze amwibutsa ko Rusesabagina  yivugiye  ko, we ubwe,yizanye ku kibuga cy’indege cya Kigali, aho yafatiwe kugirango aryozwe ibyaha bye.

Gad Ntambara aribaza kandi niba Carolyn Maloney azi neza ko uRwanda ari igihugu gifite amategeko n’ubutabera bwiyubashye. Ati:” wowe Carolyn Maloney ushobora kwihandagaza ukandikira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umusaba kurekura bwangu abantu nka Khalid Shaikh Mohammed n’abandi bafungiye I Guantanamo Bay, bakurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba?…

Kuvuga ko Rusesabagina ashyigikiwe cyane muri Amerika, kandi aregwa kumena amaraso y’Abanyarwanda, nk’uko Khalid Shaikh Mohammed na bagenzi be baregwa kumena amaraso y’Abanyamerika, byanteye intimba ikomeye. ….ubutabera bw’uRwanda bwubaha amahame mpuzamahanga, ariko Rusesabagina ni Umunyarwanda mbere yo kuba Umubiligi no gutura muri Amerika. Ameze neza aho afungiwe kandi azahabwa ubutabera bwuzuye”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2020, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yavuze ko bitatunguranye kuba hari abagerageza kugira  Rusesabagina “intwari y’umuziranenge”, cyane cyane ko hari byinshi bahuriyeho. Perezida Kagame nawe yashimangiye ko atari Paul Rusesabagina uzabona ubutabera bunoze, ko n’abahohotewe na FLN ye nabo bazabuhabwa.

Dukurikije uburuyo ibaruwa ya Carolyn Maloney yababaje Abanyarwanda bashyira mu gaciro, iyi nyandiko ya Gad Ntambara ishobora kuba ibimburiye izindi nyinshi zo kwibuta uyu Munyamerikakazi n’abandi batekereza nkawe, ko kuba igikomerezwa bitaguha uburenganzira bwo gusuzugura Abanyarwanda.

2020-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rugiye gutanga impapuro zita muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside

U Rwanda rugiye gutanga impapuro zita muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside

Ubwanditsi 25 Dec 2017
REG BBC yabonye itike yo gukina imikino ya 1/4 ya BAL 2022 izabera muri Kigali Arena, ni nyuma yo gutsinda US Monastir yo muri Tunisia

REG BBC yabonye itike yo gukina imikino ya 1/4 ya BAL 2022 izabera muri Kigali Arena, ni nyuma yo gutsinda US Monastir yo muri Tunisia

Ubwanditsi 15 Mar 2022
“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

Ubwanditsi 07 Jun 2024
Nta kibabaza nko kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero kubera kubura amahirwe –Kagame

Nta kibabaza nko kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero kubera kubura amahirwe –Kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo
Amakuru

Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Ubwanditsi 30 May 2022
A.U irashima amavugurura Perezida Kagame aherutse gukora muri guverinoma
POLITIKI

A.U irashima amavugurura Perezida Kagame aherutse gukora muri guverinoma

Ubwanditsi 21 Oct 2018
Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha: Kagame
Mu Mahanga

Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha: Kagame

Ubwanditsi 01 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru