• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019

Ubwanditsi 18 Sep 2019 UBUKUNGU

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cya 2019 (Mata-Kamena), umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 12.2 %, ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2018, ukava kuri miliyari 2001 Frw ukagera miliyari 2255 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Murangwa Yusuf, yavuze ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 5%, inganda uzamuka kuri 21% naho serivisi uzamuka ku kigero cya 12%.

Mu buhinzi umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereye ku rugero rwa 4%, umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 6%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’umusaruro w’ikawa wiyongereyeho 21% naho umusaruro w’icyayi wo wagabanutseho 3%.

Murangwa yasobanuye ko mu nganda umusaruro wazamutseho 21% bitewe n’imirimo y’ubwubatsi yazamutseho 32%, bikazamura umusaruro umusaruro w’ubucukuzi bw’imicanga n’amabuye y’ubwubatsi ku rugero rwa 36%.

Iyi raporo yerekana ko umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 16% hagati ya Mata na Kamena 2019.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibyuma by’ubwubatsi wazamutse ku rugero rwa 43% uw’izitunganya ibindi bitari ibyuma higanjemo sima uzamuka ku rugero rwa 42%, uw’izikomoka ku butabire na pulasitiki uzamuka ku rugero rwa 32% uzamuwe ahanini no gukora amarangi ndetse n’amasabune.

NISR itangaza ko umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa wazamutse ku rugero rwa 8% naho uw’inganda zikora ibinyobwa uzamuka ku rugero rwa 6%. Umusaruro wa serivisi z’ubwikorezi wazamutseho 17%, uwa serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi uzamukaho 13% naho umusaruro wa serivisi zo gucumbikira no kugaburira abantu uzamukaho 13%.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko bishimiye iri zamuka ry’ubukungu rirenze ibyo bari bateganyije, ariko ari ngombwa kureba uko ibindi bihembwe bizagenda kugira ngo hamenyekane igipimo ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho uyu mwaka.

Ati “Umusaruro mbumbe wazamutseho 12.2%, bikaba birenze ibyo twari twateganyije ariko ntabwo tugiye guhindura igipimo giteganyijwe cy’izamuka ry’ubukungu kuko turacyafite ibihembwe bibiri byo kubanza kureba uko bigenda, ariko iyo urenze intego biba ari byiza”.

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8.6% mu 2018 ugereranyije na 7.2% cyari giteganyijwe. Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.8% mu 2019, bukazamuka 8.1% mu 2020 na 8.2% mu 2021.

2019-09-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Imyaka 10  BK yavuye kuri miliyoni $200 ikagera kuri miliyari $1 y’umutungo mbumbe

Imyaka 10 BK yavuye kuri miliyoni $200 ikagera kuri miliyari $1 y’umutungo mbumbe

Ubwanditsi 11 May 2019
MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

Ubwanditsi 26 Feb 2016
Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.4% mu gihembwe cya mbere cya 2019

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.4% mu gihembwe cya mbere cya 2019

Ubwanditsi 18 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018
Amakuru

Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Ubwanditsi 16 Jun 2021
Inama y’amateka hagati ya Trump na Kim igiye kubera muri Singapore
POLITIKI

Inama y’amateka hagati ya Trump na Kim igiye kubera muri Singapore

Ubwanditsi 11 May 2018
Kuva muri 2016, uwayoboye wese RUD Urunana yarishwe guhera kuri Gen Musare, Gen Afrika, Col Mpiranya na Col Rugema wishwe mu minsi ibiri ishize
Amakuru

Kuva muri 2016, uwayoboye wese RUD Urunana yarishwe guhera kuri Gen Musare, Gen Afrika, Col Mpiranya na Col Rugema wishwe mu minsi ibiri ishize

Ubwanditsi 23 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru