• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 19 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Umunyamakuru akaba n’umunyamategeko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, yunze mu ry’abandi batahwemye kwerekana ko ibivugwa na Paul Rusesabagina ari ukurashya imigeri, maze abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ashyira ahagaragara ubushakashatsi bucukumbuye amaze igihe akora ku binyoma Paul Rusesabagina n’abamuri inyuma bakomeje gukwiza.

Bwana Gatete N. Ruhumuliza

Aya makuru makuru atangajwe mu gihe umuryango wa Rusesabagina na bamwe mu banyamahanga bavuza induru ngo arekurwe, dore ko batarahagarika kubeshya ko ari intwari n’impirimbanyi y’uburengazira bwa muntu yashimuswe!
1. Paul Rusesabagina ntiyigeze ahisha Abatutsi bari banungiye muri 1000 Collines


Iperereza ryimbitse rya Gatere Nyiringabo Ruhumuriza rirashimangira ubuhamya bw’abahungiye muri 1000 Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko Rusesabagina yabishyuje ibyo kurya, ibyo kunywa ndetse n’icumbi. Abatari bafite amafaranga basinyiye ideni, abandi Rusesabagina abashumuriza abicanyi. Gatete Nyiringabo yibukije ko ubu buhamya buri no mu Gitabo”Inside the Hotel Rwanda” cya Edouard Kayihura, umwe mu bahungiye muri iyo Hotel yategekwaga na Rusesabagina.

Umunyamakuru Gatete yanagaragaje ikiganiro Paul Rusesabagina yagiranye na CNN, tereviziyo y’Abanyamerika, yiyemerera ubwe ko yishyuje abahungiye muri 1000 Collines, kandi ko atabibonamo igitangaza.
2. Paul Rusesabagina si impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu


Ubucukumbuzi bwa Gatete Nyiringabo Ruhumuriza burerekana uburyo aho kuba impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, ahubwo Rusesabagina ari umwicanyi mu bandi, kuko yashinze akanashyigikira imitwe y’iterabwoba. Ibi biragaragazwa n’impapuro z’aho yagiye yoherereza amafaranga umutwe wa FDLR, abinyujije muri Western Union no muri banki ya BANCOBU yo mu Burundi. Ibi byanavuzwe kandi mu buhamya bwa Col. Noheli Habiyaremye wahoze muri FDLR, akaza gufatirwa mu Burundi agiye kuzana ayo mafaranga, mbere y’uko yoherezwa Rwanda.

Ubwo mu rugo rwe i Buruseli mu Bubiligi hasakwaga, mu maso ya polisi y’icyo gihugu, ibimenyetso byahatahuwe birerekana uburyo Rusesabagina ari Bin Laden w’Umunyarwanda.
Amajwi n’ashusho bya Paul Rusesabagina yigamba ko afite “urubyiruko rwafashe intwaro rukajya ku rugamba rw’impinduramatwara mu Rwanda”, nawe ubwe iyo ayabonye ibikoba biramukuka, kuko yumva agomba kuryozwa ubugome “urubyiruko” rwe rwa FLN rwakoreye Abanyarwanda. Ntiwaharanira uburenganzira bwa muntu uri n’umwicanyi icyarimwe!
3. Paul Rusesabagina ntiyashimuswe.

Ubwo Paul Rusesabagina yageraga mu Rwanda, abamushyigikiye barasakuje ngo yarashimuswe. Nyamara Rusesabagina yahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bushake bwe, anyura i Dubai mbere yo gufata indege yamuzanye mu Rwanda, ntawe ubimuhatiye.

Ubushakashatsi bwa Gatete Nyiringabo bwatangaje ko Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu byamenyesheje abategetsi b’Amerika ko Rusesabagina atigeze atabwa muri yombi i Dubai ngo ajyanwe mu ndege ku ngufu, ko rero mu rugendo rwe nta muntu uwo ari we wese wamutegetse gufata icyerekezo adashaka. Ibi ngo n’ubutasi bwa Amerika bwarabigenzuye, bwemeza ko Rusesabagina yarushijwe ubwenge yibona ageze mu Rwanda, ko rero bitakwitwa “gushimutwa”.

4. Paul Rusesabagina nta yicarubozo yakorewe


Umunyamakuru Gatete Nyiringabo avuga ko Paul Rusesabagina akigera mu Rwanda, inzego z’ubutabera zagize impungenge ko ashobora kugira ubwoba bukabije bikaba byanamuviramo urupfu cyangwa uburwayi bw’umutima. Byatumye abayobozi banyuranye bamuba hafi baramuhumuriza, bagira bati:” Shyira umutima hamwe, aha uri ni iwanyu mu Rwanda, ntawe uzakugirira nabi”.

Abakozi bo muri Hoteli Lemigo yamutekeraga batanze ubuhamya bavuga ko yahabwaga ifunguro yihitiyemo, yewe akarenzaho umuvinyo, ibintu ubundi bitamenyerewe ku mfungwa ikurikiranyweho ibyaha bikomeye nk’ibya Rusesabagina.

Ubwo yaganiraga na New York Times ndetse na The East African akimara gufatwa, Rusesabagina yivugiye ko yakiriwe neza cyane, ndetse anahabwa uburyo bwo kuvugana n’umuryango we. Ibyo gukorerwa iyicarubozo abo mu muryango we bavuga, nabo bazi ko ari ukuremekanya ibitarigeze bibaho.
5. Paul Rusesabagina ntiyimwe abanyamategeko yihitiyemo


Ubwo Paul Rusesabagina yafatwaga, ngo yari afite amadolari y’Amerika 2.000. Ubugenzacyaha bwumvaga yakwiyishyurira abanyamatego nibura mu gihe cy’ibazwa mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha. Babikojeje Rusesabagina arabyanga, avuga ko ayo madolari ari”agahamba” atapfa gukoraho. Byahawe agaciro, hemezwa ko azahabwa abamwunganira nk’umuntu”utishoboye”, maze yohererezwa abanyamategeko 3 ngo yihitiremo uwo ashaka. Umunyamakuru Gatete Nyiringabo Ruhumuriza yashyize ahagaraga ibaruwa(yandikishije intoki) Paul Rusesabagina ubwe yandikiye Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, amushimira “byimazeyo” kuba yamwoherereje abanyamategeko akihitiramo 2 yifuza. Muri iyo baruwa Rusesabagina avuga ko yaganiriye n’abo bavoka, agahitamo Me Nyembo Emeline na Me Rugaza David.

Iyo urebye ukuri kwacukumbuwe na Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, ndetse n’abandi bantu bagiye berekana uburyo Rusesabagina ari rusisibiranya ukaze, wibaza impamvu abashyigikiye Rusesabagina binangira, bagakomeza guha agaciro no gukwirakwiza ibinyoma, kandi hari ibimenyetso bivuguruza amatakirangoyi ye.

Icyakora abasesenguzi babwiye Rushyasha ko abo bari inyuma ya Rusesabagina atari uko bayobewe ukuri, ko ahubwo bakwirengagiza nkana, kubera urwango basanzwe bafitiye uRwanda n’abayobozi barwo.
Abo basesenguzi kandi banavuga ko abarwanirira Rusesabagina intambara idashoboka n’ubundi aribo bamushyigikiye mu migambi ye mibisha, bagaterwa isoni no kumva amahano y’inkoramutima yabo yaragiye ahabona.

Bararushywa n’ubusa ariko, burya ukuri ni nk’inkorora, n’iyo wasisibiranya ute kugera aho kukigaragaza.
Rushyashya iboneyeho gushimira umunyamakuru akaba n’umunyamategeko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, ku kazi k’indashyikirwa yakoreye abakunda ukuri.

umukuriye ingofero!

2021-12-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uyu munsi hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus

Uyu munsi hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus

Ubwanditsi 27 Mar 2020
Mu Rwanda abakandida bigenga basabwa sinyatire 600 naho muri Kenya bagasabwa 48,000

Mu Rwanda abakandida bigenga basabwa sinyatire 600 naho muri Kenya bagasabwa 48,000

Ubwanditsi 19 Jun 2017
Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Ubwanditsi 16 Jan 2017
CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Ubwanditsi 01 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurandura virusi itera Sida
Mu Mahanga

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurandura virusi itera Sida

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Evode Imena  yagaramye ibyo  guha Isoko n’ Ibyangombwa kampani JDJ (Jovia+Diana+Joseph)  y’abagore  (Jovian na Diana)  b’abagabo bakoranaga muri  MINIRENA
Mu Mahanga

Evode Imena yagaramye ibyo guha Isoko n’ Ibyangombwa kampani JDJ (Jovia+Diana+Joseph) y’abagore (Jovian na Diana) b’abagabo bakoranaga muri MINIRENA

Ubwanditsi 15 Feb 2017
U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari
Amakuru

U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

Ubwanditsi 30 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru