• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibibazo by’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye kuvugutirwa umuti

Ibibazo by’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye kuvugutirwa umuti

Ubwanditsi 19 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Museveni bagiye kongera guhurira muri Angola, ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb Olivier Nduhungirehe avuga ko Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweli Museveni bazahurira Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu. Nkuko tubikesha Umuseke. Izaba ari inama igamije kunoza umubano w’ibihugu byombi no kureba ‘uko wasubira mu buryo kandi bya burundu.’

Minisitiri Nduhungirehe yemeje aya makuru ati: “ Nibyo iyi nama izaba kuri uyu wa Gatatu taliki 21, Kanama, 2019. Izahuza ibihugu by’u Rwanda, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Angola na Uganda.”

Avuga ko iriya nama izigirwamo ibibazo by’umutekano mu karere no kureba ‘uko ikibazo hagati ya Uganda n’u Rwanda cyakemuka burundu.’

Min. Nduhungirehe avuga ko umubano hagati y’u Rwanda na Uganda bitoroshye ko wasubira mu buryo kubera ibyo bamwe mu Banyarwanda bava muri Uganda bavuga ko bakorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano w’aho, agira ati: “biragoye nyine ariko tuzagerageza.”

Abakuru b’ibihugu bine byo muri aka karere ubwo bahuriraga i Luanda ngo bigire hamwe uko umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda wasubira mu buryo

Itangazo ryaraye risohowe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Angola rivuga ko abakuru b’ibihugu bazasinya amasezerano arimo uburyo buzakoreshwa kugira ngo umubano mwiza hagati yabyo( u Rwanda na Uganda) usubire mu buryo kandi mu buryo burambye.

Hazaba kandi hari abakuru b’ibihugu bya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo  na Angola.   Perezida wa Angola Joao Lourenco niwe uzaba ahagarariye uyu muhango.

INKURU BIFITANYE ISANO:

Perezida Wa Angola Luanda JoãoLourenço Yoherereje Ubutumwa Bugira Kabiri Bagenzi Be Bo Muri Uganda Yoweri Museveni, N’uRwanda Paul Kagame.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweli Museveni baherukaga guhurira i Luanda taliki 12, Nyakanga, 2019.

2019-08-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR, umwe mu mitwe yagarutsweho na Loni ikwiye kurandurwa burundu

FDLR, umwe mu mitwe yagarutsweho na Loni ikwiye kurandurwa burundu

Ubwanditsi 01 Mar 2018
“Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.” Emmanuel Macron

“Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.” Emmanuel Macron

Ubwanditsi 24 May 2018
Perezida Nkurunziza agomba kuryozwa ibyaha byose by’ihohoterwa bikorerwa mu Burundi- Raporo ya (UN)

Perezida Nkurunziza agomba kuryozwa ibyaha byose by’ihohoterwa bikorerwa mu Burundi- Raporo ya (UN)

Ubwanditsi 18 Sep 2019
Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever

Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever

Ubwanditsi 29 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Ubwanditsi 06 Dec 2018
William Gelling wari Ambasaderi w’u Bwongereza yasezeye Perezida Kagame
POLITIKI

William Gelling wari Ambasaderi w’u Bwongereza yasezeye Perezida Kagame

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu
Mu Mahanga

Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Ubwanditsi 01 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru