• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Ubwanditsi 04 Nov 2017 Mu Rwanda

Gatsitsi Pierre, Mukakigeri Véronique, Murenzi Emmanuel na Hategekimana Eric bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu karere ka Gasabo bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera kuri 10 445 639 y’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima bakorera muri aka karere ryitwa KOPHAR.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko bafashwe ku itariki 01 Ugushyingo uyu mwaka nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperatice (RCA) gitahuriye ko banyereje ayo mafaranga.

SP Hitayezu yavuze ko aba bane bakekwa kuba barakoze iri nyereza mu mwaka wa 2015 ubwo bari Abayobozi b’iri Shyirahamwe aho Murenzi yari aribereye Perezida, Mukakigeri akaribera Visi Perezida, Hategekimana akaba yari aribereye Umubitsi; naho Gatsitsi akaba yari ashinzwe gukurikirana ibijyanye n’inyubako zaryo.

Yagize ati,”Komite nshya ya KOPHAR yatanze ikirego ko hari umutungo waryo w’amafaranga waranyereje. Mu igenzura ryakozwe na RCA yasanze aba bane baranyereje ariya mafaranga kuko batagaragaje inyandiko zigaragaza uko yasohotse n’icyo yakoreshejwe. Polisi yahise ibata muri yombi irabafunga; ndetse dosiye zabo zikaba zashyikirijwe Ubushinjacyaha.”

Mu butumwa bwe, SP Hitayezu yasabye Abayobozi b’Amashyirahamwe ndetse n’abandi bashinzwe gucunga umutungo wa rubanda kuwucunga neza; aha akaba yaragarutse ku ngaruka zo gucunga nabi no kunyereza ibya rubanda agira ati,”Bidindiza iterambere ry’Abanyamuryango n’Ishyirahamwe muri rusange; kandi bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’igihugu muri rusange. Izindi ngaruka harimo kuba uhamwe n’ibyo byaha afungwa akanacibwa ihazabu; ifungwa rye rikaba rigira ingaruka ku bagize umuryango cyane cyane iyo ari we batezeho imibereho.”

Yagiriye inama Abanyamuryango b’Amakoperative gushyira mu myanya y’Ubuyobozi bwayo abantu b’Inyangamugayo no kumenyesha Polisi cyangwa RCA igihe cyose baketse ko Ubuyobozi bwayo bwanyereje umutungo wayo cyangwa buwucunga nabi kugira ngo bakurikiranwe mu maguru mashya; bityo umutungo warigishijwe ubashe kugaruzwa.

-8567.jpg

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

Aba bane nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Source : RNP

2017-11-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abahaze ubuzima babohora igihugu

Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abahaze ubuzima babohora igihugu

Ubwanditsi 01 Oct 2017
Ibaruwa ifunguye Visi Perezida wa Ibuka mu Bufaransa yandikiye Perezida Emmanuel Macron

Ibaruwa ifunguye Visi Perezida wa Ibuka mu Bufaransa yandikiye Perezida Emmanuel Macron

Ubwanditsi 16 Aug 2017
Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca

Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca

Ubwanditsi 18 Jan 2022
Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa

Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa

Ubwanditsi 15 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027
Amakuru

Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027

RUSHYASHYA 20 May 2026
Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi
Amakuru

Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi

Ubwanditsi 02 Dec 2021
Giramata, umunyamideli ukomeye ku Isi yavuze ku muryango we wishwe muri Jenoside
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Giramata, umunyamideli ukomeye ku Isi yavuze ku muryango we wishwe muri Jenoside

Ubwanditsi 20 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru