• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir

Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir

Ubwanditsi 15 May 2017 POLITIKI

Imitwe irindwi yo muri Sudani y’Epfo irimo n’uw’uwa Riek Machar wahoze ari Visi Perezida yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko yemeranyiwe gukorera hamwe mu ntumbero yo gukuraho guverinoma ya Perezida Salva Kiir.

Nk’uko ikinyamakuru The East African cyabyanditse, abashyize umukono kuri ayo masezerano harimo uwahoze ari Minisitiri Kosti Manibe, n’uwahoze ashinzwe ibikoresho mu gisirikare Thomas Cirillo Swaka waneguye muri Gashyantare ashinja ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Sudani y’Epfo bikozwe n’igisirikare n’agatsiko k’ubwoko bwa Dinka bwa Perezida Kiir.

Umuyobozi ukomeye mu Ishyaka rya Machar, Nathaniel Oyet, yagize ati “Mu gukorera hamwe, imbaraga zacu, umurava wacu mu bya politiki, dipolomasi n’igisirikare bizatuma tugera kuri byinshi kurusha uko twakora dutandukanye.”

Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge mu 2011 ariko nyuma y’imyaka ibiri ihita yinjira mu ntambara ubwo Kiir yirukanaga ku butegetsi Visi perezida Riek Machar wo mu bwoko bwa Nuer.

-6586.jpg

Umutwe w’Ingabo za Riek wa SPLM-IO, wakomeje guhangana na Salva Kiir ariko bamwe mu basirikare be bakomeye bagatoroka bakajya kwishingira indi mitwe ikomeye cyangwa bagasubira mu gisirikare cya Salva Kiir.

Abayobozi b’iyo mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kiir batangaje ko bagiye gukora inama igamije kureba uburyo bakwihuza bagashyiraho uburyo bumwe bwo kuyobora ibitero byabo.

Umwe mu bayobozi bakomeye bari barahunze witwa Oyay Deng Ajak, yagize ati “Dutekereza ko niba dufite umugambi umwe wo gukuraho iriya guverinoma, dukeneye guhuriza imbaraga zacu hamwe, tukanavuga ururimi rumwe”.

Ajak yavuze ko kimwe mu bintu bisigaye bikigoranye harimo no gushyiraho umuyobozi ubahagarariye.

Perezida Kiir aherutse kwirukana Umugaba mukuru w’ingabo, Paul Melong, bitera ubwoba ko mu gisirikare hashobora kuvuka umwiryane.

Umuvugizi wa Kiir, Ateny Wek Ateny, yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ko guverinoma idakeneye kugirana ibiganiro n’umuntu n’umwe utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.

2017-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Nguema wa Guinée Equatoriale yageze i Kigali (Amafoto)

Perezida Nguema wa Guinée Equatoriale yageze i Kigali (Amafoto)

Ubwanditsi 14 Jan 2019
New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Ubwanditsi 12 Apr 2019
Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Ubwanditsi 21 Aug 2024
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wisubiyeho, wanga kohereza indorerezi mu matora yo muri Kongo-Kinshasa

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wisubiyeho, wanga kohereza indorerezi mu matora yo muri Kongo-Kinshasa

Ubwanditsi 28 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali
Amakuru

AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali

Ubwanditsi 26 Jun 2025
Bitewe n’amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n’ikipe ya Musanze FC
Amakuru

Bitewe n’amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n’ikipe ya Musanze FC

Ubwanditsi 13 Dec 2022
U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

Ubwanditsi 22 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru