• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»FDLR yambuwe agace gakomeye yagenzuraga muri RD-Congo, abarwanyi bayo bahungira muri Uganda

FDLR yambuwe agace gakomeye yagenzuraga muri RD-Congo, abarwanyi bayo bahungira muri Uganda

Ubwanditsi 18 Apr 2020 POLITIKI

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, imirwano iravuza ubuhuha hagati y’inyeshyamba za FDLR zihanganye n’ingabo za FARDC. Umutwe wa FDLR, umaze gutakariza abarwanyi barenga 118 mu gihe abagera muri 67 bamaze kwishyira mu maboko ya MONUSCO, abandi bakaba bariguhungira mu gihugu cya Uganda mu nkambi za Cyak ya 1 na Rwamanja.

Kugeza ubu icyari ibirindiro bikuru bya FDLR biri ahitwa Kazaroho na Tongo, byose bibarizwa muri Gurupoma ya Tongo,Teritwari ya Rucuro byamaze kugwa mu maboko ya FARDC, hiyongeraho indi nkambi yari ahitwa Mayi ya Cunvi na Biruma, izi nkambi k’umutsi w’ejo kuwa 5 nazo zamaze kugwa mu maboko ya FARDC.

Mu myaka itanu isize ubwo ibirindiro bikuru bya FDLR byatwikwaga n’Inyeshyamba z’Abandandi zizwi nka Mai Mai Candayira, izo Nyeshyamba zirukankanye FDLR ziyikura ahitwa Bulewusa ho muri Teritwari ya Lubero, nta yandi mahitamo FDLR yari ifite yahise iza muri Rucuro ihitamo agace ka Kazaroho bahita muri Prezidansi ako gace kakaba kagoswe n’umugezi wa Milindi, uyu mugezi FDLR yawukuragamo umusaruro w’uburobyi bwayinjirizaga 40% by’amafaranga yinjiza, muri iri shyamba kandi riri muri Pariki ya Nyamuragira FDLR yabyazagamo amakara ku buryo 45% yagemurwaga I Goma yavaga aho muri Kazaroho, bariyeri yasoreshaga abahinzi b’abakongomani yabaga ahitwa ku Rusovu iyi bariyeri yaverisaga ibihumbi 8 by’amadorari k’umunsi ahwanye na 15%, hakiyongeraho amasambu yahingwagamo imyaka nk’ibigori, ibishyimbo n’urumogi ku butaka bufite ubuso bwa hegitari ibihumbi bitatu, bivuze ko gutakaza Kazaroho kuri FDLR bishobora kuzagira ingaruka z’ubukungu bw’uyu mutwe.

Kazaroho yari yegereye ibigo nderabuzima bya Kabizo na Tongo ariho basahuraga imiti ubundi bakahivuriza bikaza ari ibibazo bisanga ibindi dore ko hamaze kuboneka n’abanduye Corona virusi.

Umutwe wa FDLR ukuriwe na Gen. Iyamuremye Gaston umaze imyaka irenga 20 urwana wagiye utegura ibikorwa bikomeye bigafata ubusa aha twavuga  nka Operation insecticide, Operation Speciale na Oracle du seigneur izi operasiyo zose nta n’imwe yaba yaratanze umusaruro.

Mu mwaka wa 2000 FDLR yari ifite abarwanyi barenga ibihumbi 8000 ubu bakaba basigaye ari 700 kandi abenshi ni abasaza.

2020-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itsinda rya mbere ry’impunzi u Rwanda rwemeye kwakira zivuye muri Libya ryageze i Bugesera

Itsinda rya mbere ry’impunzi u Rwanda rwemeye kwakira zivuye muri Libya ryageze i Bugesera

Ubwanditsi 27 Sep 2019
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Maroc: Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Mohamed VI

Maroc: Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Mohamed VI

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Ubwanditsi 10 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore utaramenyekana yishe umwana yari amaze kubyara amujugunya muri ruhurura
Mu Rwanda

Umugore utaramenyekana yishe umwana yari amaze kubyara amujugunya muri ruhurura

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Uwari afatanije ubucuruzi na Frank Ntwari, akaba n’umukangurambaga wa RNC muri Zambia kuri ubu ari kubutaka bw’u Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Uwari afatanije ubucuruzi na Frank Ntwari, akaba n’umukangurambaga wa RNC muri Zambia kuri ubu ari kubutaka bw’u Rwanda.

Ubwanditsi 28 Jan 2019
Minecofin yasobanuye uko inguzanyo zo guhashya COVID-19 u Rwanda ruherutse guhabwa zizakoreshwa
UBUKUNGU

Minecofin yasobanuye uko inguzanyo zo guhashya COVID-19 u Rwanda ruherutse guhabwa zizakoreshwa

Ubwanditsi 17 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru