• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Ubwanditsi 16 Apr 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15/04/2022 mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ESEKI), hasojwe umwiherero wari ugamije gutoranya abakinnyi bazashyirwa mu ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20.

Ni umwiherero n’imyitozo byitabiriwe n’abakinnyi 42 barimo 21 batarengeje imyaka 18 ndetse na 21 batarengeje imyaka 20.

Zimwe mu mpavu z’uyu mwiherero ni ugutegura irushanwa rya IHF Challenge Trophy rizabera i Nairobi muri Kenya kuva 24 kugera 30/07/2022, rikazahuza amakipe yo mu karere ka Gatanu k’imikino Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 ndetse n’abatarengeje imyaka 20.

Aya makipe yombi kandi ari kwitegura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’icy’abarengeje imyaka 20 byose bizabera mu Rwanda mu kwezi kwa 08/2022, aho nyuma y’uyu mwiherero abashimwe n’abatoza bazakora indi myitozo mu minsi iri imbere mbere yo kwerekeza muri Kenya.

Muri iki gihe cy’imyitozo, aba bakinnyi basuwe na Perezida wa Federasiyo ya Handball mu Rwanda Twahirwa Alfred, n’Umunyamabanga mukuru Tuyisenge Pascal.

Basuwe kandi n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shema Maboko Didier arabaganiriza kandi ababwira ko Minisiteri ya Siporo izakomeza kubaba hafi muri aya marushanwa bari gutegura.

Mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize aya makipe yombi bitabiriye ikiganiro cyahuje urubiruko rwo mu mu murenge wa Ruhango, baganirizwa ku mateka ya Jenoside, babasha no kubaza ibibazo ndetse banatanga ibitekerezo.

Iyi myitozo yayobowe n’abatoza batatu ari bo Bagirishya Anaclet watozaga abatarengeje imyaka 20, Mudaharishema Sylvestre watozaga abatarengeje imyaka 18, ndetse na Unjima Albert watozaga abanyezamu.

2022-04-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

RUSHYASHYA 18 Jul 2026
Itangazo ryo guhindura Amazina : INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NSHIMIYIMANA JEAN CLAUDE RUSABA GUHINDURA AMAZINA

Itangazo ryo guhindura Amazina : INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NSHIMIYIMANA JEAN CLAUDE RUSABA GUHINDURA AMAZINA

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Tour du Rwanda 2016: Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ‘Maillot Jaune’

Tour du Rwanda 2016: Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ‘Maillot Jaune’

Ubwanditsi 18 Nov 2016
Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Ubwanditsi 27 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse
ITOHOZA

Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Minisitiri w’intebe Murekezi na Rucagu, abagabo batarya iminwa mu kuvuga amateka yabo mbere no mugihe cya Jenoside .
Amakuru

Minisitiri w’intebe Murekezi na Rucagu, abagabo batarya iminwa mu kuvuga amateka yabo mbere no mugihe cya Jenoside .

Ubwanditsi 22 Apr 2016
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye Ambasade mu Rwanda
POLITIKI

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye Ambasade mu Rwanda

Ubwanditsi 09 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru