• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund

U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund

Ubwanditsi 11 Oct 2019 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda yemeye gutanga miliyoni $ 2.5 (asaga miliyari 2.3 Frw) mu Kigega Global Fund, azakoreshwa mu rugamba rwo kurwanya indwara eshatu zihangayikishije Isi, arizo Virusi itera Sida, Igituntu na Malaria kugeza mu 2023.

Ni isezerano ryatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, mu nama ya Global Fund yabereye i Lyon mu Bufaransa. Ni inama impande zitandukanye zemereyemo gutanga miliyari $14.02, zizifashishwa mu bikorwa byo kurwanya Sida, Igituntu na Malaria mu myaka itatu uhereye mu 2020.

Aya ni yo mafaranga menshi abashije gukusanywa n’umuryango uhuriwemo n’impande nyinshi, ari nayo menshi Global Fund ibashije gukusanya kuva yashingwa. Azashorwa mu bikorwa byitezweho kurokora ubuzima bw’abantu miliyoni 16, no gushyira iherezo ku ndwara za Sida, Igituntu na Malaria bitarenze umwaka wa 2030.

Iyo nama yayobowe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wabanje gusaba ibihugu, ibigo n’imiryango kongera imisanzu yabyo nibura ho 15%, kugira ngo haboneke miliyari $14 zikenewe, ndetse byemera kuyatanga banarenzaho.

Perezida Macron na Bill Gates, buri umwe yemeye gutanga miliyoni $60 z’inyongera ku yo bari bemeye ndetse n’ibindi bihugu bikomeza kuzamura imisanzu yabyo.

Muri iyi nama Minisitiri Dr Gashumba wari uhagarariye Perezida Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda ruzatanga miliyoni $2.5 mu rugamba rwo kurokora ubuzima bw’abantu miliyoni 16. Ni mu gihe u Rwanda rusanzwe runungukira ku mafaranga ya Global Fund ku ndwara irebaho.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter yavuze ko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwarwo “bwo gukorana n’ibindi bihugu bya Afurika mu kwishakamo ingengo y’imari ikenewe mu kurwanya ibyo byorezo bitatu.”

Mu nkunga zemewe, Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye miliyari $1.56 buri mwaka (miliyari $4.68 mu myaka itatu) bingana na 33% by’imisanzu yose, naho u Bufaransa bwongereye inkunga yabwo ho 20% igera kuri miliyari €1.296, harimo na miliyoni $60 y’inyongera yemewe na Perezida Macron.

U Bwongereza bwatanze miliyari £1.4 mu myaka itatu bingana n’izamuka rya 16%; u Budage bwemera miliyari €1 bingana n’izamuka rya 17.6%; Canada yemera miliyoni 930 z’amadolari ya Canada bingana n’izamuka rya 16%, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi miliyoni €550 bingana n’izamuka rya 16%; u Buyapani butanga miliyoni $840.

Abaterankunga bigenga kandi bakusanyije asaga miliyari $1, barangajwe imbere na Bill & Melinda Gates Foundation yemeye miliyoni $760. Hinjiye n’abandi baterankunga bashya barimo Children’s Investment Fund Foundation na Rockefeller Foundation.

Inkunga yakusanyijwe na Global Fund izafasha mu kugoboka ubuzima bw’abagera kuri miliyoni 16 hagati y’umwaka wa 2021 na 2023 no kugabanya umubare w’abahitanwa na Sida, Malaria n’Igituntu ho 52%, bitarenze 2023, ugereranyije n’igipimo byariho mu 2017.

Bibarwa ko umubare w’abo izo ndwara eshatu zihitana uzagabanuka ukagera kuri miliyoni 1.3 mu 2023, bavuye kuri miliyoni 2.5 mu 2017 na miliyoni 4.1 mu 2005. Mu musaruro uzava muri izo nkunga kandi harimo gukumira ubwandu bushya miliyoni 234 kugeza mu 2023.

Ayo mafaranga kandi azanafasha mu kwihutisha kugeza ubuvuzi kuri bose kuko biteganywa mu ntego ya gatatu mu zigamije iterambere rirambye. Bizakorwa binyuze mu gushora nibura miliyari $4 mu kubaka ubushobozi bwo gusuzuma indwara no guhugura abakozi hamwe n’izindi gahunda zifasha umurwayi.

Kuva mu 2002 gahunda za Global Fund zagobotse ubuzima bw’abagera kuri miliyoni 32. Impfu ziterwa n’izo ndwara zagabanutseho 40% kugeza mu 2018. Mu bihugu Glogal Fund ifasha hagaragaye abantu miliyoni 18.9 bafite Virusi itera SIDA, bahabwa imiti igabanya ubukana.

Kuva mu 2003 Global Fund ni umuterankunga wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima birimo ibyo kurwanya SIDA, Malariya n’Igituntu. Habarurwa ko umaze kuhakoresha asaga miliyari $1.38.

Harimo abantu 189,000 bahawe imiti igabanya ubukana bwa Sida babaruwe mu 2018, n’abantu 2900 bavuwe igituntu kugeza mu 2017 mu gihe kugeza mu 2018 ingo 499,652 zaterewe imiti yica imbu.

Mu 2015, Ikigega Global Fund cyagabanyije inkunga cyahaga bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika kuko ngo cyasubiyemo uburyo bw’imitangire yazo.

By’umwihariko ku Rwanda, Global Fund yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga yatangaga mu kurwanya icyorezo cya Sida ho 42%, imwe mu mpamvu ikaba ari uko mu myaka icumi Sida yagabanutse ikagera kuri 3% kandi hakaba nta bimenyetso byo kwiyongera bihari.

Global Fund ikorera mu bihugu 100 byo ku Isi. Muri Gicurasi nibwo Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka yemejwe nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yayo.

Src: IGHE

2019-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Standard & Poor’s yazamuye igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda ikigeza kuri “B+”

Standard & Poor’s yazamuye igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda ikigeza kuri “B+”

Ubwanditsi 13 Aug 2019
Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Amahirwe yihariye ku bifuza gutunga inzu muri Vision City

Amahirwe yihariye ku bifuza gutunga inzu muri Vision City

Ubwanditsi 12 Dec 2018
IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata

IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata

Ubwanditsi 19 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi
ITOHOZA

Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA
IMIKINO

Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko

Ubwanditsi 16 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru