• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund

U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund

Ubwanditsi 11 Oct 2019 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda yemeye gutanga miliyoni $ 2.5 (asaga miliyari 2.3 Frw) mu Kigega Global Fund, azakoreshwa mu rugamba rwo kurwanya indwara eshatu zihangayikishije Isi, arizo Virusi itera Sida, Igituntu na Malaria kugeza mu 2023.

Ni isezerano ryatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, mu nama ya Global Fund yabereye i Lyon mu Bufaransa. Ni inama impande zitandukanye zemereyemo gutanga miliyari $14.02, zizifashishwa mu bikorwa byo kurwanya Sida, Igituntu na Malaria mu myaka itatu uhereye mu 2020.

Aya ni yo mafaranga menshi abashije gukusanywa n’umuryango uhuriwemo n’impande nyinshi, ari nayo menshi Global Fund ibashije gukusanya kuva yashingwa. Azashorwa mu bikorwa byitezweho kurokora ubuzima bw’abantu miliyoni 16, no gushyira iherezo ku ndwara za Sida, Igituntu na Malaria bitarenze umwaka wa 2030.

Iyo nama yayobowe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wabanje gusaba ibihugu, ibigo n’imiryango kongera imisanzu yabyo nibura ho 15%, kugira ngo haboneke miliyari $14 zikenewe, ndetse byemera kuyatanga banarenzaho.

Perezida Macron na Bill Gates, buri umwe yemeye gutanga miliyoni $60 z’inyongera ku yo bari bemeye ndetse n’ibindi bihugu bikomeza kuzamura imisanzu yabyo.

Muri iyi nama Minisitiri Dr Gashumba wari uhagarariye Perezida Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda ruzatanga miliyoni $2.5 mu rugamba rwo kurokora ubuzima bw’abantu miliyoni 16. Ni mu gihe u Rwanda rusanzwe runungukira ku mafaranga ya Global Fund ku ndwara irebaho.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter yavuze ko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwarwo “bwo gukorana n’ibindi bihugu bya Afurika mu kwishakamo ingengo y’imari ikenewe mu kurwanya ibyo byorezo bitatu.”

Mu nkunga zemewe, Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye miliyari $1.56 buri mwaka (miliyari $4.68 mu myaka itatu) bingana na 33% by’imisanzu yose, naho u Bufaransa bwongereye inkunga yabwo ho 20% igera kuri miliyari €1.296, harimo na miliyoni $60 y’inyongera yemewe na Perezida Macron.

U Bwongereza bwatanze miliyari £1.4 mu myaka itatu bingana n’izamuka rya 16%; u Budage bwemera miliyari €1 bingana n’izamuka rya 17.6%; Canada yemera miliyoni 930 z’amadolari ya Canada bingana n’izamuka rya 16%, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi miliyoni €550 bingana n’izamuka rya 16%; u Buyapani butanga miliyoni $840.

Abaterankunga bigenga kandi bakusanyije asaga miliyari $1, barangajwe imbere na Bill & Melinda Gates Foundation yemeye miliyoni $760. Hinjiye n’abandi baterankunga bashya barimo Children’s Investment Fund Foundation na Rockefeller Foundation.

Inkunga yakusanyijwe na Global Fund izafasha mu kugoboka ubuzima bw’abagera kuri miliyoni 16 hagati y’umwaka wa 2021 na 2023 no kugabanya umubare w’abahitanwa na Sida, Malaria n’Igituntu ho 52%, bitarenze 2023, ugereranyije n’igipimo byariho mu 2017.

Bibarwa ko umubare w’abo izo ndwara eshatu zihitana uzagabanuka ukagera kuri miliyoni 1.3 mu 2023, bavuye kuri miliyoni 2.5 mu 2017 na miliyoni 4.1 mu 2005. Mu musaruro uzava muri izo nkunga kandi harimo gukumira ubwandu bushya miliyoni 234 kugeza mu 2023.

Ayo mafaranga kandi azanafasha mu kwihutisha kugeza ubuvuzi kuri bose kuko biteganywa mu ntego ya gatatu mu zigamije iterambere rirambye. Bizakorwa binyuze mu gushora nibura miliyari $4 mu kubaka ubushobozi bwo gusuzuma indwara no guhugura abakozi hamwe n’izindi gahunda zifasha umurwayi.

Kuva mu 2002 gahunda za Global Fund zagobotse ubuzima bw’abagera kuri miliyoni 32. Impfu ziterwa n’izo ndwara zagabanutseho 40% kugeza mu 2018. Mu bihugu Glogal Fund ifasha hagaragaye abantu miliyoni 18.9 bafite Virusi itera SIDA, bahabwa imiti igabanya ubukana.

Kuva mu 2003 Global Fund ni umuterankunga wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima birimo ibyo kurwanya SIDA, Malariya n’Igituntu. Habarurwa ko umaze kuhakoresha asaga miliyari $1.38.

Harimo abantu 189,000 bahawe imiti igabanya ubukana bwa Sida babaruwe mu 2018, n’abantu 2900 bavuwe igituntu kugeza mu 2017 mu gihe kugeza mu 2018 ingo 499,652 zaterewe imiti yica imbu.

Mu 2015, Ikigega Global Fund cyagabanyije inkunga cyahaga bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika kuko ngo cyasubiyemo uburyo bw’imitangire yazo.

By’umwihariko ku Rwanda, Global Fund yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga yatangaga mu kurwanya icyorezo cya Sida ho 42%, imwe mu mpamvu ikaba ari uko mu myaka icumi Sida yagabanutse ikagera kuri 3% kandi hakaba nta bimenyetso byo kwiyongera bihari.

Global Fund ikorera mu bihugu 100 byo ku Isi. Muri Gicurasi nibwo Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka yemejwe nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yayo.

Src: IGHE

2019-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu

U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu

Ubwanditsi 30 Apr 2019
“Amafuti n’amakosa by’Abayobozi, nibyo byatumye umujyi wa Huye umara igihe warabaye amatongo”- Perezida Kagame [ VIDEO

“Amafuti n’amakosa by’Abayobozi, nibyo byatumye umujyi wa Huye umara igihe warabaye amatongo”- Perezida Kagame [ VIDEO

Ubwanditsi 26 Feb 2019
Coronavirus: Imishahara y’abayobozi bakuru izavamo agera muri miliyari 2.5 Frw

Coronavirus: Imishahara y’abayobozi bakuru izavamo agera muri miliyari 2.5 Frw

Ubwanditsi 07 Apr 2020
Ingengo y’imari y’igihugu igiye kongerwaho miliyari 141 Frw

Ingengo y’imari y’igihugu igiye kongerwaho miliyari 141 Frw

Ubwanditsi 29 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza
Uncategorized

Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza

Ubwanditsi 04 Sep 2020
Twagiramungu afite ihungabana [trauma]
INKURU NYAMUKURU

Twagiramungu afite ihungabana [trauma]

Ubwanditsi 23 Jan 2019
Minisitiri w’Intebe yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zifashisha amashanyarazi mu Rwanda
UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zifashisha amashanyarazi mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru