• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»BNR yashyize kuri 5% inyungu fatizo banki z’ubucuruzi ziherwaho inguzanyo

BNR yashyize kuri 5% inyungu fatizo banki z’ubucuruzi ziherwaho inguzanyo

Ubwanditsi 07 May 2019 UBUKUNGU

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yagabanyije inyungu ku nguzanyo ihabwa amabanki ivanwa kuri 5.5% igezwa kuri 5%, hagamijwe korohereza iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, kuri uyu wa Mbere ubwo hamurikwaga imyanzuro y’akanama ka Komite ishinzwe politiki y’ifaranga.

Kugabanyuka kw’iyi nyungu ni ubutumwa buba buhabwa amabanki n’ibigo by’imari ko nabyo bigomba kumanura inyungu bitangiraho inguzanyo ku bakiliya babyo.

Rwangombwa yavuze ko bidasobanuye ko inyungu ku nguzanyo zihita zihinduka ako kanya kubera ibindi amabanki agenderaho atanga inguzanyo, gusa yizeza ko ari ho biba biganisha.

Yavuze ko inyungu yagabanyijwe mu gushyigikira ko amabanki akomeza gutanga inguzanyo ku bikorera kugira ngo ibikorwa by’iterambere byiyongere.

Ati “Dushaka gukomeza gushyigikira amabanki ngo yongere imyenda atanga ku bikorera kugira ngo hongerwe izamuka ry’ubukungu bw’igihugu, n’umuvuduko w’ibiciro ku masoko wari hasi cyane.”

Yavuze ko icyifuzo ari uko umuvuduko w’ibiciro ku masoko wava kuri 1 % byariho muri Werurwe uyu mwaka bikagera kuri 3 % mu mpera z’uyu mwaka.

Mu gihembwe cya mbere cya 2019, BNR itangaza ko ubwinshi bw’inguzanyo zitangwa n’amabanki bwiyongereye ku kigero cya 24.9 % , by’umwihariko inguzanyo zahawe abikorera zazamutse ku kigero cya 16.2 % ugereranyije n’izamuka rya 7.3 % mu gihembwe cya mbere cya 2018.

Rwangombwa yavuze ko ibimenyetso babona bigaragaza ko ubukungu bwazamutse mu mezi atatu ya mbere ya 2019, aho biri ku kigero cya 12.2%, igikenewe akaba ari ukongera inguzanyo mu bikorera kugira ngo ubukungu burusheho gutera imbere.

Yagize ati “Kugabanya urwunguko rwa BNR twabonye bifasha kongera ubwinshi bw’inguzanyo zitangwa. Iyo tugabanyije uru rwunguko bitanga ubutumwa ku mabanki bigatuma uko dukorana n’amabanki n’uko tugenga amafaranga ari mu mabanki bigendana n’urwunguko tuba twashyizeho.”

Yongeyeho ati “ Ariko bifata igihe ntabwo ari ibintu tuvuga ngo twagabanyije igiciro uyu munsi ngo nabo ejo baragabanya ibiciro kuko ntabwo ari twe bakuraho amafaranga yo kuguriza ababagana. Amafaranga bayakura muri abo babagana n’ubundi.”

Iyi nyungu yagabanyijwe ikoreshwa cyane ku mafaranga y’igihe gito BNR igura mu mabanki ndetse n’igihe amabanki agurizanya hagati yayo.

Hari hashize umwaka urenga inyungu fatizo BNR iheraho amabanki inguzanyo ivanywe kuri 6% igera kuri 5.5 %.

U Rwanda rwiteze ko ubukungu bwarwo buzazamuka ku kigero cya 7.8% bivuye ku 8.6 % bwazamutseho mu 2018.

Inkuru ya IGIHE

2019-05-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa

Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa

RUSHYASHYA 05 Aug 2026
BK yatangiye urugendo ruyiganisha ku isoko rya Kenya igiye kugurisha imigabane ya miliyari 60Frw

BK yatangiye urugendo ruyiganisha ku isoko rya Kenya igiye kugurisha imigabane ya miliyari 60Frw

Ubwanditsi 20 Oct 2018
U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza

U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza

Ubwanditsi 24 Jun 2019
Dr Donald Kaberuka yavuze ku byo abaturage bifuza ku nzego za leta muri Afurika

Dr Donald Kaberuka yavuze ku byo abaturage bifuza ku nzego za leta muri Afurika

Ubwanditsi 29 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”
ITOHOZA

Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda
ITOHOZA

Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye
Mu Rwanda

Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye

Ubwanditsi 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru