• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»BNR yashyize kuri 5% inyungu fatizo banki z’ubucuruzi ziherwaho inguzanyo

BNR yashyize kuri 5% inyungu fatizo banki z’ubucuruzi ziherwaho inguzanyo

Ubwanditsi 07 May 2019 UBUKUNGU

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yagabanyije inyungu ku nguzanyo ihabwa amabanki ivanwa kuri 5.5% igezwa kuri 5%, hagamijwe korohereza iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, kuri uyu wa Mbere ubwo hamurikwaga imyanzuro y’akanama ka Komite ishinzwe politiki y’ifaranga.

Kugabanyuka kw’iyi nyungu ni ubutumwa buba buhabwa amabanki n’ibigo by’imari ko nabyo bigomba kumanura inyungu bitangiraho inguzanyo ku bakiliya babyo.

Rwangombwa yavuze ko bidasobanuye ko inyungu ku nguzanyo zihita zihinduka ako kanya kubera ibindi amabanki agenderaho atanga inguzanyo, gusa yizeza ko ari ho biba biganisha.

Yavuze ko inyungu yagabanyijwe mu gushyigikira ko amabanki akomeza gutanga inguzanyo ku bikorera kugira ngo ibikorwa by’iterambere byiyongere.

Ati “Dushaka gukomeza gushyigikira amabanki ngo yongere imyenda atanga ku bikorera kugira ngo hongerwe izamuka ry’ubukungu bw’igihugu, n’umuvuduko w’ibiciro ku masoko wari hasi cyane.”

Yavuze ko icyifuzo ari uko umuvuduko w’ibiciro ku masoko wava kuri 1 % byariho muri Werurwe uyu mwaka bikagera kuri 3 % mu mpera z’uyu mwaka.

Mu gihembwe cya mbere cya 2019, BNR itangaza ko ubwinshi bw’inguzanyo zitangwa n’amabanki bwiyongereye ku kigero cya 24.9 % , by’umwihariko inguzanyo zahawe abikorera zazamutse ku kigero cya 16.2 % ugereranyije n’izamuka rya 7.3 % mu gihembwe cya mbere cya 2018.

Rwangombwa yavuze ko ibimenyetso babona bigaragaza ko ubukungu bwazamutse mu mezi atatu ya mbere ya 2019, aho biri ku kigero cya 12.2%, igikenewe akaba ari ukongera inguzanyo mu bikorera kugira ngo ubukungu burusheho gutera imbere.

Yagize ati “Kugabanya urwunguko rwa BNR twabonye bifasha kongera ubwinshi bw’inguzanyo zitangwa. Iyo tugabanyije uru rwunguko bitanga ubutumwa ku mabanki bigatuma uko dukorana n’amabanki n’uko tugenga amafaranga ari mu mabanki bigendana n’urwunguko tuba twashyizeho.”

Yongeyeho ati “ Ariko bifata igihe ntabwo ari ibintu tuvuga ngo twagabanyije igiciro uyu munsi ngo nabo ejo baragabanya ibiciro kuko ntabwo ari twe bakuraho amafaranga yo kuguriza ababagana. Amafaranga bayakura muri abo babagana n’ubundi.”

Iyi nyungu yagabanyijwe ikoreshwa cyane ku mafaranga y’igihe gito BNR igura mu mabanki ndetse n’igihe amabanki agurizanya hagati yayo.

Hari hashize umwaka urenga inyungu fatizo BNR iheraho amabanki inguzanyo ivanywe kuri 6% igera kuri 5.5 %.

U Rwanda rwiteze ko ubukungu bwarwo buzazamuka ku kigero cya 7.8% bivuye ku 8.6 % bwazamutseho mu 2018.

Inkuru ya IGIHE

2019-05-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.0% muri Gicurasi

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.0% muri Gicurasi

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Ibintu bitatu nibyo shingiro ry’ibyo tumaze kugeraho- Perezida Kagame

Ibintu bitatu nibyo shingiro ry’ibyo tumaze kugeraho- Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 Jan 2020
Mu 2018, twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose – Perezida Kagame

Mu 2018, twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose – Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana
Mu Mahanga

Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana

Ubwanditsi 09 Jun 2016
Alice Cyusa  yirukanwe  k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda
ITOHOZA

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2016
DIGP Marizamunda yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique
Mu Rwanda

DIGP Marizamunda yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique

Ubwanditsi 03 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru