• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije

Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije

Ubwanditsi 25 Apr 2018 UBUKUNGU

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Ambasaderi Gatete Claver, yatangaje ko bitarenze ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali bizaba bifite amazi ahagije.

Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Mata 2018 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite isobanurampamvu ku ishingiro ry’ Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 12 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya OPEC Gitsura Amajyambere Mpuzamahanga (OFID), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni makumyabiri z’amadolari y’Abanyamerika agenewe gahunda irambye y’u Rwanda yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura.

Abadepite bagaragaje ko mu gihugu hakigaragara ibibazo by’ibura ry’amazi kandi hari imishinga myinshi yashyizwemo akayabo.

Depite Nyirarukundo Ignatienne yabajije igihe Umujyi wa Kigali uzaba ufite amazi, ku buryo umuntu azajya ayakenerera agahita ayabona.

Yagize ati “Umujyi wa Kigali abantu tuhatuye imyaka, tuzabona amazi ryari? Ngo abantu bamenye ko winjiye mu nzu uri bukarabe intoki, uri buteke uri bukore ibintu byose. No mu mahoteli abantu bararamo usanga abashyitsi bakijujuta ngo ikibazo kiba iwanyu nta mazi, mu igenamigambi ry’igihe kirekire Umujyi wa Kigali uzabona amazi ryari?”

Depite Kantengwa Juliana we yavuze ko bitumvikana uburyo igihugu gifata inguzanyo cyangwa kigahabwa inkunga, yashorwa mu mishinga y’amazi ntibigire icyo bimarira abaturage.

Yavuze uburyo hari imishinga myinshi itahwa, abaturage bakishimira ko amazi bayabonye hashira igihe gito ntibongere kuyabona ukundi.

Yatanze urugero rw’i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, aho Umukuru w’Igihugu yagiye gufungura umushinga w’amazi, yahava abaturage ntibongere kubona n’igitonyanga.

Yagize ati “Mu mazi harimo ikibazo bakwiye kubikurikirana, bakwiye gushyiramo imbaraga. Turabara ngo intego twayigezeho ariko wasubira inyuma abaturage bakakubwira ko biheruka igihe bafunguraga umushinga.”

Minisitiri Gatete yavuze ko hari umushinga munini ureba amazi, isuku n’isukura, aho biteze ko uzakemura ibibazo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, yavuze ko mu mezi abiri abice byinshi birimo n’ibitajyaga bibona amazi bitangira kuyabona. Gusa yavuze ko bitavuze ko ikibazo kizaba gikemutse burundu, aho ngo hakiri ibikorwa bigamije kuyongera.

Yagize ati “Ukwezi kwa Gatandatu kurarangira ahantu henshi cyane hamaze kugera amazi. Haba za Kicukiro, za Nyamirambo n’ahandi aho ngaho murabona menshi cyane cyane ko bakoraga kuri Kanzenze yiyongera kuri Nzove arafasha ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali.”

Yunzemo ati “Bitavuze ko amazi yose ahagije muri Kigali hose, muraza kubona ko habaho impinduka. Ku buryo n’abayabonaga igihe gito bagiye kuzajya bayabona ikirekire kubera akazi kakorwaga n’ishoramari ryashyirwagamo.”

Uyu muyobozi yashimangiye ko akazi kakozwe kandi kagikomeza kibanda cyane mu gushyiraho ibikorwaremezo muri uru rwego ku buryo bizagira uburambe bw’igihe kirekire.

Ku bijyanye n’imicungire y’imishinga, aho wasangaga amazi ahabwa abaturage mu gihe gito ntibongere kuyabona, yavuze ko hashyizweho uburyo burambye bwo kugenzura iyo mishinga.

U Rwanda rufite umushinga urebana n’amazi, isuku n’isukura uzatwara miliyoni 262 z’amadolari ya Amerika, aho amazi yonyine yihariye miliyoni $166.

Ambasaderi Gatete yavuze ko amazi atari ahagije ari na yo mpamvu bafashe amafaranga menshi ngo bakore ishoramari mu mazi kugira ngo yunganire ibyari bisanzwe bihari.

2018-04-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi

Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi

RUSHYASHYA 27 May 2026
U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

Ubwanditsi 29 Aug 2018
BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

Ubwanditsi 18 Jul 2019
Ikigega Agaciro cyahawe umuyobozi mushya, Jack Kayonga asubira muri Crystal Ventures

Ikigega Agaciro cyahawe umuyobozi mushya, Jack Kayonga asubira muri Crystal Ventures

Ubwanditsi 17 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RGB ishobora kuzajya ihana abanyapolitiki bagaragaweho amakosa
POLITIKI

RGB ishobora kuzajya ihana abanyapolitiki bagaragaweho amakosa

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Cyril Ramaphosa yatowe nk’umusimbura wa Zuma
POLITIKI

Cyril Ramaphosa yatowe nk’umusimbura wa Zuma

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Nyabihu: Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Nyabihu: Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha

Ubwanditsi 01 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru