• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Ubwanditsi 08 Jun 2018 UBUKUNGU

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, ari mu bantu 11 kaminuza yo muri Canada, Concordia University, yageneye impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (PHD).

Akamanzi azashyikirizwa iyo mpamyabumenyi mu birori byo kuzitanga ku banyeshuri b’iyo kaminuza biteganyijwe ku wa 11- 13 Kamena 2018.

Iyi kaminuza yatangeje ko yamugeneye Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro ku bw’uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere ishoramari, urwego rw’abikorera n’imibereho y’Abanyarwanda.

Akamanzi wabaye umunyamategeko mpuzamahanga mu bucuruzi n’ishoramari, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu by’Imiyoborere yakuye muri Harvard University’s Kennedy School (HKS); anafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu by’Ubucuruzi Mpuzamahanga n’Ishoramari yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Mu gushyikirizwa iyo mpamyabumenyi y’ikirenga, biteganyijwe ko Clare Akamanzi azatanga ikiganiro muri John Molson School of Business, ku wa 13 Kamena.

Clare Akamanzi yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo icyo yegukanye mu 2012 nk’umwe mu bayobozi bakiri bato bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura Isi (Young Global Leaders). Icyo gihembo cyahawe abantu 192 gitanzwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum).

Uretse icyo, mu 2015 yegukanye igihembo cy’umugore uvuga rikijyana mu Karere k’Ibiyaga Bigari yahawe na CEO Communications, umuryango uhuriwemo n’ibinyamakuru byandika ku bucuruzi bikorera muri Afurika y’Epfo.

Akamanzi yakoze imirimo itandukanye; yakoze nk’Intumwa y’u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi ( WTO), nyuma aza kugirwa umudipolomate ushinzwe Ubucuruzi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Mu 2006 yabaye Umuyobozi wungirije w’Icyari Ikigo cy’Igihugu cy’Ishoramari no guteza Imbere Ibyoherezwa mu mahanga (RIEPA), iki kigo cyaje guhuzwa n’ibindi havuka RDB. Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubucuruzi na Serivisi muri RDB.

Nyuma yaje kuba umuhuzabikorwa muri icyo kigo, aza kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agarutse agirwa Umuyobozi muri Perezidansi, mbere yo gusubira muri RDB nk’Umuyobozi mukuru, umwanya ariho kugeza ubu.

2018-06-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa banki y’ Isi  yasesekaye mu Rwanda [ YAVUGURUWE ]

Perezida wa banki y’ Isi yasesekaye mu Rwanda [ YAVUGURUWE ]

Ubwanditsi 18 Mar 2017
Berlin G20 : Perezida Kagame yeretse ibihugu bikize aho bikwiye gushora imari muri Afurika

Berlin G20 : Perezida Kagame yeretse ibihugu bikize aho bikwiye gushora imari muri Afurika

Ubwanditsi 13 Jun 2017
Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Perezida Kagame asanga Afurika itakomeza gutungwa n’inkunga z’amahanga ubuziraherezo

Perezida Kagame asanga Afurika itakomeza gutungwa n’inkunga z’amahanga ubuziraherezo

Ubwanditsi 15 Oct 2019

2 Ibitekerezo

  1. Mark Ngabo
    June 12, 201810:20 am -

    Aliko uyu mugore mwiza, w’umunyabwenge aba uwa nde mu Rwanda? Hagira Imana umugabo umutunze…

    Subiza
    • muvara
      June 15, 20184:08 pm -

      ni ingaragu tereta mwana

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntabwo nenga aba Miss bambara Bikini ahubwo nenga ababategeka kuzambara- Rucagu Boniface
SHOWBIZ

Ntabwo nenga aba Miss bambara Bikini ahubwo nenga ababategeka kuzambara- Rucagu Boniface

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kubungabunga ibidukikije
Mu Mahanga

Abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kubungabunga ibidukikije

Ubwanditsi 14 Jun 2016
Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]
Mu Mahanga

Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]

Ubwanditsi 04 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru