• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Ingengo y’imari y’igihugu igiye kongerwaho miliyari 141 Frw

Ingengo y’imari y’igihugu igiye kongerwaho miliyari 141 Frw

Ubwanditsi 29 Jan 2019 UBUKUNGU

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2018/2019 iziyongeraho miliyari 141 Frw, zisanga miliyari 2443.5 Frw zemejwe muri Kamena 2018.

Kuri uyu wa Mbere nibwo inama idasanzwe y’abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza iryo muri Kamena 2018, rigena Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuyi uyu wa Kabiri, Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko Ingengo y’imari ivuguruye iziyongeraho miliyari 141 Frw izakoreshwa mu bikorwa remezo, inyongera y’umushahara wa mwalimu, mu buhinzi, ubuzima n’ahandi.

Ati “Ingengo y’imari yatowe n’inteko ishinga amategeko yarazamutse kubera ko twungutse amafaranga ari ayava imbere mu gihugu, ayaturuka hanze yaba inguzanyo, yaba impano, bituma ingengo y’imari ivuguruye turabona haziyongeraho miliyari zigera ku 141”.

Yakomeje agira ati “Ayo azashyirwa mu bikorwa byihutirwa bitari bifite amafaranga ahagije haba mu rwego rw’ibikorwa remezo, haba mu rwego rw’uburezi ndetse n’iriya nyongera y’umushahara w’umwarimu niho ituruka, haba mu buhinzi no mu rwego rw’ubuzima”.

Dr Ndagijimana avuga ko ingengo y’imari yiyongereye, ugereranyije n’ingengo y’imari yari ihari, aho inyongera ingana na 6%.

Ingengo y’imari y’uyu mwaka yageze kuri miliyari 2443.5 Frw habayeho izamuka rya 16% ugereranyije n’ingengo y’imari y’umwaka wabanje.

Iyo ngengo y’imari ikimara kwemezwa, amafaranga ava imbere mu gihugu hamwe n’inguzanyo igihugu cyishyura byari byihariye 84%.

Inama y’abaminisitiri yo ku wa Mbere yemeje inyongera ya 10% ku mushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta uhereye muri Werurwe 2019. Iri 10% ringana na miliyari 11 Frw ku mwaka.

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene, yavuze ko uko amikoro azagenda yiyongera leta izajya igenda yongera umushahara wa mwarimu nk’uko bikwiye.

Ati “Ni igikorwa twishimiye cyane kandi duhamya ko kizatuma imibereho ya mwarimu imera neza kuruta, cyane ko byiyongera ku bindi mwarimu yahabwaga kugira ngo imibereho ye myiza ihore itera imbere.”

Ibyo birimo Girinka mwarimu, gahunda y’umwarimo Sacco, kubakira abarimu amacumbi n’ibindi.

Src : Igihe

2019-01-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rusizi: Abasaga 5000 ntibazongera kunywa amazi y’ibishanga

Rusizi: Abasaga 5000 ntibazongera kunywa amazi y’ibishanga

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw

Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw

Ubwanditsi 04 Jul 2018
BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 Frw mu nguzanyo z’abigiye kuri buruse ya Leta

BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 Frw mu nguzanyo z’abigiye kuri buruse ya Leta

Ubwanditsi 18 Jul 2018
Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo  [ VIDEO ]

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Ubwanditsi 17 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo
POLITIKI

Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo

Ubwanditsi 11 May 2018
Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada
HIRYA NO HINO

Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Ubwanditsi 12 Sep 2019
Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”
INKURU NYAMUKURU

Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Ubwanditsi 17 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru